Gahunda yo gutumira abantu ku Rwibutso izatangira ku itariki ya 1 Werurwe
1. Gahunda yo gutumira abantu ku Rwibutso izatangira ryari, kandi se kuki izamara igihe kirekire muri uyu mwaka?
1 Kuwa gatanu tariki ya 1 Werurwe, tuzatangira gahunda iba buri mwaka yo gutumira abantu ngo bazaze kwifatanya natwe mu Rwibutso. Kubera ko Urwibutso ruzaba ku itariki ya 26 Werurwe, iyo gahunda izamara igihe kirekire ugereranyije n’iyo mu myaka yashize. Ibyo bizatuma amatorero afite amafasi manini ashobora kugeza impapuro z’itumira ku bantu benshi.
2. Ni iyihe gahunda iteganyijwe yo gufata impapuro z’itumira no kuzitanga mu ifasi tukayirangiza?
2 Kwitegura: Abasaza bazatanga amabwiriza y’uko twatanga izo mpapuro mu ifasi yose tukayirangiza, barebe niba dushobora kuzisiga mu ngo tutasanzemo abantu. Nituzitanga ku nzu n’inzu tukarangiza ifasi yacu hari izasagutse, dushobora kuzitanga tubwiriza mu bundi buryo. Umugenzuzi w’umurimo azajya areba ko impapuro zanditseho igihe n’aho Urwibutso ruzabera zashyizwe ku meza ashyirwaho ibitabo n’amagazeti. Icyakora impapuro z’itumira ntizizashyirirwaho icyarimwe zose. Tuzajya dufata izo dukeneye muri icyo cyumweru gusa.
3. Ni iki tugomba kuzirikana mu gihe dutanga impapuro z’itumira?
3 Tuzavuga iki? Ni byiza kuvuga amagambo make kuko bizatuma tugera ku bantu benshi uko bishoboka kose. Ku ipaji ya 4 hari uburyo bw’icyitegererezo bwo gutanga izo mpapuro dushobora guhuza n’ibikenewe mu ifasi yacu. Birumvikana ko tutagomba guhita tugenda igihe nyir’inzu atwakiriye neza cyangwa akaba afite ibibazo ashaka kutubaza. Igihe dutanga izo mpapuro mu mpera z’icyumweru, dushobora no gutanga amagazeti niba tubona bikwiriye. Ku itariki ya 2 Werurwe tuzihatira gutanga impapuro z’itumira aho gutangiza ibyigisho bya Bibiliya.
4. Kuki twagombye kwifatanya muri gahunda yo gutumira abantu ku Rwibutso tubishishikariye?
4 Twiringiye ko abantu benshi bazaza kwifatanya natwe mu Rwibutso. Hazatangwa disikuru isobanura neza uwo Yesu ari we (1 Kor 11:26). Izagaragaza ukuntu urupfu rwe rudufitiye akamaro (Rom 6:23). Nanone kandi izagaragaza impamvu ari iby’ingenzi ko tumwibuka (Yoh 17:3). Nimucyo tuzifatanye muri gahunda yo gutumira abantu ku Rwibutso tubishishikariye.