Gutanga impapuro zitumirira abantu kuza mu Rwibutso bizatangira ku itariki ya 2 Mata
1. Ni ryari tuzatangira gutanga impapuro z’itumira muri uyu mwaka, kandi se iyo gahunda iba buri mwaka ni iy’agaciro mu rugero rungana iki?
1 Guhera ku itariki ya 2 kugeza ku ya 17 Mata, tuzatanga impapuro zitumirira kuza mu munsi mukuru w’ingenzi kuruta iyindi yose mu mwaka wo kwizihiza Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo. Mu myaka yashize abantu benshi bashimishijwe bagiye bitabira iyo gahunda iba buri mwaka. Urugero, ku munsi w’Urwibutso hari umugore waterefonnye ku biro by’ishami agira ati “nageze mu rugo nsanga urupapuro rw’itumira munsi y’urugi. Ndashaka kujyayo ariko sinzi isaha biri bubere.” Umuvandimwe yamusobanuriye aho yareba kuri urwo rupapuro akahabona isaha n’aho Urwibutso rwari kubera. Uwo mugore yashoje ikiganiro agira ati “uyu mugoroba ndi bujyeyo.”
2. Ni ayahe magambo twakoresha igihe dutanga urupapuro rw’itumira?
2 Uko tuzabigenza: Kubera ko dufite igihe gito cyo gutumira abantu bose bo mu ifasi yacu, byaba byiza tugiye dutumira abantu dukoresheje amagambo make. Dushobora kuvuga tuti “mwiriwe. Turifuza gutumira umuryango wawe mu munsi w’ingenzi kuruta iyindi mu mwaka uzizihizwa ku isi hose ku cyumweru tariki ya 17 Mata. [Ha nyir’inzu urupapuro rw’itumira.] Hazaba ari umunsi mukuru wo kwibuka urupfu rwa Yesu. Hazatangwa disikuru ishingiye kuri Bibiliya isobanura uko incungu ya Kristo yatugirira akamaro. Uru rupapuro ruriho isaha na aderesi y’aho uwo munsi uzizihirizwa muri aka gace.”
3. Twakora iki kugira ngo dutumire abantu benshi uko bishoboka kose?
3 Niba itorero ryanyu rifite ifasi nini, abasaza bashobora gushishikariza ababwiriza gusiga impapuro z’itumira mu ngo batasanzemo abantu, bakazishyira aho abahisi n’abagenzi badashobora kuzibona. Nanone ujye utumira abo usubira gusura, bene wanyu, abo mukorana, abo mwigana n’abandi muziranye. Igihe utanga impapuro z’itumira mu mpera z’icyumweru, ujye utanga n’amagazeti igihe ubona bikwiriye. Ese ushobora kuba umupayiniya w’umufasha muri Mata, bityo ukarushaho kwifatanya muri iyo gahunda ishimishije?
4. Kuki twifuza ko abantu benshi bashimishijwe baza mu Rwibutso?
4 Mbega inyigisho nziza abantu bashimishijwe bazahabwa! Bazamenya ukuntu Yehova yagaragaje urukundo rwinshi igihe yatangaga incungu (Yoh 3:16). Bazamenya ukuntu Ubwami bw’Imana buzagirira abantu akamaro (Yes 65:21-23). Nanone abatumiwe bazaterwa inkunga yo kwegera abashinzwe kwakira abantu babamenyeshe ko bifuza kwiga Bibiliya kugira ngo bamenye byinshi kurushaho. Dusenga dusaba ko abantu benshi b’imitima itaryarya bazitabira ubu butumire bakaza kwifatanya natwe mu kwizihiza Urwibutso.