ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/02 pp. 1-7
  • Porogaramu nshya y’umunsi w’Ikoraniro Ryihariye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Porogaramu nshya y’umunsi w’Ikoraniro Ryihariye
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Ibisa na byo
  • Porogaramu nshya y’umunsi w’Ikoraniro Ryihariye
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Porogaramu Nshya y’Umunsi w’Ikoraniro Ryihariye
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka wa 2010
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Porogaramu Nshya y’Umunsi w’Ikoraniro Ryihariye
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
km 8/02 pp. 1-7

Porogaramu nshya y’umunsi w’Ikoraniro Ryihariye

1 Twese turacyazirikana ibyavuzwe muri porogaramu y’ikoraniro ry’intara. Twatewe inkunga mu gihe cy’iminsi itatu yose. Nanone kandi, dutegerezanyije amatsiko porogaramu y’umunsi umwe izatwubaka. Nubwo itangazamakuru hamwe n’abarimu bimiriza imbere ubutunzi, Ijambo ry’Imana ryo ridutera inkunga rigira riti ‘Mube Abatunzi ku Mirimo Myiza’ (1 Tim 6:18). Uwo ni wo uzaba ari umutwe wa porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye rizabera hirya no hino mu Rwanda, guhera ku itariki ya 28 Ukuboza 2002 kugeza mu mpera za Mutarama 2003. Mu mezi y’Ukuboza na Mutarama, amatorero ajya kubwiriza mu turere twa kure, ari byo byitwa “makedoniya.” Ariko kandi, nta gushidikanya ko twese twifuza gukora uko dushoboye kugira ngo tuzaterane kuri porogaramu yose y’ikoraniro. Ni iyihe nkunga tuzaterwa muri iryo koraniro?

2 Umugenzuzi w’akarere azatanga disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Uko Imana Ibona Ibihereranye no Kuba Umutunzi.” Azasuzuma icyo ibyo bisobanura, kandi agire icyo abaza abantu bamwe na bamwe bihatira kugera kuri ubwo butunzi bwo mu buryo bw’umwuka. Muri disikuru ya mbere umushyitsi azatanga kuri uwo munsi, azagaragaza uko ubwoko bw’Imana bukora “Imirimo Myiza Muri Iki Gihe cy’Isarura.” Buri wese muri twe azaterwa inkunga yo gusuzuma ukuntu ashobora kwifatanya mu buryo bwuzuye kurushaho mu murimo w’isarura twashinzwe n’Imana ukorwa muri iki gihe.

3 Mbega ukuntu dushimishwa no kubona Abakristo bakiri bato bihatira kugera ku butunzi bwo mu buryo bw’umwuka! Ibyo byubahisha Yehova kandi bigafasha abakiri bato kwishyiriraho urufatiro rwiza rwo kuzahabwa inshingano mu gihe kizaza. Disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Dushimire Abakiri Bato ku bw’Imirimo Myiza Bakora yo Gusingiza Yehova,” izibanda ku mirimo myiza yagiye ikorwa n’Abakristo bakiri bato mu karere k’iwacu.

4 Gukora imirimo myiza bigira izihe ngaruka? Ibyo bizasuzumwa n’umushyitsi muri disikuru ye ya nyuma ifite umutwe uvuga ngo “Jya Ukomeza Gukora Imirimo Myiza, Yehova Azaguhundagazaho Imigisha.” Azasuzuma ahantu hane tubonera imigisha ikungahaye: (1) ku bantu, buri muntu ku giti cye, (2) mu rwego rw’imiryango, (3) mu itorero, no mu (4) muteguro mpuzamahanga.

5 Abamaze kwiyegurira Yehova bazaboneraho uburyo bwo kubatizwa. Niba witeguye gutera iyo ntambwe, hita ubimenyesha umugenzuzi uhagarariye itorero.

6 Guterana kuri porogaramu yose y’umunsi w’ikoraniro ryihariye kandi tugatega amatwi twitonze, bizadutera inkunga yo gukomeza kugira imibereho izatuma tuba abatunzi nyakuri mu maso ya Yehova Imana.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze