ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/07 p. 4
  • Tujye dukurikiza urugero Yesu yadusigiye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tujye dukurikiza urugero Yesu yadusigiye
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Ibisa na byo
  • Kuki twagombye kujya mu materaniro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Jya Wigisha Abicisha Bugufi Kugendera Mu Nzira Za Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Ese ugira uruhare mu gutuma amateraniro ya gikristo yubaka abandi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Amateraniro yungura abakiri bato
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
km 9/07 p. 4

Tujye dukurikiza urugero Yesu yadusigiye

1. Ni uruhe rugero Yesu yatanze?

1 Mu gihe twifatanya mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, tugomba kuzirikana ko urugero dutanga rushobora kugira ingaruka zikomeye ku batwitegereza. Yesu yigishirizaga mu magambo no mu bikorwa. Abamwitegerezaga bashoboraga kubona umwete yagiraga, ukuntu yakundaga abantu, icyifuzo yari afite cyo kweza izina rya Se n’ukuntu yari yariyemeje gukora ibyo Se ashaka.—1 Pet 2:21.

2. Ni mu buhe buryo urugero dutanga rushobora gufasha abo tujyana kubwiriza?

2 Igihe tubwiriza ku nzu n’inzu: Nk’uko byagenze kuri Yesu, urugero natwe dutanga rufasha abo tujyana kubwiriza. Iyo ababwiriza bakiri bashya kandi bataraba inararibonye babonye ukuntu dukorana umwete mu murimo, bibafasha gutekereza uburyo bakoramo umurimo wo kubwiriza. Nibabona ukuntu tugira ibyishimo kandi tukita ku bandi tubikuye ku mutima, bizabibutsa akamaro ko kugaragaza iyo mico igihe bakora umurimo wo kubwiriza. Nibabona ukuntu dukoresha neza Ibyanditswe, uko dusubira gusura n’uko tuyobora ibyigisho bya Bibiliya, bizabashishikariza kubigenza batyo.

3. Ni gute urugero rwacu rushobora kwigisha abigishwa ba Bibiliya, kandi se ni iki bashobora kwiga?

3 Igihe tuyobora ibyigisho bya Bibiliya: Abo twigana Bibiliya bazitegereza cyane cyane imyifatire yacu. Urugero: nubwo dushobora kubasobanurira akamaro ko gutegura aho bari bwige, gusoma imirongo y’Ibyanditswe no guca akarongo ku ngingo z’ingenzi, na bo bazamenya niba twateguye cyangwa tutateguye (Rom 2:21). Niba twubahiriza gahunda tuba twabahaye yo kwigiraho, ntibazemera ko hagira indi mirimo yabangamira icyigisho cya Bibiliya. Nta gushidikanya ko bazabona ubwitange tugaragaza mu murimo wo kubwiriza ndetse n’ukwizera kwacu gukomeye. Ntitwatangazwa no kubona abantu bayoborerwa icyigisho cya Bibiliya n’ababwiriza bakurikiza urugero rwa Yesu na bo incuro nyinshi baba ababwiriza bafite ishyaka kandi bagera kuri byinshi.

4. Igihe turi mu materaniro, ni iki urugero dutanga rwigisha abandi?

4 Igihe turi mu materaniro: Abagize itorero rya gikristo bose bagira uruhare mu kwigisha mu materaniro y’itorero binyuze ku rugero batanga. Iyo abantu bashimishijwe batangiye kuza mu materaniro, bungukirwa n’urugero rwiza babona ku bagize itorero. Bazabona urugwiro rurangwa mu bavandimwe, ubumwe bwabo n’ukuntu bambara kandi bakirimbisha mu buryo bushyize mu gaciro (Zab 133:1). Urugero dutanga tujya mu materaniro buri gihe n’ukuntu tuvuga iby’ukwizera kwacu igihe tuyarimo, na byo ntibyisoba abantu. Hari umuntu waje muri rimwe mu materaniro yacu maze yitegereza ukuntu agakobwa gato kafataga Bibiliya yako maze kagahita kabona umurongo w’Ibyanditswe wabaga uvuzwe n’ukuntu kakurikiraga kitonze uko wasomwaga. Urugero rwako rwatumye uwo muntu asaba kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya.

5. Kuki tutagombye gupfobya agaciro k’urugero dutanga?

5 Ibyanditswe bitera buri wese inkunga yo kwigana urugero rwiza rwa mugenzi we (Fili 3:17; Heb 13:7). Ku bw’ibyo, twagombye kwibuka ko nidukurikiza urugero Yesu yadusigiye bizagaragarira abandi kandi ko bishobora kubagirira akamaro. Ku bw’iyo mpamvu, nimucyo tujye tuzirikana amagambo aboneka muri 1 Timoteyo 4:16 agira ati “wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze