Porogaramu nshya y’Ikoraniro ry’Akarere
Yehova akwiriye guhabwa ikuzo. Ni gute twahesha Yehova ikuzo? Ni izihe mbogamizi bamwe bahura na zo mu gihe bashaka kubigenza batyo? Ni iyihe migisha igera ku bahesha Imana ikuzo muri iki gihe? Porogaramu y’ikoraniro ry’akarere ryo mu mwaka w’umurimo wa 2008 izaduha ibisubizo bitunyuze by’ibyo bibazo. Iryo koraniro rizaba rifite umutwe ugira uti “Mujye mukorera byose ‘guhesha Imana ikuzo’” (1 Kor 10:31, NW). Nimucyo dusuzume inyigisho zikungahaye zo mu buryo bw’umwuka tuzahabwa muri iyo minsi ibiri.
Umugenzuzi w’intara azatanga disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Kuki tugomba guhesha Imana ikuzo?” n’indi ivuga ngo “Jya uba intangarugero mu gusohoza ibyo Imana isaba.” Azatanga disikuru y’abantu bose ifite umutwe uvuga ngo “Ni bande bahesha Imana ikuzo?” hamwe na disikuru isoza ifite umutwe uvuga ngo “Twunze ubumwe mu guhesha Imana ikuzo ku isi hose.” Nanone kandi azayobora Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Umugenzuzi w’akarere we azatanga disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Jya wishimira kurabagiranisha ikuzo ry’Imana,” disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Kwita ku byo akarere gakeneye” hamwe n’ifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze ‘gushikama mu kuri’” ishingiye muri 2 Petero 1:12. Byongeye kandi, tuzasobanukirwa uko “Umurimo w’ubupayiniya uhesha Imana ikuzo.” Umutwe wa mbere mu mitwe ibiri igizwe n’ingingo z’uruhererekane zikangura ibitekerezo ugira uti “Duheshe Imana ikuzo mu mibereho yacu yose,” uzasesengura byimazeyo icyo amagambo yahumetswe aboneka mu 1 Abakorinto 10:31 asobanura. Undi mutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane uvuga ngo “Tujye dukora umurimo ngo duheshe Yehova ikuzo” uzibanda ku bintu binyuranye bigize gahunda yacu yo kuyoboka Imana. Ku Cyumweru, tuzagezwaho Umunara w’Umurinzi mu magambo ahinnye hamwe n’isomo ry’umunsi. Nanone kandi, hazabaho n’umubatizo.
Abantu benshi ntibemera Imana. Abandi batari bake bayobywa n’imigambi y’abantu ibabuza gutekereza ku cyubahiro cya Yehova (Yoh 5:44). Ariko twe dusobanukiwe agaciro ko gufata igihe cyo gusuzuma uko twakorera byose “guhesha Imana ikuzo.” Itegure kugira ngo uzabe uhari kandi uzungukirwe mu buryo bwuzuye n’ibyiciro bine bigize porogaramu y’iryo koraniro.