Porogaramu nshya y’Ikoraniro ry’Akarere
Ni gute dushobora gushikama mu gihe duhanganye n’abarwanya ugusenga k’ukuri mu buryo bukaze? Ni gute twanesha imbaraga zigerageza kudukurura zidusubiza mu isi y’abatubaha Imana? Porogaramu y’ikoraniro ry’akarere ryo mu mwaka w’umurimo wa 2009 izasubiza ibyo bibazo by’ingenzi. Izaba ifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze kuneshesha ikibi icyiza” (Rom 12:21). Nimucyo dusuzume ibikubiye muri iyo porogaramu.
Umugenzuzi w’intara azatanga disikuru ivuga ngo “Duhabwa imbaraga zo kuneshesha ikibi icyiza,” ivuga ngo “Jya wirinda gukabya kwiyiringira!,” ivuga ngo “Ibibi byose biri hafi kuvaho!” n’ivuga ngo “Dukomeze ukwizera kwacu kugira ngo tuneshe isi.” Umugenzuzi w’akarere azatugezaho disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Iki ni igihe cyo gukomeza kuba maso!” ishingiye mu Baroma 13:11-13, n’indi ifite umutwe uvuga ngo “Ntugacike intege mu gihe ugeze mu makuba,” ishingiye mu Migani 24:10. Nanone kandi, dutegerezanyije amatsiko disikuru izatangwa n’umugenzuzi w’akarere ifite umutwe uvuga ngo “Kwita ku byo akarere gakeneye.” Hari n’indi disikuru ishishikaje ifite umutwe uvuga ngo “Ese ushobora ‘gukomeza gukora uwo murimo’ uri umupayiniya?” Umutwe wa mbere ugizwe n’ingingo z’uruhererekane uzaba uvuga ngo “Rwanya amayeri ya Satani ushikamye.” Uzadufasha gutahura amayeri Satani akoresha mu bihereranye n’ikoranabuhanga, imyidagaduro n’amashuri kandi udufashe kwirinda ayo mayeri. Undi mutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane uvuga ngo “Tugwize imbaraga zo kurwanya Satani muri iyi minsi mibi,” uzatwereka uko twarushaho gushyira mu bikorwa inama yahumetswe iboneka mu Befeso 6:10-18.
Kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami bifitanye isano rya bugufi no kunesha ikibi tugihereye mu mizi (Ibyah 12:17). Ntidutangazwa no kuba Satani adahwema kurwanya Abahamya ba Yehova (Yes 43:10, 12). Ariko kandi, kubera ko twiyemeje ‘gukomeza kuneshesha ikibi icyiza’ Satani azatsindwa mu buryo budasubirwaho. Shyiraho gahunda ihamye kugira ngo uzungukirwe mu buryo bwuzuye n’ibyiciro bine bigize porogaramu y’iryo koraniro ry’akarere.