Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Gash.
“Abantu benshi babuzwa amahwemo n’ibintu byagiye bikorwa mu izina ry’idini. Bamwe bumva ko idini ari ryo muzi w’ibibazo byugarije abantu. Waba se warigeze ubitekerezaho? [Reka asubize. Hanyuma soma mu Byahishuwe 18:24.] Iyi gazeti isuzuma icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo.”
Réveillez-vous! 22 fév.
“Abantu benshi bashimishwa no kumenya ibyerekeye inyamaswa, kandi hari bamwe banezezwa no kuzororera iwabo mu rugo. [Reka agire icyo abivugaho.] Iyi gazeti isuzuma zimwe mu ngorane zijyanye no gutunga inyamaswa. Nanone isobanura isezerano ry’Imana rihereranye n’igihe inyamaswa zose zizabana amahoro hagati yazo ubwazo, no hagati yazo n’abantu.” Soma muri Yesaya 11:6-9.
Umunara w’Umurinzi 1 Wer.
“Igihe kimwe hari umuntu wabajije Yesu Kristo ati ‘mbese itegeko ry’imbere muri yose ni irihe?’ Dore igisubizo yamuhaye. [Soma muri Mariko 12:29, 30.] Mbese wigeze utekereza ku cyo Yesu yashakaga kuvuga? [Reka asubize.] Iyi ngingo ifite umutwe uvuga ngo ‘Uko tugaragaza ko dukunda Imana’ isuzuma icyo ayo magambo yogeye hose asobanura.”
Réveillez-vous! 8 mars
“Hari igihe abantu bahoraga batinya ko harota intambara yakoreshwamo ibitwaro bya kirimbuzi. Mbese utekereza ko muri iki gihe hashobora kubaho intambara ikoreshwamo ibitwaro bya kirimbuzi? [Reka asubize.] Iyi gazeti isuzuma ibintu bibaho muri iki gihe bitureba twese. Nanone isobanura isezerano rya Bibiliya ry’uko hari igihe isi izaba itakirangwamo ubwoba.” Soma muri Zefaniya 3:13.