Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’umurinzi 15 Mut.
“Kubera ko kutubahiriza amasezerano byogeye muri iki gihe, abantu benshi babona bitoroshye kugira umuntu uwo ari we wese biringira. Mbese utekereza ko hari umuntu uwo ari we wese dushobora kwiringira amasezerano ye? [Reka asubize. Hanyuma, soma muri Yosuwa 23:14.] Iyi gazeti igaragaza ukuntu dushobora kwiringira amasezerano y’Imana yanditswe muri Bibiliya.”
Réveillez-vous! 22 jan.
“Uku ni ko izina ry’Imana ryandikwa mu rurimi rw’Igiheburayo. [Mwereke ku gifubiko.] Hari bamwe bumva ko iri zina ritagombye rwose kuvugwa mu ijwi riranguruye. Abandi bo barivuga nta cyo bishisha. Iyi gazeti ya Réveillez-vous! isuzuma icyo kibazo. Isuzuma n’ukuntu dushobora kumenya Izina ry’Imana.” Soma muri Yeremiya 16:21.
Umunara w’umurinzi 1 Gash.
“Abenshi muri twe bagerageza kwita ku buzima bwabo. Icyakora ubushakashatsi bwakozwe vuba aha bwagaragaje ko kumererwa neza biterwa nanone n’imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka. Utekereza se ko ibyo bishoboka? [Reka asubize. Hanyuma, soma muri Matayo 5:3.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isuzuma ukuntu dushobora guhaza ibyo dukeneye byo mu buryo bw’umwuka.”
Réveillez-vous! 8 fév.
“Muri iki gihe abantu benshi bagira akazi kenshi, ku buryo bakenera ikiruhuko gihagije. Wenda ushobora kuba wemeranya n’aya magambo amaze imyaka 3.000 yanditswe. [Soma mu Mubwiriza 4:6. Hanyuma, reka agire icyo abivugaho.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! itanga inama zadufasha kumenya niba dufite ikibazo cyo kudasinzira bihagije, n’ukuntu twahangana na cyo.”