Uburyo bw’icyitegererezo
Uko watumirira abantu kuza mu Rwibutso
“Muraho? Twari tuje kubatumira mu munsi mukuru. Ku itariki ya 14 Mata, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bazateranira hamwe kugira ngo bibuke urupfu rwa Yesu Kristo kandi bumve disikuru ishingiye kuri Bibiliya, isobanura ukuntu urupfu rwe rudufitiye akamaro. Uru rupapuro rw’itumira tubazaniye rugaragaza igihe uwo munsi mukuru uzabera n’aho uzabera.”
Umunara w’Umurinzi 1 Mata
“Twari tubasuye kugira ngo tuganire muri make ku kintu abantu benshi bahuriyeho. Buri wese arasenga uko idini arimo ryaba riri kose. Ese ubona Imana isubiza amasengesho yacu, cyangwa amasengesho adufasha kumva turuhutse ibibazo byacu gusa? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’isengesho. [Soma muri 1 Yohana 5:14.] Iyi gazeti isobanura ukuntu isengesho ryatugirira akamaro.”
Nimukanguke! Mata
“Twari tubasuye kugira ngo tuganire ku kibazo abantu benshi bahuriyeho. Hari abantu bumva barambiwe ubuzima ku buryo batekereza no kwiyahura. Ese iyo umuntu ari mu mimerere nk’iyo utekereza ko mu by’ukuri aba ashaka gupfa cyangwa aba ashaka icyamumara uwo mubabaro? [Reka asubize.] Dore isezerano ryo muri Bibiliya ryafashije abantu benshi gukomeza kurangwa n’icyizere mu buzima. [Soma mu Byahishuwe 21:3, 4.] Iyi gazeti igaragaza impamvu eshatu zatuma umuntu yifuza gukomeza kubaho nubwo yaba ahanganye n’ibibazo.”