Icyo Umuntu Yavuga ku Bihereranye n’Amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Mut.
“Mu myaka ya vuba aha, abantu bagiye barushaho gushishikazwa n’abamarayika. Mbese waba waribajije abo ari bo n’uruhare bagira mu mibereho yacu? [Reka asubize, hanyuma usome muri Zaburi ya 34:8.] Iyi gazeti igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku bikorwa abamarayika bakoze mu gihe cyahise, ibyo bakora ubu n’ibyo bazakora mu gihe kizaza.”
Réveillez-vous! jan.
“Muri iki gihe, hari inama zitangwa hafi kuri buri kantu kose. Mbese utekereza ko ari izihe tugomba kwiringira? [Reka asubize, hanyuma usome muri 2 Timoteyo 3:16.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! igaragaza impamvu tugomba kubona ko Bibiliya ari yo soko y’ubwenge nyakuri dukwiriye kwiringira.” Mwereke ingingo iri ku ipaji ya 18.
Umunara w’Umurinzi 1 Gash.
“Twese dukenera amafaranga kugira ngo tubeho. Ariko se, utekereza ko ari ngombwa kwirinda akaga kavugwa hano? [Soma muri 1 Timoteyo 6:10, hanyuma ureke asubize.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi idufasha gutahura imitego iterwa no gukunda ubutunzi, kandi idusobanurira uko twayirinda.”
Réveillez-vous! fév.
“Abantu benshi bafite incuti na bene wabo bageze mu za bukuru, bibaza uko bashobora kubafasha guhangana n’ibibazo byo muri iyo myaka. Si ko biri se? [Reka asubize.] Iyi gazeti igaragaza icyo twakora kugira ngo dufashe abo bantu bageze mu za bukuru kwihanganira ibibazo bahura na byo. Nanone isobanura ukuntu ubu buhanuzi buzasohozwa.” Soma muri Yobu 33:25.