Icyo Umuntu Yavuga ku Bihereranye n’Amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Kam.
“Mbese, utekereza ko hari igihe tuzavanirwaho ibibazo nk’ibi bivugwa aha? [Soma amagambo abimburira ingingo ibanza, hanyuma ureke asubize.] Ijambo ry’Imana ryahumetswe ritwizeza ko ibyo bibazo bizavanwaho vuba aha. [Soma muri Zaburi ya 72:12-14.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isobanura ukuntu ibyo bizasohozwa.”
Réveillez-vous! 22 juin
“Mbese, utekereza ko hari igihe buri muntu wese wo ku isi azashobora kugira umudendezo nyakuri? [Reka asubize.] Zirikana iri sezerano rihebuje ryatanzwe n’Imana. [Soma mu Baroma 8:21.] Kugira ngo iryo sezerano risohozwe, ububata bw’uburyo bwose bugomba kuvaho, si byo se? Iyi gazeti ya Réveillez-vous! igaragaza ukuntu ibyo bizabaho.”
Umunara w’Umurinzi 1 Nyak.
“Abantu babarirwa muri za miriyoni bakoresha ibishushanyo cyangwa amashusho mu gusenga kwabo, mu gihe abandi babarirwa muri za miriyoni bo babona ko ibyo atari byo. Mbese, waba warigeze kwibaza icyo Imana itekereza kuri ibyo? [Reka asubize. Hanyuma soma muri Yohana 4:24.] Izi ngingo zigaragaza ukuntu gukoresha amashusho byatangiye, n’icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye no gusenga ibishushanyo.”
Réveillez-vous! 8 juil.
“Bibiliya yahanuye ko mu minsi y’imperuka hari kuza ibihe birushya. [Soma muri 2 Timoteyo 3:1, 3.] Ubugizi bwa nabi bwinshi bukorerwa ku isi hose butanga igihamya cy’ibyo. Mbega ukuntu imimerere yarushaho kuzamba haramutse hatariho abapolisi! Iyi gazeti ya Réveillez-vous! isuzuma ibibazo by’ingorabahizi abapolisi bahanganye na byo ku isi hose.”