Agasanduku k’ibibazo
◼ Wakora iki mu gihe waba utegetswe kureka kubwiriza?
Hari igihe abapolisi bagiye begera ababwiriza barimo bifatanya mu buryo bumwe na bumwe umurimo wo kubwiriza ukorwamo, bakababwira ko barenze ku mategeko, maze bakabategeka kurekeraho kubwiriza. Mu gihe utegetswe kubigenza utyo, ugomba guhita uva muri iyo fasi nta kuzuyaza kandi ukabikora mu kinyabupfura (Mat 5:41; Fili 4:5). Ntukagerageze gukemura ibibazo ku giti cyawe, ujya impaka na bo ku bihereranye n’uburenganzira duhabwa n’amategeko. Mu gihe bishoboka, ushobora gufata inomero z’agakarita uwo mupolisi yambaye n’inomero z’aho akorera, ubigiranye amakenga. Ibyo nibirangira, uzahite ubimenyesha abasaza b’itorero kugira ngo na bo babimenyeshe ibiro by’ishami. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe ushinzwe kurinda inyubako ituyemo abantu benshi cyangwa undi muntu uyihagarariye agusabye kuyivamo, wagombye kumvira utazuyaje kandi ukabimenyesha abasaza. Kugaragaza ineza no kwicisha bugufi mu gihe turi kumwe n’abategetsi, bishobora kugira uruhare runini mu kuturinda ibibazo bitari ngombwa.—Imig 15:1; Rom 12:18.