Uburyo Bwihariye bwo Guterana Inkunga
1 Nta munsi w’ubusa uhita ubwoko bwa Yehova budahuye n’ibintu bigerageza ukwizera kwabwo. Kubera ko Diyabule azi ko ashigaje igihe gito, arimo arategura igitero cya nyuma cya simusiga kugira ngo atume tudakomeza gushikama kuri Yehova (Ibyah 12:12). Ni iby’ingenzi ko ‘dukorera mu mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe’ kugira ngo ‘tubashe gukomera ku munsi mubi, kandi niturangiza byose, tubashe guhagarara tudatsinzwe.’—Ef 6:10, 13.
2 Guteranira hamwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera ni uburyo bwateganyijwe na Yehova kugira ngo budufashe kubona imbaraga. Intumwa Pawulo yari isobanukiwe akamaro k’ibyo. Yifuzaga cyane kwifatanya n’abavandimwe bayo b’Abakristo kugira ngo bashobore “guterana inkunga” no “gukomezanya.” (Rom 1:11, 12, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Kugira ngo Inteko Nyobozi idukomereze mu gukora ibyo Imana ishaka, yaduteguriye ibigiranye urukundo uburyo buzatuma twungukirwa no guterana inkunga mu Ikoraniro ry’Intara dutegereje rifite umutwe uvuga ngo “Ababwiriza b’Ubwami Barangwa n’Ishyaka.”
3 Uzabe Uhari Kugira ngo Wungukirwe: Ishyirireho intego yo kuzaba uhari mu minsi itatu yose. ‘Tuzungukirwa’ binyuriye mu kuhagera mbere y’uko indirimbo ya mbere itangira, no kuhaguma kugeza ubwo tuzavuga tubigiranye umutima wacu wose tuti “Amen” ku isengesho risoza (Yes 48:17, 18). Abantu benshi bazakenera gushyira ku murongo gahunda yabo y’akazi hakiri kare kugira ngo bazashobore kubona igihe cyo guterana mu minsi itatu yose. Mu by’ukuri, bishobora kutoroha ko umukoresha wawe aguha konji, ariko kandi, Yehova aduha icyizere cy’uko azadufasha gukora ibyo ashaka (1 Yoh 5:14, 15). Niba tutarabikora, iki ni cyo gihe cyo gukora imyiteguro ya nyuma ihereranye n’urugendo n’aho gucumbika, aho kwiringira ko hari ikintu gishobora kuzakorwa mu buryo bw’impanuka. Dushobora kwiringira ko Yehova azaha umugisha imihati dushyiraho kugira ngo tuzaterane mu minsi itatu yose.—Imig 10:22.
4 Itegure Mbere y’Igihe Kuzaterana Inkunga n’Abandi: Mbese, waba warigeze kuva mu ikoraniro ry’intara uvuga uti “ryari ryiza cyane kuruta ayandi yose nagiyemo!”? Kuki se washoboye kugira ibyo byiyumvo? Ni ukubera ko twebwe abantu badatunganye dushobora kugenda tudohoka buhoro buhoro, bityo tukaba twasanga dukeneye guterwa inkunga mu buryo bw’umwuka (Yes 40:30). Hari mushiki wacu umwe wagize ati “iyi gahunda iransikamira cyane, naho amakoraniro akamfasha kongera kwerekeza ibitekerezo byanjye ku bintu byo mu buryo bw’umwuka, bikampa imbaraga zo mu buryo bw’umwuka mba nkeneye. Bisa n’aho nterwa inkunga igihe mba nyikeneye cyane kurusha ikindi gihe cyose.” Nawe ushobora kuba waragize ibyiyumvo nk’ibyo.
5 Ntiduterwa inkunga dukeneye binyuriye muri za disikuru n’ibiganiro bigizwe n’ibibazo n’ibisubizo gusa, ahubwo nanone tuziterwa binyuriye no mu bindi bice bikungahaye mu buryo bw’umwuka bigize amakoraniro yacu. Hari umuvandimwe umwe wagize ati “ni uburyo busobanutse neza kandi bw’ingirakamaro nishimira rwose bwo gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya. Mu by’ukuri, za darame ni ingirakamaro cyane mu bihereranye no kugaragaza ukuntu dushobora kungukirwa n’ingero z’ibyabaye mu gihe cyashize, zaba inziza cyangwa imbi. Ibitabo bishya bisohoka na byo ni ikintu mpora ntegerezanyije amatsiko, kandi nkomeza kubyishimira cyane na nyuma y’igihe kirekire naramaze gusubira imuhira.”
6 Amakoraniro ni uburyo bw’ingenzi bwateganyijwe na Yehova muri ibi ‘bihe birushya’ (2 Tim 3:1). Adufasha kwita ku nama yahumetswe igira iti “mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo, mwikomeze” (1 Kor 16:13). Ku bw’ibyo rero, nimucyo twiyemeze kuzaterana kuri buri cyiciro maze twishimire inkunga nyinshi tuzaterana mu Ikoraniro ryacu ry’Intara rifite umutwe uvuga ngo “Ababwiriza b’Ubwami Barangwa n’Ishyaka”!
[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]
Teganya Guterana mu Minsi Itatu Yose
■ Saba konji.
■ Teganya icumbi.
■ Teganya uburyo uzagera aho ikoraniro rizabera.