Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’umurinzi 15 Mut.
“Mbese, iyo witegereje ibikorwa byose byo kumena amaraso byagiye biba, utekereza ko ikibi cyanesheje icyiza? [Reka asubize.] Zirikana icyo Bibiliya ivuga ku Mana. [Soma muri Zaburi ya 83:19b.] Mbese koko, ikibi gishobora kunesha kandi Imana ari yo Isumbabyose ku isi hose? [Reka asubize.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isubiza icyo kibazo mu buryo bushimishije.”
Réveillez-vous ! 22 Jan.
“Muri iki gihe, umutekano wacu urahungabanywa cyane kurusha mbere hose. Ikintu kigenda kirushaho gutera impungenge ni ibikorwa by’abatekamutwe bibisha ibyangombwa by’abandi. Mbese, waba warigeze kumva ibintu nk’ibyo? [Reka asubize.] Bibiliya isezeranya ko hari igihe iyi si izavanwaho ibintu byose bihungabanya umutekano wacu. [Soma muri Yesaya 11:9.] Iyi gazeti isobanura ukuntu ibyo bizagerwaho.”
Umunara w’umurinzi 1 Gas.
“Muri iki gihe, abantu benshi bahangayikishijwe no kubura akazi, naho abandi bakabuzwa amahwemo ku kazi. Mbese, utekereza ko umuntu ashobora kumva yishimye kandi afite umutekano ku kazi? [Reka asubize. Hanyuma, soma muri Yesaya 65:21-23.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi ivuga ibihereranye n’igihe abantu bose bazaba bafite akazi gashimishije.”
Réveillez-vous ! 8 fév.
“Iyi gazeti ya Réveillez-vous! ivuga ibintu bibabaje bibaho muri iki gihe, ibyo bikaba ari ugushora abana mu buraya. Bibiliya isezeranya ko vuba aha ibyo bikorwa bibabaje byo konona abana bizavaho. [Soma mu Migani 2:21, 22.] Iyi gazeti igaragaza impamvu ituma habaho kwangiza abana, hamwe n’ukuntu bizakurwaho.”