Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Nze.
Vuga inkuru ivugwa mu makuru ihangayikishije abantu bo mu karere kanyu. Hanyuma ubaze uti “mbese utekereza ko uyu murongo wa Bibiliya ugaragaza neza ibihe turimo? [Soma muri 2 Timoteyo 3:1, hanyuma ureke asubize.] Iyi ngingo isuzuma ibimenyetso bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka, ikagaragaza n’icyo twagombye gukora.”
Réveillez-vous! Sept.
“Abantu benshi batekereza ko twaremwe, abandi bo bagatekereza ko twaturutse ku bwihindurize. Wowe ubitekerezaho iki? [Reka asubize.] Dore igitekerezo cyadufasha kugera ku mwanzuro ukwiriye. [Soma muri Yobu 12:7, 8.] Iyi nomero yihariye y’igazeti ya Réveillez-vous! igaragaza isomo twavana ku bwenge bugaragarira mu byaremwe no mu buryo biremwe.”
Umunara w’Umurinzi 1 Ukw.
“Abahanga mu bumenyi bw’ibinyabuzima bagerageza gukuraho indwara no kongera igihe ubuzima bwacu bumara. Mbese utekereza ko amaherezo kubaho iteka bizashoboka? [Reka asubize.] Dore impamvu ituma twifuza kubaho igihe kirekire. [Soma mu Mubwiriza 3:11.] Iyi gazeti isobanura impamvu Imana yaturemanye icyifuzo cyo kubaho iteka.”
Réveillez-vous! Oct.
“Abantu hafi ya bose bashimishwa no kureba televiziyo. Ariko se, utekereza ko twagombye kujya duhitamo ibyo tureba? [Reka asubize, hanyuma usome mu Migani 13:20.] Iyi gazeti ivuga iby’ukuntu kureba televiziyo bitugiraho ingaruka kandi itanga ibitekerezo bigaragaza uko twajya tugenzura ibyo tureba.”