Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Mut.
“Twese twifuza ko twe n’abana bacu twagira imibereho myiza. Icyakora abantu benshi babura ubushobozi bwo kubigeraho. Mbese utekereza ko dushobora kugenga igihe cyacu kizaza? [Reka agire icyo abivugaho.] Iyi gazeti igaragaza ihereye kuri Bibiliya ko tutabuze ubushobozi, ahubwo ko igihe cyacu kizaza gishingiye ku mahitamo tugira ubu.” Soma mu Gutegeka 30:19.
Réveillez-vous! 22 jan.
“Mu gihe duhanganye n’ibibazo by’uburwayi, twese twishimira kubona umuganga wita ku byiyumvo byacu. Ariko se, utekereza ko ari abarwayi bangahe bita ku byiyumvo by’abaganga babo? [Reka agire icyo abivugaho.] Iyi gazeti isuzuma ingorane abaganga bahangana na zo, hamwe n’uko ubuvuzi bwo mu gihe kizaza buzaba bwifashe.” Soma muri Yesaya 33:24.
Umunara w’Umurinzi 1 Gas.
“Mbese ntibibabaje kuba abantu benshi muri iki gihe bibasirwa n’urugomo hamwe no gukandamizwa? [Vuga inkuru ivugwa cyane mu karere kanyu, maze ureke agire icyo abivugaho.] Iyi gazeti isuzuma ukuntu Imana ibona ubuzima bw’abantu. Nanone isobanura ukuntu izadukiza imibabaro iriho muri iki gihe.” Soma muri Zaburi ya 72:12-14.
Réveillez-vous! 8 fév.
“Kimwe mu bibazo by’ingutu abantu bahanganye na byo muri iki gihe ni ukwiheba. Si byo se? [Reka agire icyo abivugaho.] Bibiliya yahanuye ko ibyo ari ko byari kumera. [Soma muri 2 Timoteyo 3:1.] Iyi gazeti itanga inama zifatika zishobora kugufasha guhangana no kwiheba, wowe n’umuryango wawe.”