Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Gash.
“Abagize imiryango baramutse bakurikije iyi nama wumva byabagirira akahe kamaro? [Soma mu Befeso 4:31, maze ureke asubize.] Iyi ngingo igaragaza inama z’ingirakamaro zo muri Bibiliya zafasha abagize imiryango guhosha amakimbirane no gukomeza kugira ibyishimo.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 18.
Réveillez-vous! Gash.
“Bamwe batekereza ko Imana ihora yibuka agakosa ako ari ko kose twakoze. Abandi bo batekereza ko Imana ibabarira abantu ibyaha byose bakora nubwo byaba bikomeye cyane. Wowe se ubitekerezaho iki? [Reka asubize, hanyuma usome mu Byakozwe 3:19.] Iyi ngingo igaragaza ibintu bitatu bivugwa muri Bibiliya umuntu yakora kugira ngo Imana imubabarire.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 10.
Umunara w’Umurinzi 1 Wer.
“Nifuzaga kumenya icyo utekereza kuri uyu murongo uzwi cyane. [Soma muri Yohana 3:16.] None se waba warigeze wibaza ukuntu urupfu rw’umuntu umwe rushobora gutuma abandi babona ubuzima bw’iteka? [Reka asubize.] Iyi gazeti itanga ibisobanuro bishimishije kandi byumvikana bigaragaza ukuntu twakungukirwa n’urupfu rwa Yesu.”
Réveillez-vous! Wer.
“Mbese utekereza ko amadini yose ari meza? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya ivuga ku misengere ya bamwe. [Soma muri Mariko 7:7.] Ni gute umuntu yamenya niba idini ryigisha ukuri aho kwigisha “amategeko y’abantu?” Ahubwo se idini ry’ukuri rishobora kuboneka? Iyi gazeti isubiza ibyo bibazo.”