Uburyo bw’icyitegererezo
Uko watumirira abantu kuza mu Rwibutso
“Twari tuje kubatumira mu munsi mukuru. Ku itariki ya 3 Mata, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bazateranira hamwe kugira ngo bibuke urupfu rwa Yesu Kristo kandi bumve disikuru isobanura ukuntu urupfu rwe rudufitiye akamaro. Uru rupapuro rw’itumira tubazaniye rugaragaza igihe uwo munsi mukuru uzabera n’aho uzabera.”
Umunara w’Umurinzi 1 Werurwe
“Tariki ya 3 Mata tuzibuka urupfu rwa Yesu Kristo. Hari abantu bo mu gace dutuyemo bazateranira hamwe kuri iyi tariki kugira ngo bizihize uwo munsi, ariko hari n’abandi bumva ko urupfu rwa Yesu rutabafitiye akamaro. Ese wowe ubitekerezaho iki? Ese wumva kuba Yesu yarapfuye kandi akazuka hari icyo bitumariye? [Reka asubize.] Dore icyo Ijambo ry’Imana ribivugaho. [Soma mu 1 Bakorinto 15:22, 26.] Iyi gazeti igaragaza imigisha tuzabona mu gihe kiri imbere tubikesheje igitambo cy’incungu cya Yesu; muri iyo migisha harimo isezerano ry’uko nta muntu n’umwe uzongera gupfa.”
Nimukanguke! Werurwe
“Twasuye abaturanyi bacu kugira ngo tubereke igazeti ya Nimukanguke! iherutse gusohoka. [Mwereke ibiri ku gifubiko.] Abantu basubiza iki kibazo mu buryo butandukanye: ‘Ese Imana ibaho?’ Ese ari abemera Imana n’abatayemera, utekereza ko ari ba nde babona igihe kiri imbere mu buryo burangwa n’icyizere? [Reka asubize.] Dore isezerano ry’Imana rituma abantu benshi bagira ibyiringiro. [Soma muri Zaburi ya 37:10, 11.] Iyi gazeti irimo ibintu bine byagufasha kumenya niba Imana ibaho.”