ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/14 p. 4
  • Uburyo bw’icyitegererezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uburyo bw’icyitegererezo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
km 2/14 p. 4

Uburyo bw’icyitegererezo

Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Werurwe

“Twari tubasuye kugira ngo tubabwire ikintu kizaba ku itariki ya 14 Mata. Hazaba umunsi mukuru w’Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Hari abazizihiza uwo munsi kuko babona ko urupfu rwa Yesu ari ikintu cy’ingenzi. Abandi bo ntibazi neza akamaro k’urupfu rwa Yesu. Ese wari uzi ko jye nawe urupfu rwa Yesu rudufitiye akamaro?” Reka asubize, hanyuma umwereke ku ipaji ya nyuma y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Werurwe, maze musuzumire hamwe ibikubiye munsi y’ikibazo cya mbere kandi musomere hamwe nibura umurongo umwe w’Ibyanditswe watanzwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.

Umunara w’Umurinzi 1 Werurwe

“Abantu benshi bibaza impamvu nta cyo Imana ikora ngo ikure akarengane n’imibabaro mu isi. Ese ubona biterwa n’uko Imana itagira icyo yitaho cyangwa ikaba ishimishwa n’uko abantu bababara? [Reka asubize, hanyuma umusomere muri Yohana 3:16.] Nubwo abantu benshi bavuga aya magambo bagaragaza ko Imana idukunda, ntibazi neza ukuntu urupfu rw’Umwana w’Imana rubafitiye akamaro. Iyi gazeti isobanura ukuntu urupfu rwa Yesu ruzatuma akarengane n’imibabaro bivanwaho burundu.”

Nimukanguke! Werurwe

“Twari tubasuye akanya gato kugira ngo tubasobanurire uyu murongo wo muri Bibiliya abantu benshi badasobanukirwa neza. [Soma mu Ntangiriro 1:1.] Hari abantu bamwe bafata uyu murongo uko uri, bakumva ko isanzure ry’ikirere ryaremwe, ariko abandi bo ntibabyemere. Wowe se ubibona ute? [Reka asubize.] Hari abantu benshi batemera irema bitewe n’uko abayobozi b’amadini bigisha ibintu bitaboneka muri Bibiliya. Iyi gazeti ikubiyemo ibisobanuro byiringirwa biboneka muri Bibiliya, bigaragaza uko isanzure ry’ikirere ryatangiye kubaho.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze