Menyekanisha Izina rya Yehova n’Imirimo Ye
1 “Nimushime Uwiteka, mwambaze izina rye; mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga. . . . Imitima y’abashaka Uwiteka yishime” (Zab 105:1, 3). Umwanditsi wa Zaburi wanditse ayo magambo yaboneraga ibyishimo byinshi mu kubwira abandi ibihereranye na Yehova hamwe n’ “imirimo” ye. Iyo mirimo ni iyihe? Nta gushidikanya ko ari imirimo ifitanye isano n’ubwami bw’Imana bw’ikuzo hamwe n’ ‘ubutumwa bwiza bw’agakiza kayo.’—Zab 96:2, 3; 145:11, 12, NW.
2 Uko tugenda twegereza igihe cy’Urwibutso rwo muri uyu mwaka wa 2001, dufite impamvu nyinshi zo kwishimira ibyo Yehova yadukoreye. Kubera iki? Nta gushidikanya ko kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ari ikintu gikomeye kurusha ibindi byose byizihizwa buri mwaka n’Abakristo b’ukuri bose. Nta kindi gihe gihwanye na cyo mu birebana n’agaciro kabyo, intego yabyo n’uburyo bikorwamo. Icyo ni igihe twese twibuka icyo Yehova na Yesu bakoze kugira ngo baduhe uburyo bwo kubona agakiza. Ntibitangaje rero kuba ubusanzwe igihe cy’Urwibutso twitega kubona umurimo wo kubwiriza ukorwa cyane kurushaho, mu gihe twamamaza “ubutumwa bwiza bw’agakiza!”
3 Mbese, Uzakora Umurimo w’Ubupayiniya bw’Ubufasha? Muri Mata umwaka ushize, umubare usumba iyindi w’abakoze umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha ni 1.059. Mbese, muri uyu mwaka dushobora gutuma Werurwe na Mata aba amezi yihariye y’umurimo wagutse wo kubwiriza? Ukwezi kwa Werurwe gufite iya Gatandatu itanu, naho ukwa Mata kukagira Ibyumweru bitanu. Gushyiraho gahunda yo gukora umunsi wose mu mpera z’icyumweru, byatumye ababwiriza benshi bakora igihe cyose babona ko bashobora kugera ku ntego yo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Kugira ngo umupayiniya w’umufasha yuzuze amasaha 50 asabwa buri kwezi, agomba gukora amasaha 12 buri cyumweru ukoze mwayeni. Suzumana ubwitonzi ingengabihe zatanzweho icyitegererezo ziri mu gasanduku kari ku ipaji ya 4. Mbese, haba hari imwe muri zo ihuza n’imimerere urimo? Niba nta yo, wenda ushobora gukora ingengabihe yawe bwite kugira ngo uzakore umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri Werurwe na Mata.
4 Abasaza bagomba guhera ubu bashishikariza ababwiriza kwagura umurimo kandi bakabishyigikira. Umwaka ushize, hari itorero rimwe abasaza n’abakozi b’imirimo bose babaye abapayiniya b’abafasha, kandi ababwiriza 64 mu 121 barigize bakora umurimo w’ubupayiniya muri Mata! Nanone kandi, abagize itorero bashimishijwe no kubona ababwiriza batandatu batarabatizwa batangira gutanga raporo muri Werurwe na Mata. Koko rero, nta kindi gihe cyiza nk’icyo ku bana n’abantu bashyashya cyo kubaza abasaza niba bujuje ibisabwa kugira ngo batangire kwifatanya mu murimo wo gutanga ubuhamya ku mugaragaro.
5 Imihati y’Inyongera Ihesha Imigisha: Amatorero yishyiriraho intego zihariye kandi agashyiraho imihati y’inyongera abona imigisha myinshi. Amatorero amwe n’amwe ashobora kwibanda mu buryo bwihariye ku byerekeranye no gukorera umurimo mu ifasi itabwirizwamo kenshi, yerekeza ibitekerezo ku buryo bunyuranye bwo gutanga ubuhamya cyangwa akibanda cyane ku byo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho cyangwa mu mihanda—ubwo bukaba ari uburyo butuma dushobora gushyikirana n’abantu badakunze kuboneka imuhira hamwe n’ababa mu mazu tudashobora kugeramo.
6 Mbese, kutagira amagara mazima cyangwa iza bukuru byagombye kugira uwo bibera inzitizi, bikaba byatuma atifatanya cyane uko bishoboka kose mu murimo? Si ko biri rwose. Urugero, hari mushiki wacu ufite imyaka 86 kandi urwaye kanseri wakoze umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. N’ubwo yabyimbye amaguru, yakoze umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu kwezi kwa Mata umwaka ushize. Gutanga ubuhamya kuri telefoni byatumye ashobora kwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo, bityo arushaho kugira uruhare mu gusingiza Yehova. Ibyo byatumye yumva atewe inkunga, we ubwe hamwe n’abagize itorero.
7 Itegure Neza Urwibutso: Muri uyu mwaka, Urwibutso ruzaba ku itariki ya 8 Mata. Kubera ko hazaba ari ku Cyumweru, abantu bagombye kuzashobora guterana ari benshi kurushaho. Hashobora guterana abantu benshi kurushaho turamutse dushyizeho akacu binyuriye mu (1) guterana ubwacu no (2) gutumira abandi kugira ngo bifatanye natwe mu Rwibutso. Ni bande twagombye gutumira?
8 Reba mu nyandiko zawe za bwite zirebana n’umurimo wo kubwiriza, urebemo amazina y’abantu bagaragaje ko bashimishijwe n’ukuri mu rugero runaka, n’ubwo waba utabasura kenshi. Mu byumweru bibiri cyangwa bitatu bibanziriza Urwibutso, ihatire gusura abo bantu bose witwaje impapuro zibatumira ku Rwibutso. Niba imimerere urimo ibikwemerera, saba ababa bifuza kuzaterana ko wazitangira kubabonera uburyo bwo kubageza aho iryo teraniro rizabera cyangwa kuzajyana na bo.
9 Mu matorero amwe n’amwe, impapuro zitumirira abantu kuza mu Rwibutso ntizikoreshwa zose. Abanditsi b’amatorero bagomba kugeza izo mpapuro ku bantu bose mu gihe gihagije kugira ngo bazitange. Ushobora kwandika igihe n’aho Urwibutso ruzabera ahagana hasi ku rupapuro rutumira ukoresheje imashini cyangwa ukandika mu buryo busomeka neza. Turabibutsa ko akenshi impapuro zitumira ku Rwibutso zigomba guhabwa nyir’inzu zitanzwe n’umuntu ubwe.
10 Ibuka Abantu Bakonje: Birashimisha cyane iyo umwigishwa wa Bibiliya yiyeguriye Yehova kandi ibyo akabigaragaza yibizwa mu mazi. Ariko kandi, buri mwaka hari bamwe bo muri twe bareka kwifatanya natwe, kandi bakareka kubwira abandi ibihereranye n’izina rya Yehova n’imirimo ye. Dufite impamvu zo kubahangayikira. N’ubwo abenshi mu bakonje baba batarataye ukuri, bashobora kuba bararetse kubwiriza bitewe no gucika intege, ibibazo byabo bwite cyangwa indi mihangayiko yo mu mibereho (Mat 13:20-22). Abari mu mimerere yo gucika intege mu buryo bw’umwuka, bakeneye ubufasha kugira ngo bagaruke mu itorero mbere y’uko gahunda ya Satani ibaconshomera (1 Pet 5:8). Muri iki gihe cy’Urwibutso, turifuza gushyiraho imihati yihariye mu gufasha abantu bose bakonje kugira ngo bongere bifatanye mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza.
11 Umwanditsi w’itorero agomba kumenyesha abayobora icyigisho cy’igitabo umuntu wese wo mu itsinda ryabo waba yarakonje. Komite y’Umurimo y’Itorero izafata iya mbere mu gushyiraho gahunda yo gusura abantu bose bakonje mu rwego rwo kuragira umukumbi. Nihemezwa ko uwo muntu ashobora kungukirwa no kuyoborerwa icyigisho cya bwite cya Bibiliya, komite y’umurimo igomba kugena umuntu waba akwiriye kuyobora icyo cyigisho. N’ubwo bitaba ngombwa kuyobora icyigisho mu gihe kirekire, umuntu wahawe kukiyobora ashobora gushyira kuri raporo ye igihe yakoresheje, gusubira gusura n’icyigisho cya Bibiliya.
12 Muri Mata umwaka ushize, mushiki wacu umwe wakoraga umurimo wo ku nzu n’inzu yahaye amagazeti umusore wari uri ku muhanda. Uwo musore yahishuye ko umugore we yari Umuhamya wakonje. Yabajije aho Inzu y’Ubwami iri kandi atumira mushiki wacu kugira ngo amusure we n’umugore we. Ingaruka zabaye iz’uko uwo mugabo n’umugore we bateranye amateraniro yakurikiyeho kandi bemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya.
13 Itegure Gukora Umurimo Wagutse! Umwanditsi wa Zaburi wavuze ko tugomba kumenyekanisha izina rya Yehova n’imirimo ye, yakomeje agira ati “mumuririmbire, mumuririmbire ishimwe; muvuge imirimo itangaza yakoze yose. Mwirate izina rye ryera” (Zab 105:2, 3). Nimucyo tugaragaze ko twitaye ku izina rikomeye rya Yehova no ku ‘mirimo itangaza yakoze,’ binyuriye mu kongera imihati yacu mu murimo, bityo ibyo bitume tugira igihe cy’Urwibutso gikomeye kuruta ibindi!
[Agasanduku ko ku ipaji ya 4]
Uburyo Butandukanye bwo Gukora Ingengabihe y’Amasaha 12 mu Cyumweru Kugira ngo Umuntu Akore Umurimo w’Ubupayiniya bw’Ubufasha
Umunsi Amasaha
Ku wa Mbere 1 2 − −
Ku wa Kabiri 1 − 3 −
Ku wa Gatatu 1 2 − 5
Ku wa Kane 1 − 3 −
Ku wa Gatanu 1 2 − −
Ku wa Gatandatu 5 4 3 5
Ku Cyumweru 2 2 3 2
Igiteranyo: 12 12 12 12
Mbese, hari ingengabihe imwe muri izi wakwifashisha? Niba nta yo se, kuki utakora iyawe bwite?