ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp21 No. 3 pp. 4-5
  • Ni iki mu by’ukuri cyagufasha kuzabaho neza mu gihe kizaza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iki mu by’ukuri cyagufasha kuzabaho neza mu gihe kizaza?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBYO ABANTU BENSHI BIZERA
  • ESE IBYO BIFASHA ABANTU KOKO?
  • GUHITAMO NEZA BIZAGUFASHA
  • Buri wese yifuza kuzabaho neza mu gihe kizaza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Ese kuba umuntu mwiza byatuma wizera ko uzabaho neza mu gihe kizaza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Bashakisha itazwi bifashishije ubumaji n’ubupfumu
    Uko abantu bashakishije Imana
  • Ese inyenyeri zigira uruhare mu mibereho yawe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
wp21 No. 3 pp. 4-5
Amafoto: 1. Umupfumu asobanurira umukiriya we ibizamubaho akoresheje amakarita. 2. Busole y’umupfumu n’igishushanyo k’inzu. 3. Umuntu utura umukurambere ibiribwa, indabyo n’umubavu.

Ni iki mu by’ukuri kigena uko uzabaho mu gihe kizaza?

Hari abantu benshi bumva ko hari imbaraga zitaboneka zigena ibizaba ku bantu. Ababyizera bakora ibintu batekereza ko bizatuma babaho neza.

IBYO ABANTU BENSHI BIZERA

KURAGURISHA INYENYERI: Hari abumva ko ibizababaho mu gihe kizaza biterwa n’ukuntu inyenyeri zari zipanze igihe bavukaga. Bifashisha abaragurisha inyenyeri kugira ngo bamenye ibizababaho, hanyuma babyirinde cyangwa bakore ibizatuma bagira icyo bageraho.

UBUPFUMU: Hari abumva ko kugira ngo bagire icyo bageraho bagomba kubaza abapfumu icyo bakwiriye gukora. Batekereza ko iyo babigenje batyo, ibyo bakoze byose bigenda neza. Ibyo bituma bafata imyanzuro bakurikije ibyo abapfumu bababwiye.

GUSENGA ABAKURAMBERE: Abandi bo bizera ko gusenga abakurambere cyangwa imana zitandukanye bibarinda kandi bakabona imigisha. Vana uba muri Viyetinamu yaravuze ati: “Nizeraga ko gusenga abakurambere byari gutuma ngira ubuzima bwiza muri iki gihe kandi bikazatuma nge n’abana bange tubaho neza.”

KONGERA KUVUKA: Hari abantu benshi bizera ko iyo umuntu apfuye yongera kuvukira mu kindi kinyabuzima, bigakomeza gutyo gutyo. Bumva ko ibiba ku muntu muri iki gihe, biba bitewe n’ibyo yakoze mu buzima yabanje kubamo.

Nubwo hari abatemera ubupfumu, hari ibyo bakora bifitanye isano na bwo, urugero nko kuvuga ibizaba ku muntu uhereye ku gihe yavukiye (horosikope), amazina ye, kuragurisha ibiganza n’ibindi. Bumva ko ibyo byabafasha kumenya ibizabaho mu gihe kizaza.

ESE IBYO BIFASHA ABANTU KOKO?

Ese abemera ibyo bintu kandi bakabikora bagira ubuzima bwiza kandi bakizera ko bazabaho neza mu gihe kizaza?

Reka turebe ibyabaye kuri Hào, uba muri Viyetinamu. Yagiye mu bapfumu, mu bikorwa byo kuragurisha inyenyeri no gusenga abakurambere, kugira ngo bamubwire ibyo yakora. Ese hari icyo yagezeho? Yaravuze ati: “Natakaje amafaranga menshi, njya mu madeni, ngirana ibibazo n’umuryango, kandi ndahangayika cyane.”

Qiuming wo muri Tayiwani, na we yizeraga ibyo kuragurisha inyenyeri, kuvukira mu kindi kinyabuzima, imbaraga zitaboneka no gusenga abakurambere. Nyuma yo gusesengura ibyo byose, yaravuze ati: “Nasanze izo nyigisho n’ibyo bikorwa bivuguruzanya kandi biteza urujijo. Ibyo abaragurisha inyenyeri bavuga akenshi ntibiba. Nanone inyigisho ivuga ibyo kuvukira mu kindi kinyabuzima iteza urujijo. Niba uwongera kuvuka aba atazi ibyamubayeho mu buzima bwa mbere, yakosora ate ibibi yakoze?”

“Nasanze izo nyigisho n’ibyo bikorwa bivuguruzanya kandi biteza urujijo.”​—QIUMING WO MURI TAYIWANI

Nk’uko Hào, Qiuming n’abandi babyiboneye, kubaho neza mu gihe kizaza ntibiterwa n’imbaraga zitaboneka, inyenyeri, gusenga abakurambere cyangwa kuvukira mu bindi binyabuzima. None se ibyo bivuga ko nta ruhare twagira ku bizatubaho?

GUHITAMO NEZA BIZAGUFASHA

Nubwo ibyinshi mu bitubaho nta cyo twabikoraho, akenshi imyanzuro dufata igira uruhare rukomeye ku mibereho yacu yo mu gihe kizaza. Urugero, kuki dukaraba intoki kandi tukambara udupfukamunwa mu gihe hadutse indwara yandura, urugero nka korona? Ni ukubera ko iyo tubikoze bishobora kurinda ubuzima bwacu. Biragaragara rero ko imyanzuro dufata igira uruhare ku buzima bwacu.

Ubwo rero niba twifuza kuzabaho neza, tugomba gufata imyanzuro myiza. Hashize imyaka igera ku 2 000, umwarimu w’umuhanga avuze ati: ‘Ibyo umuntu abiba ni byo azasarura.’b

Abantu benshi bumva ko ubukire no kwiga kaminuza ari byo bizatuma babaho neza mu gihe kizaza. Ese ababigezeho hari icyo byabamariye?

a Muri iyi ngingo n’izikurikiraho, amazina amwe yarahinduwe.

b Aya magambo aboneka mu Bagalatiya 6:7. Ibivugwamo bihuje n’imvugo yo mu burasirazuba bw’isi igira iti: “Nutera amadegede uzasarura amadegede; nutera ibishyimbo, uzasarura ibishyimbo.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze