Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Gash.
“Rimwe na rimwe tujya twumva inkuru zivuga ko hakozwe igitangaza. [Tanga urugero.] Abantu bamwe bemera izo nkuru, naho abandi bakazishidikanyaho. Iyi gazeti isuzuma niba koko ibitangaza bivugwa muri Bibiliya byarabayeho, cyangwa niba ibintu nk’ibyo bibaho no muri iki gihe.” Soma muri Yeremiya 32:21.
Réveillez-vous! 22 fév.
“Mu bihe bya kera, Imana yategetse abana kubaha ba se na ba nyina. [Soma mu Kuva 20:12.] Mbese ubona muri iki gihe abana bubaha ba nyina uko bikwiriye? [Reka agire icyo abivugaho.] Iyi gazeti isuzuma ingorane abagore bo mu bihugu binyuranye bahanganye na zo, n’ukuntu bagerageza kuzikemura.”
Umunara w’Umurinzi 1 Wer.
“Mbese ubona isi itari kuba nziza iyo buri wese akurikiza iyi nama? [Soma mu Baroma 12:17,18, hanyuma ureke asubize.] Ikibabaje ariko, ni uko rimwe na rimwe abantu bajya bagirana amakimbirane. Iyi gazeti igaragaza ukuntu gukurikiza inama zo muri Bibiliya bishobora kudufasha guhosha amakimbirane no kugarura amahoro.”
Réveillez-vous! 8 mars
“Buri mwaka, ingufu zo gukoresha zigenda zirushaho gukenerwa. Mbese ubona byagenda bite ingufu dukenera ziramutse zishize? [Reka asubize.] Iyi gazeti isuzuma ibyagezweho mu gushakisha aho ingufu zidahumanya ibidukikije zaturuka. Nanone igaragaza isoko y’ingufu zose.” Soma muri Yesaya 40:26.