Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Mut.
“Mbese wemera ibivugwa hano? [Soma muri Yakobo 3:2.] Iyi ngingo igaragaza bimwe mu bitekerezo by’ingirakamaro byo muri Bibiliya byadufasha kwirinda kuvuga amagambo ashobora gukomeretsa abagize umuryango wacu.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 10.
Réveillez-vous! Mut.
“Abashakanye bose bahura n’ibibazo. Utekereza ko ari hehe bakura inama ziringirwa? [Reka asubize.] Zirikana ubu buyobozi bw’ingirakamaro. [Soma mu Befeso 5:22, 25.] Iyi ngingo igaragaza icyo kuba umugore agomba kugandukira umugabo we bisobanura.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 28.
Umunara w’Umurinzi 1 Gash.
“Mbese iyo witegereje ibibazo byose duhura na byo muri iki gihe, ubona umuntu ashobora kugira amahoro yo mu mutima? [Reka asubize.] Hari abantu benshi bafashijwe no gusuzuma ibyiringiro by’igihe kizaza bitangwa na Bibiliya. [Soma umwe mu mirongo y’Ibyanditswe yandukuwe cyangwa se yatanzwe mu gice wateganyije gukoresha.] Iyi gazeti igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’inkomoko y’abantu, intego y’ubuzima hamwe n’icyo igihe kizaza kiduhishiye.”
Réveillez-vous! Gash.
“Abantu benshi bumva nta mutekano bafite bitewe n’uko urugomo rukomeza kwiyongera. Mbese utekereza ko hari igihe ibintu bizamera neza? [Reka asubize.] Zirikana ubu buhanuzi bushishikaje bwo muri Bibiliya. [Soma muri Zaburi ya 37:10.] Iyi gazeti isobanura igituma habaho urugomo kandi ikagaragaza umuti Bibiliya itanga kuri icyo kibazo.”