UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUVA 8-9
Farawo wari umwibone yashohoje umugambi wa Yehova atabizi
Abami bo muri Egiputa bitwaga ba Farawo bumvaga ko ari imana. Ibyo bituma dusobanukirwa impamvu Farawo yari umwibone cyane, ku buryo yanze kumvira Mose na Aroni ndetse n’abatambyi be bakoraga iby’ubumaji.
None se wowe wemera ibitekerezo by’abandi? Ese wemera inama abandi bakugira cyangwa buri gihe wumva ko ari wowe ufite ukuri? Bibiliya ivuga ko “kwibona bibanziriza kurimbuka” (Img 16:18). Ubwo rero, tugomba kwirinda ubwibone.