ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb20 Ugushyingo p. 7
  • Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ubwiriza ukoresheje terefoni

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ubwiriza ukoresheje terefoni
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Ibisa na byo
  • Gutanga Ubuhamya Kuri Telefoni mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Uko abakiri bato batsinda imbogamizi yo gutinya kugeza ku bandi ibyo bizera
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Gutanga Ubuhamya Dukoresheje Telefoni—Ni Uburyo bwo Kugera Kuri Benshi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye—Ushyiraho urufatiro rwo gusubira gusura
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
mwb20 Ugushyingo p. 7
Amafoto: Umusore ubwiriza kuri terefone ari kumwe n’umugabo n’umugore bageze mu za bukuru. 1. Umuvandimwe ubwiriza umucuruzi akoresheje terefoni. 2. Uwo mucuruzi ateze amatwi ibyo uwo muvandimwe amubwira.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza​—Ubwiriza ukoresheje terefoni

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Gukoresha ubwo buryo bidufasha “kubwiriza mu buryo bunonosoye ubutumwa bwiza” (Ibk 20:24).a Nanone bituma tugeza ubutumwa ku bantu mu gihe tudashobora kubageraho.

UKO WABIGENZA:

  • Uwo muvandimwe arimo kwitegura uko yabwiriza kuri terefoni, asoma imirongo y’Ibyanditswe kandi akagira ibyo yandika.

    Jya witegura. Jya uhitamo ingingo ikwiriye wavugaho, hanyuma wandike ibyo wifuza kuvuga. Nanone ushobora gutegura amagambo make wavuga mu gihe nyiri inzu atari we ukwitabye. Byaba byiza ushyize hafi yawe ibyo wanditse n’ibindi bintu wakenera ubwiriza, urugero nka terefoni cyangwa tabureti ugafungura kuri JW Library® cyangwa ku rubuga rwa jw.org®

  • Uwo muvandimwe arimo arafasha undi ugeze mu za bukuru kubwiriza kuri terefoni.

    Ntugahangayike. Jya uvuga nk’uko usanzwe uvuga. Jya umwenyura kandi umere nk’aho nyiri inzu akureba. Ntukaruhuke aho bidakwiriye. Byaba byiza ubwirije uri kumwe n’undi muntu. Niba nyiri inzu abajije ikibazo, jya ugisubiramo kugira ngo uwo muri kumwe agufashe gushaka igisubizo

  • Uwo muvandimwe agiye kohereza videwo avanye ku rubuga rwa jw.org.

    Jya ushyiraho urufatiro rwo gusubira gusura. Niba nyiri inzu ashimishijwe n’ibyo umubwira, ushobora kumubaza ikibazo uzasubiza ubutaha ukoresheje terefoni. Nanone ushobora kumwoherereza igitabo ukoresheje aderesi ye cyangwa ukakimushyira. Ikindi kandi ushobora kumwoherereza videwo n’izindi ngingo zitandukanye

a Niba kubwiriza kuri terefoni mu gihugu cyanyu byemewe, mwagombye gukurikiza amategeko ajyanye no gukoresha aderesi z’umuntu ku giti ke.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze