Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Mut.
“Utekereza ko ari hehe abantu bashyingiranywe bakura inama ziringirwa? [Reka asubize.] Reka turebe uwatangije ishyingiranwa uwo ari we. [Soma mu Itangiriro 2:22.] Nanone Imana yatanze ubuyobozi ku bihereranye n’inshingano ziyubashye z’umugabo n’umugore. Iyi gazeti irabisobanura.”
Réveillez-vous! Jan.
“Mbese waba warabonye ko abantu benshi biyita Abakristo badakurikiza inyigisho za Yesu? [Reka asubize.] Urugero: abenshi ntibakurikiza aya magambo ya Yesu. [Soma muri Yohana 13:35.] Iyi gazeti igaragaza neza itandukaniro riri hagati y’ibyo Yesu yigishije n’imyumvire y’abantu benshi biyita Abakristo.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 18.
Umunara w’Umurinzi 1 Gash.
“Mbese utekereza ko buri wese aramutse akurikije aya magambo abantu barushaho kumererwa neza? [Soma mu Befeso 4:25, hanyuma ureke asubize.] Abantu benshi batekereza ko kubeshya mu mimerere imwe n’imwe byemewe. Iyi gazeti isobanura inyungu zibonerwa mu kuvugisha ukuri buri gihe.”
Réveillez-vous! Fév.
“Uko abantu bo mu duce tumwe na tumwe babona ibihereranye n’idini, bisa n’aho bigenda bihinduka. Mbese utekereza ko amadini arimo atakaza ububasha bwayo? [Reka asubize.] Aya magambo yavuzwe n’intumwa Pawulo agaragaza impamvu abantu bamwe na bamwe batakarije icyizere idini. [Soma mu Byakozwe 20:29, 30.] Iyi gazeti igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’uko bizagendekera amadini yiyita aya gikristo.”