Uburyo bw’icyitegererezo
Uko watumira abantu ku Rwibutso
“Muraho? Twari tuje gutumira umuryango wanyu ku munsi mukuru w’ingenzi wizihizwa buri mwaka ku isi hose, uzaba ku itariki ya 26 Werurwe. Uwo munsi mukuru ni uwo kwibuka urupfu rwa Yesu. Hazatangwa disikuru ishingiye kuri Bibiliya isobanura ukuntu urupfu rwa Yesu rudufitiye akamaro. Uru rupapuro rw’itumira tubazaniye rugaragaza igihe n’aho ayo materaniro azabera.”
Umunara w’Umurinzi 1 Werurwe
“Hari abajya bibaza bati ‘twabwira n’iki ko Yesu yazutse?’ Ese nawe wigeze wibaza icyo kibazo? [Reka asubize.] Dore impamvu kumenya igisubizo cy’icyo kibazo ari iby’ingenzi. [Soma mu 1 Abakorinto 15:14.] Iyi gazeti isobanura impamvu twemera ko Yesu yazutse koko.”
Nimukanguke! Werurwe
“Ese nawe wemera ko kurera abana bitoroshye muri iki gihe? [Reka asubize.] Ababyeyi benshi babona muri Bibiliya inama nziza zibafasha kurera abana babo. Urugero, uyu murongo w’Ibyanditswe watumye ababyeyi b’abagabo bamenya uko bajya bashimira abana babo kandi bagatuma bigirira icyizere. [Soma mu Bakolosayi 3:21.] Iyi ngingo ikubiyemo ibintu bitanu by’ingenzi byafasha ababyeyi b’abagabo.”