Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’umurinzi 15 Nzeri
“Muri iki gihe, hari abantu bamwe bumva ko baguye mu mutego wo gushakana n’abantu batabakunda. Ni hehe abantu nk’abo bashobora gushakira ubufasha? [Reka asubize.] Bibiliya itwizeza ko amahame y’Imana ashobora kudufasha. [Soma muri Yesaya 48:17, 18.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isuzuma amahame ya Bibiliya ashobora gutuma ishyingiranwa rikomera.”
Réveillez-vous ! 22 sept.
“Tujya dutangazwa cyane n’ubushobozi inyamaswa zifite bwo gushyikirana. Ariko se, waba uzi ko burya abantu na bo bihariye mu bintu bimwe na bimwe? [Reka asubize. Hanyuma, soma muri Zaburi ya 65:3.] Aho dutandukaniye n’inyamaswa, twe tugira icyifuzo cyo gushyikirana n’Imana. Iyi gazeti isuzuma ukuntu dushobora kugirana imishyikirano myiza n’Imana n’abantu.”
Umunara w’umurinzi 1 Ukw.
“Mbese waba warigeze wibaza uti ‘niba Imana ari urukundo kandi ikaba ishobora byose, kuki itagoboka abantu bababara?’ [Reka asubize.] Vuba aha, izakemura ibibazo byose. [Soma muri Yesaya 65:17.] Hagati aho ariko, iyo tubabara Imana ntibirebera gusa itagira icyo yitayeho, nk’uko iyi gazeti ibigaragaza.”
Réveillez-vous ! 8 oct.
“Mbese waba warumvise ko ubuzima bwo guhinga busigaye bugora abahinzi benshi? [Reka asubize.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous ! isuzuma icyo kibazo, kimwe n’isezerano Bibiliya itanga rihereranye n’ibihe byiza biri imbere. [Soma muri Zaburi ya 72:16.] Ningaruka, nzishimira kugusobanurira ukuntu Imana izasohoza iryo sezerano.”