Gahunda yo gutumirira abantu kuza mu Rwibutso izatangira ku itariki ya 22 Werurwe
Muri uyu mwaka, gahunda yo gutumirira abantu kuza mu Rwibutso izatangira kuwa gatandatu tariki ya 22 Werurwe. Twese turaterwa inkunga yo kuzifatanya muri iyo gahunda mu buryo bwuzuye. Mu mpera z’icyumweru tuzajya dutanga amagazeti igihe bikwiriye. Kuwa gatandatu wa mbere wo muri Mata tuzihatira gutanga impapuro z’itumira aho gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Icyakora turamutse tubonye umuntu ushimishijwe cyane, dushobora kumutangiza icyigisho cya Bibiliya. Umugenzuzi w’umurimo azareba niba gutanga impapuro z’itumira mu ruhame bishobora gufasha itorero kugera ku bantu benshi bo mu ifasi yanyu. Uhereye ubu ushobora gukora urutonde rw’abantu wifuza gutumira, urugero nka bene wanyu, abo mukorana, abo mwigana, abo usura mu murimo wo kubwiriza n’abandi muziranye kugira ngo uzabashyire impapuro z’itumira iyi gahunda nitangira. Twiringiye ko abantu benshi bazaza kwifatanya natwe igihe tuzaba twibuka urukundo rukomeye cyane Yehova na Yesu batugaragarije.—Yoh 3:16; 15:13.