Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Mata
“Abantu hafi ya bose bemera ko kimwe mu bintu by’ingenzi byatuma umuryango ugira ibyishimo ari ugushyikirana neza, ariko abenshi birabagora. Utekereza ko biterwa n’iki? [Reka asubize.] Iyi gazeti igaragaza ibitekerezo byadufasha kugira ubuhanga bwo gushyikirana.” Soma muri Yakobo 1:19.
Réveillez-vous! avril
“Abantu benshi bavuga ko umusaraba utuma bumva barushijeho kwegera Imana. Ariko bamwe baribaza bati ‘mbese byaba bikwiriye gusenga ikintu cyakoreshejwe mu kwica Yesu? Ese koko Yesu yapfiriye ku musaraba?’ Ingingo iri ku ipaji ya 12 igaragaza icyo Bibiliya ivuga kuri ibyo bibazo.” Soma mu Byakozwe 5:30.
Umunara w’Umurinzi 1 Gic.
“Abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bagerwaho n’ingaruka mbi ziterwa n’ubukene. None se, utekereza ko hakorwa iki kugira ngo tubafashe? [Reka asubize. Soma muri 1 Petero 2:21.] Iyi gazeti igaragaza ukuntu twakwigana urugero rwa Yesu, maze tukita ku bakene.”
Réveillez-vous! mai
“Mbese wigeze kwibaza impamvu dusaza? [Reka asubize.] Iyo Bibiliya isobanura impamvu dusaza, inagaragaza ukuntu Imana yaduteganyirije uburyo buzatuma twishimira ubuzima iteka ryose. Soma muri Yesaya 25:8. Iyi gazeti ya Réveillez-vous! igaragaza ibitekerezo byatanzwe vuba aha bisobanura uko umuntu agenda asaza.”