Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Nzeri
“Abantu babarirwa mu mamiriyoni bashyira mu masengesho yabo aya magambo azwi cyane. [Soma muri Matayo 6:10.] Mbese ibyo Imana ishaka biramutse bikozwe mu isi mu buryo bwuzuye, urumva ubuzima bwamera bute? [Reka asubize.] Iyi gazeti isobanura buri gice kigize Isengesho ry’Umwami, hakubiyemo n’ayo magambo tumaze gusoma.”
Réveillez-vous! 22 sept.
“Muri iki gihe, abantu benshi bahangayikishijwe n’ikibazo giteye inkeke cy’ubusinzi bugenda burushaho kwiyongera mu rubyiruko. Hari icyo waba ubiziho? [Reka asubize, hanyuma usome mu Migani 20:1.] Ubusinzi butuma abakiri bato bugarizwa n’ingorane nyinshi. Iyi gazeti ikubiyemo inama zishobora kubafasha kurwanya ibishuko byatuma bishora mu businzi.”
Umunara w’Umurinzi 1 Ukw.
“Twese twifuza kubona igihe ubugizi bwa nabi, urugomo ndetse n’intambara bizaba bitakiriho. Mbese wumva hari igihe tuzabona isohozwa ry’aya magambo? [Soma muri Zaburi ya 37:11, hanyuma ureke asubize.] Iyi gazeti isuzuma aho iri sezerano rihuriye n’umugambi wa mbere Imana yari ifitiye abantu, n’icyo twakora kugira ngo tuzagerweho n’imigisha ikubiyemo.”
Réveillez-vous! 8 oct.
“Mbese ntibibabaje kubona buri mwaka hari za miriyoni z’abangavu batwita inda z’indaro? [Reka asubize.] Iyi gazeti ikubiyemo ingamba abo bangavu bashobora gufata kugira ngo bahangane n’ibibazo byinshi bibageraho nyuma yo kubyara. Isuzuma kandi uburyo ababyeyi bashobora gufasha abana babo gufata iya mbere mu kwirinda icyo kibazo.” Soma muri 2 Timoteyo 3:15.