Gahunda yo gutumirira abantu kuza mu Rwibutso izatangira ku itariki ya 17 Werurwe
1. Ni iyihe gahunda izatangira ku itariki ya 17 Werurwe?
1 Kwizihiza Urwibutso buri mwaka bituma dusobanurira abandi ibihereranye n’urupfu rwa Yesu (1 Kor 11:26). Ku bw’ibyo, twifuza ko abandi na bo baza guteranira hamwe natwe kugira ngo bumve ukuntu incungu ari impano igaragaza urukundo rwa Yehova (Yoh 3:16). Muri uyu mwaka, gahunda yo gutumirira abantu kuza mu Rwibutso izatangira kuwa gatandatu tariki ya 17 Werurwe. Ese witeguye kuzayifatanyamo mu buryo bwuzuye?
2. Ni iki twavuga igihe dutanga urupapuro rw’itumira?
2 Icyo twavuga: Igihe dutanga urupapuro rw’itumira ni byiza kuvuga amagambo make. Dushobora kuvuga tuti “muraho? Turifuza kugutumira wowe n’umuryango wawe mu munsi mukuru w’ingenzi uba buri mwaka, uzizihizwa ku isi yose ku itariki ya 5 Mata. Hazatangwa disikuru isobanura akamaro k’urupfu rwa Yesu, n’icyo Yesu akora muri iki gihe. Kuri uru rupapuro hariho igihe n’ahantu uwo munsi uzizihirizwa hano iwacu.” Igihe dutanga izo mpapuro z’itumira mu mpera z’icyumweru, dushobora no gutanga amagazeti.
3. Twakora iki kugira ngo dutumire abantu benshi uko bishoboka kose?
3 Uzatumire abantu benshi uko bishoboka kose: Intego yacu ni iyo gutumira abantu benshi uko bishoboka kose. Uzatumire abo mwigana Bibiliya, abo usubira gusura, bene wanyu, abo mukorana, abo mwigana, abaturanyi n’abandi muziranye. Abasaza b’itorero ryanyu bazabaha amabwiriza y’uko mwatanga impapuro z’itumira mukarangiza ifasi yanyu yose. Iyi gahunda ya buri mwaka yo gutumira abantu ngo baze mu Rwibutso igera ku byiza byinshi. Mu mwaka ushize, hari umugore wageze mu Nzu y’Ubwami maze umwe mu bashinzwe kwakira abantu amusaba ko yamwereka umubwiriza wamutumiye. Icyakora uwo mugore yavuze ko nta n’umwe mu bari aho yari azi, ahubwo ko yatumiwe n’umuntu wabwirizaga ku nzu n’inzu kuri uwo munsi w’Urwibutso.
4. Kuki twagombye gukorana umwete mu gihe twifatanya muri iyo gahunda?
4 Birashoboka ko hari umuntu uzaza mu Rwibutso, wenda ari wowe wamutumiye. Abo uzatumira baza cyangwa bataza, imihati uzaba washyizeho ntizaba ari imfabusa. Impapuro z’itumira uzatanga zizamenyesha abantu ko ubu Yesu ari umwami ukomeye. Niwifatanya muri iyo gahunda ushyizeho umwete bizatuma abantu bo mu ifasi yawe n’ababwiriza bagenzi bawe babona ko ushimira by’ukuri ku bw’incungu, ari yo mpano twahawe. Ikiruta byose, Yehova na we azaba abibona.—Kolo 3:15.