Icyo Umuntu Yavuga Ku Bihereranye n’Amagazeti
Munara w’Umurinzi 15 Gash.
“Ubaye ufite ubushobozi bwo guhitamo umuntu uzategeka isi, wahitamo nde? [Reka asubize.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isuzuma ibihamya bigaragaza ko Mesiya ari we Imana yatoranyije kugira ngo ategeke isi. Nanone isobanura icyo ubutegetsi bwe buzakorera abantu.” Soma muri Yesaya 9:5, 6.
Réveillez-vous! fév.
“Muri iki gihe abantu basenga imana nyinshi. Ariko zirikana amagambo Yesu yavuze igihe yasengaga Se wo mu ijuru. [Soma muri Yohana 17:3.] None se niba hari Imana imwe y’ukuri, twavuga iki kuri izo mana zindi? [Reka asubize.] Iyi gazeti igaragaza icyo Bibiliya ibivugaho.” Mwereke ingingo iri ku ipaji ya 28-29.
Umunara w’Umurinzi 1 Wer.
“Abantu hafi ya bose bemera ko twagombye gukundana nk’uko Yesu yabidutegetse mu magambo avugwa muri uyu murongo w’Ibyanditswe. [Soma muri Yohana 13:34, 35.] None se, ni hehe twabona abantu bakurikiza inyigisho za Yesu mu mibereho yabo? [Reka asubize.] Iyi gazeti igaragaza uko twamenya Abakristo b’ukuri muri iki gihe.”
Réveillez-vous! mars
“Urukundo ni ikintu cy’ingenzi gituma tugira ibyishimo kandi tukamererwa neza. Ariko kandi, ku bantu benshi urukundo nyakuri rwabaye ingume. Utekereza ko ibyo biterwa n’iki? [Reka asubize.] Ikintu cy’ingenzi twakora kugira ngo abandi badukunde by’ukuri ni ukwitoza kubakunda urukundo ruzira ubwikunde. Iyi gazeti igaragaza icyo ibyo bisobanura.” Soma mu 1 Abakorinto 13:4-7.