Uburyo bw’icyitegererezo
Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo muri Werurwe
“Ko abantu benshi bizihiza ivuka rya Yesu, wumva ari ngombwa kwibuka urupfu rwe?” Reka asubize, hanyuma umuhe igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Werurwe. Musuzumire hamwe ibiri munsi y’agatwe gato ka mbere ko ku ipaji ya 16 kandi musome nibura umurongo w’Ibyanditswe umwe. Muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.
Umunara w’Umurinzi 1 Werurwe
“Muri iki gihe hari amadini menshi afite imyizerere n’imigenzo bitandukanye. Ese umuntu wese uvuga ko ari Umukristo aba ari Umukristo nyakuri koko? [Reka asubize.] Dore ikintu Yesu yavuze ko kiranga Abakristo b’ukuri. [Soma muri Yohana 13:34, 35.] Iyi gazeti igaragaza ibintu bitanu Yesu yavuze bidufasha kumenya abigishwa be nyakuri.”
Nimukanguke ! Werurwe
“Ubu turimo kuganira n’abaturanyi bacu ku bihereranye n’ikintu gisigaye kibuza abantu amahwemo. Muri iki gihe abantu basigaye barushaho kuzabiranywa n’uburakari kandi ntibashobore gutegeka ibyiyumvo byabo. Utekereza ko biterwa n’iki? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’uburakari. [Soma muri Zaburi ya 37:8.] Iyi gazeti igaragaza zimwe mu mpamvu zituma muri iki gihe abantu barushaho kuzabiranywa n’uburakari n’icyo twakora kugira ngo tubyirinde.”