Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Nzeri
“Nifuzaga kumenya icyo utekereza kuri aya magambo. [Soma mu Gutegeka 32:4.] Mbese waba warigeze wibaza uti ‘niba Imana ifite imbaraga kandi ikaba ikiranuka, kuki ireka ku isi hakabaho imibabaro myinshi n’ibibi?’ [Reka asubize.] Iyi gazeti isobanura impamvu Imana yaretse ibikorwa bibi bigakomeza kubaho no muri iki gihe.”
Réveillez-vous! Nzeri
“Abenshi muri twe bifuza kugira ubuzima bwiza no kuramba. Mbese utekereza ko gukomeza kurangwa n’icyizere bishobora gutuma ubuzima bwacu burushaho kuba bwiza? [Reka asubize, hanyuma usome mu Migani 17:22.] Iyi ngingo igaragaza impamvu kurangwa n’icyizere ari iby’ingenzi.” Mwereke ingingo iri ku ipaji ya 26.
Umunara w’Umurinzi 1 Ukw.
“Mbese waba warigeze kuvuga uti ‘iyo mbimenya?’ [Reka asubize.] Zirikana icyo aya magambo avuga ku mpamvu zituma rimwe na rimwe tugira amahitamo hanyuma tukagera ubwo twicuza. [Soma muri Yeremiya 10:23.] Iyi gazeti isobanura ukuntu inama z’ingirakamaro ziboneka muri Bibiliya zadufasha guhitamo neza.”
Réveillez-vous! Ukw.
“Mbese utekereza ko muri iki gihe abana bari mu kaga kurusha mbere hose? [Reka asubize.] Abantu benshi bumva ko turi mu gihe kivugwa hano. [Soma muri 2 Timoteyo 3:1-5.] Iyi gazeti itanga inama z’ingirakamaro zigaragaza ukuntu ababyeyi bashobora kurinda abana babo abashobora kubonona.”