Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Gash.
“Hari bamwe batekereza ko abantu barimo barimbura isi. Mbese ibyo byigeze biguhangayikisha? [Reka asubize.] Zirikana iri sezerano rihumuriza. [Soma mu Byahishuwe 11:18]. Iyi gazeti igaragaza ibintu bituma iyi si iba umubumbe wihariye. Nanone igaragaza ukuntu Bibiliya ivuga uko bizagendekera isi mu gihe kizaza.”
Réveillez-vous! Fév.
“Mbese utekereza ko ibivugwa hano ari byo bituma mu si haba imivurungano myinshi? [Soma muri 1 Yohana 5:19, hanyuma ureke asubize.] Iyi ngingo igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’uko twamenya ‘umubi,’ kandi igaragaza uko twakwirinda amoshya ye.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 12.
Umunara w’Umurinzi 1 Wer.
“Abantu benshi bibwira ko amadini yose ayobora abantu ku Mana. Mbese utekereza ko hari icyo byaba bitwaye uhisemo idini ubonye? [Reka asubize.] Zirikana iyi nama. [Soma muri 1 Yohana 4:1.] Iyi gazeti isobanura uko twasuzuma inyigisho kugira ngo tumenye niba zituruka ku Mana. Nanone isobanura ukuntu amadini atandukanye yaje kubaho.”
Réveillez-vous! Mars
“Ukurikije uko ubibona, ni ibihe bibazo urubyiruko ruhura na byo muri iki gihe? [Reka asubize.] Uyu murongo w’Ibyanditswe ugaragaza ikibazo cyo guhitamo incuti nziza. [Soma mu Migani 13:20.] Iyi gazeti igaragaza akaga gaterwa no gushakira incuti kuri interineti kandi ikagaragaza ukuntu abakiri bato barindwa ako kaga.”