Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Kam.
“Mbese waba warabonye ko muri iki gihe abantu benshi bihitiramo amahame abagenga ku bihereranye n’ikibi n’icyiza? [Reka asubize.] Dore urugero rw’ubuyobozi buboneka muri Bibiliya buhora buhuje n’igihe. [Soma umwe mu mirongo y’Ibyanditswe iri mu gasanduku kari ku ipaji ya 6-7.] Iyi gazeti isobanura ukuntu twungukirwa no gukurikiza amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya.”
Réveillez-vous! Juin
“Kugira ngo tubeho, twese dukenera amafaranga. Mbese utekereza ko dushobora gukabya guhangayikishwa no gushaka amafaranga? [Reka asubize.] Dore icyo uyu murongo w’Ibyanditswe uvuga ku bihereranye n’ingaruka ziterwa no kwiruka inyuma y’ubutunzi. [Soma muri 1 Timoteyo 6:10.] Iyi gazeti itanga ibitekerezo bifatika bigaragaza ukuntu umuntu yakoroshya ubuzima maze akabeshwaho n’amafaranga make.”
Umunara w’Umurinzi 1 Nyak.
“Mbese wigeze kwibaza impamvu hari abantu bafata abandi nabi kubera ko badahuje ubwoko, igihugu cyangwa ururimi? [Reka asubize.] Dore impamvu yavuzwe hano. [Soma muri 1 Yohana 4:20.] Iyi gazeti isubiza ikibazo kigira kiti ‘mbese abantu bo mu moko anyuranye bashobora kubana mu mahoro?’”
Réveillez-vous! Juillet
“Mu buryo bunyuranye n’inyamaswa zikoresha ubugenge, abantu bo bafite ubushobozi bwo kwihitiramo amahame bazakurikiza mu mibereho yabo. None se, utekereza ko ari hehe twakura ubuyobozi bwiringirwa? [Reka asubize, hanyuma usome muri Zaburi ya 119:105.] Iyi gazeti isobanura ukuntu ubuyobozi buboneka muri Bibiliya buruta ubundi bwose.”