Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’umurinzi 15 Gash.
“Hari abantu bajya bibaza niba Imana iriho koko. Abandi bo bavuga ko iriho ariko bakumva ko iri kure yabo. Ibyo se nawe waba warabibonye? [Reka asubize.] Dore rero impamvu kumenya Imana mu buryo busesuye ari iby’ingenzi cyane. [Soma muri Yohana 17:3.] Ku birebana n’ibyo, ibice bibanza by’iyi gazeti biri bugushimishe.”
Réveillez-vous! 22 Fév.
“Mbese, utekereza ko Imana yashakaga ko abantu, hakubiyemo n’abana, barya nabi? [Reka asubize.] Zirikana iri sezerano riduhumuriza riboneka muri Bibiliya. [Soma muri Zaburi ya 72:16.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! yibanda ku mpamvu zituma abantu barya nabi, ndetse ikanavuga uko Imana idusezeranya kuzakemura icyo kibazo burundu.”
Umunara w’umurinzi 1 Wer.
“Twakwishimira kumenya icyo utekereza kuri uyu murongo ushishikaje. [Soma muri Matayo 5:10.] Ni gute umuntu yagira ibyishimo kandi atotezwa? [Reka asubize.] Ibice bibiri bibanza by’iyi gazeti bitubwira abantu bakomeje kugira ibyishimo nubwo babaga bababazwa. Uri bushimishwe no gusoma uko babigenje.”
Réveillez-vous! 8 Mar.
“Mbese, ntiwemera ko nubwo duhura n’ingorane mu buzima dufite impamvu zo gushimira? [Reka asubize.] Impamvu imwe ituma dushimira, ni uburyo turemwe. [Soma muri Zaburi ya 139:14.] Mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba dufite imyanya y’ibyumviro ituma twishimira ubuzima, nk’uko iyi gazeti ya Réveillez-vous! ibigaragaza neza!”