Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Nze.
“Abantu babarirwa muri za miriyoni bemera ko ‘abatagatifu’ bafite ububasha bwihariye kandi ko kubanyuzaho amasengesho bifite akamaro. Ibyo ubitekerezaho iki? [Reka asubize.] Zirikana amagambo yavuzwe na Yesu Kristo. [Soma muri Yohana 14:6.] Ibyo bituma umuntu ashidikanya ku bihereranye no kunyuza amasengesho ye ku ‘batagatifu.’ Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isuzuma iyo ngingo y’ingenzi.”
Réveillez-vous! 22 sept.
“Muri iki gihe, abantu benshi bahangayikishijwe n’iterabwoba, hamwe no gukoresha intwaro z’uburozi. Mbese, utekereza ko ubutegetsi bw’abantu bushobora gukura iterabwoba kuri iyi si? [Reka asubize.] Bibiliya igaragaza ibyo Imana iteganya gukora. [Soma muri Ezekiyeli 34:28.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! isuzuma bimwe mu bintu Imana izakora.”
Umunara w’Umurinzi 1 Ukwak.
“Abantu benshi bajya bibaza niba hari igihe ibintu bibi byose bitwugarije bizavaho, ni ukuvuga intambara, ubugizi bwa nabi n’ibikorwa by’iterabwoba. Mbese, wowe ubibona ute? [Reka asubize.] Bibiliya iduha icyizere kiduhumuriza. [Soma muri Zaburi ya 37:10, 11.] Iyi gazeti isobanura impamvu Imana itari yakuraho ibyo bintu bibi hamwe n’imibabaro biteza.”
Réveillez-vous! 8 oct.
“Muri iki gihe, imiryango yitabwaho n’umubyeyi umwe isa n’aho yiyongera mu buryo butangaje. Bibiliya igaragaza ko Umuremyi wacu yita kuri iyo miryango. [Soma muri Zaburi ya 146:9.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! igaragaza ukuntu amahame ya Bibiliya ashobora gufasha ababyeyi barera abana bonyine kugira ngo basohoze neza iyo nshingano yabo.”