Icyo Umuntu Yavuga ku Bihereranye n’Amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Mut.
“Abantu benshi bakoresha amashusho mu gusenga. Mbese, utekereza ko ibyo bintu bifite ubushobozi bwo gukiza? [Reka asubize.] Noneho, turagusaba kuzirikana ibyo Imana y’ukuri izadukorera. [Soma mu Byahishuwe 21:3, 4.] Imana y’ukuri yonyine ni yo ishobora gukora ibyo. Iyi gazeti igaragaza iyo Mana iyo ari yo, n’ukuntu dushobora kungukirwa no kuyizera.”
Réveillez-vous! 22 jan.
“Dushobora kumva ko kugira inzu yacu bwite tubamo ari ibintu bisanzwe. Ariko kandi, hari impunzi zibarirwa muri za miriyoni zizerera ku isi hose zitagira kirengera, kandi ntizigere na rimwe zibona umutekano zishaka. Iyi gazeti ya Réveillez-vous! isuzuma impamvu icyo kibazo kiriho, kimwe n’isezerano Bibiliya itanga ry’uko igihe runaka buri wese azagira inzu ye bwite.”
Umunara w’Umurinzi 1 Gash.
“Abantu bahangayikishijwe cyane n’ibihereranye no kwanduza ibidukikije. Ariko se, waba warigeze utekereza ku bihereranye no kwanduza ubwenge? [Reka asubize.] Bibiliya itsindagiriza akamaro ko kuba abantu batanduye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. [Soma mu 2 Abakorinto 7:1.] Ndizera ntashidikanya ko ibi bitekerezo bizakubera ingirakamaro.”
Réveillez-vous! 8 fév.
“Nta gushidikanya, ushobora kuba warabonye ko nubwo akenshi ishyingiranwa ritangira rishimishije, abenshi mu bashyingiranwa baratandukana. Nishimiye kugusigira iyi gazeti ya Réveillez-vous! ivuga uko Bibiliya ibona ibihereranye n’ukuntu umuntu yatuma ishyingiranwa rye riramba kandi rigashimisha.”