ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • od igi. 13 pp. 130-140
  • “Mujye mukora ibintu byose mugamije guhesha Imana ikuzo”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Mujye mukora ibintu byose mugamije guhesha Imana ikuzo”
  • Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • KUTANDURA MU BURYO BW’UMWUKA NO MU BY’UMUCO
  • KUGIRA ISUKU
  • KWIDAGADURA NO KWIRANGAZA MU BURYO BUKWIRIYE
  • IBIBERA KU MASHURI
  • AKAZI N’ABO TWIFATANYA NA BO
  • TUBUNGABUNGE UBUMWE BWA GIKRISTO
  • Imana ikunda abantu batanduye
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Imyidagaduro myiza igarurira abantu ubuyanja
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Ese imyidagaduro ujyamo ikugirira akamaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Turwane ku buziranenge mu bwenge no ku mubiri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
Reba ibindi
Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
od igi. 13 pp. 130-140

IGICE CYA 13

“Mujye mukora ibintu byose mugamije guhesha Imana ikuzo”

TWE abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye, tugomba kumuhesha ikuzo mu byo tuvuga no mu byo dukora byose. Intumwa Pawulo yatanze ihame rigomba kutuyobora. Yaravuze ati: “Mwaba murya cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose, mujye mukora ibintu byose mugamije guhesha Imana ikuzo” (1 Kor 10:31). Ibyo bikubiyemo gukora ibihuje n’amahame akiranuka ya Yehova, agaragaza kamere ye itunganye (Kolo 3:10). Tugomba kwigana Imana tukaba abantu bera.—Efe 5:1, 2.

2 Ibyo intumwa Petero yabyibukije Abakristo, agira ati: “Kimwe n’abana bumvira, mureke kubaho muhuje n’irari mwagiraga kera mukiri mu bujiji, ahubwo mube abera mu myifatire yanyu yose, nk’uko Uwabahamagaye na we ari Uwera, kuko byanditswe ngo ‘mugomba kuba abera kuko ndi uwera’” (1 Pet 1:14-16). Abakristo bose basabwa gukomeza kuba abera nk’uko byari bimeze muri Isirayeli ya kera. Ibyo bisobanura ko bagomba kuba abantu batanduye, bakirinda kwanduzwa n’icyaha n’ibintu byo muri iyi si. Ni yo mpamvu batoranyijwe kugira ngo bakore umurimo wera.—Kuva 20:5.

3 Umuntu wifuza gukomeza kuba uwera, agomba kugendera ku mategeko n’amahame ya Yehova. Ayo mategeko n’amahame agaragazwa neza mu Byanditswe Byera (2 Tim 3:16). Twize Bibiliya tumenya Yehova n’inzira ze, kandi ibyo byatumye tuba inshuti ze. Ibyo twize byatwemeje ko dukeneye gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana, kandi ko gukora ibyo Yehova ashaka ari byo tugomba gushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu (Mat 6:33; Rom 12:2). Nanone byadusabye kwambara kamere nshya.—Efe 4:22-24.

KUTANDURA MU BURYO BW’UMWUKA NO MU BY’UMUCO

4 Gukurikiza amahame akiranuka ya Yehova si ko buri gihe byoroha. Umwanzi wacu Satani aba ashaka kutuvana mu kuri. Ibishuko bituruka kuri iyi si mbi na kamere yacu idushishikariza gukora ibyaha, bituma rimwe na rimwe tunanirwa kuyakurikiza. Twiyeguriye Imana tuyisezeranya kuyikorera. Ariko kugira ngo tubigereho, tugomba guhatana cyane. Ibyanditswe bitubwira ko mu gihe abantu baturwanyije cyangwa tugahura n’ibigeragezo, bitagombye kudutangaza. Tuba twiteze ko twahura n’ibitotezo tuzira gukiranuka (2 Tim 3:12). Nubwo twahura n’ibigeragezo dushobora kwishima kuko tuzi ko biba bigaragaza ko dukora ibyo Imana ishaka.—1 Pet 3:14-16; 4:12, 14-16.

5 Nubwo Yesu yari atunganye, imibabaro yahuye na yo yamwigishije kumvira. Ntiyigeze yemera ibyo Satani yamushukishaga cyangwa ngo ararikire iby’isi (Mat 4:1-11; Yoh 6:15). Ntiyigeze na rimwe atekereza kugamburura. Nubwo ubudahemuka bwe bwatumye yangwa n’isi, yakomeje kwizirika ku mahame ya Yehova akiranuka. Hasigaye igihe gito ngo Yesu apfe, yabwiye abigishwa be ko na bo bari kuzangwa n’isi. Kuva icyo gihe, abigishwa ba Yesu bagiye bahura n’imibabaro, ariko buri gihe bagakomezwa n’uko bari bazi ko Umwana w’Imana yanesheje isi.—Yoh 15:19; 16:33; 17:16.

6 Tugomba kwizirika ku mahame akiranuka ya Yehova kugira ngo tutaba ab’isi, nk’uko Umwami wacu na we yabigenje. Ntitugomba kwivanga mu bibazo bya poritiki n’imibanire y’abaturage byo muri iyi si, kandi ntitugomba kwifatanya mu bikorwa byayo by’agahomamunwa. Ni yo mpamvu tugomba gufatana uburemere inama dusanga muri Yakobo 1:21, igira iti: ‘Mwiyambure umwanda wose n’ikintu kitagira umumaro, ni ukuvuga ububi, maze mwemere mu bugwaneza ko ijambo rishobora gukiza ubugingo bwanyu riterwa muri mwe.’ Kwiyigisha no kujya mu materaniro bishobora gutuma ijambo ry’ukuri “riterwa” mu bwenge bwacu no mu mitima yacu, kandi ntitwifuze ibintu byo muri iyi si. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati: “Ntimuzi ko kuba incuti y’isi ari ukuba umwanzi w’Imana? Nuko rero, umuntu wese wifuza kuba incuti y’isi, aba yigize umwanzi w’Imana” (Yak 4:4). Ni yo mpamvu muri Bibiliya harimo inama zitajenjetse zidusaba kwizirika ku mahame ya Yehova akiranuka no gukomeza kwitandukanya n’isi.

7 Ijambo ry’Imana ridusaba kwirinda ibikorwa biteye isoni by’ubusambanyi. Rigira riti: “Ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose cyangwa umururumba ntibikigere binavugwa rwose muri mwe nk’uko bikwiriye abera” (Efe 5:3). Bityo rero, tugomba kwirinda gutekereza ku bintu biteye isoni n’iby’ubusambanyi, kandi tukirinda kubivuga mu biganiro byacu. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaza ko dushaka kwizirika ku mahame mbwirizamuco ya Yehova akiranuka kandi atanduye.

KUGIRA ISUKU

8 Abakristo bazi ko bagomba kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka no mu by’umuco, kandi bakagira isuku. Yehova yasabaga Abisirayeli ko inkambi yabo ihora isukuye, kuko ari Imana yera. Natwe tugomba kurangwa n’isuku kugira ngo Yehova ‘atatubonamo ikintu kidakwiriye.’— Guteg 23:14.

9 Bibiliya ishyira isano ya bugufi hagati yo kwera no kugira isuku. Urugero, Pawulo yaranditse ati: ‘Bakundwa, nimucyo twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka, kandi dutunganishe ukwera kwacu gutinya Imana’ (2 Kor 7:1). Bityo rero, Abakristo bagomba kwihatira kugira isuku, bamesa imyenda yabo buri gihe kandi bakiyuhagira. Nubwo imimerere igenda itandukana bitewe n’ibihugu, muri rusange dushobora kubona isabune n’amazi byo kwiyuhagira no kuhagira abana bacu bagahora bakeye.

10 Umurimo wo kubwiriza utuma abantu bo mu karere dutuyemo batumenya. Kugira inzu ifite isuku imbere n’inyuma, na byo ubwabyo bibwiriza abaturanyi bacu. Buri wese mu bagize umuryango ashobora kubigiramo uruhare. Abavandimwe bagomba kwita cyane ku isuku y’urugo rwabo, bazirikana ko urugo rusa neza rutuma abandi batuvuga neza. Abatware b’imiryango bazirikana ko kugira isuku no gufata iya mbere mu bintu by’umwuka, ari ikimenyetso kigaragaza ko bayobora neza abo mu rugo rwabo (1 Tim 3:4, 12). Bashiki bacu na bo bagomba kugira icyo bakora, cyanecyane imbere mu nzu (Tito 2:4, 5). Abana batojwe neza babigiramo uruhare, bahorana isuku n’ibyumba byabo bigahorana isuku kandi ntibibemo akajagari. Ibyo bituma abagize umuryango bose bafatanyiriza hamwe, bakitoza kugira isuku iranga abazaba mu isi nshya izaba itegekwa n’Ubwami bw’Imana.

11 Muri iki gihe abagaragu benshi ba Yehova bakoresha imodoka, moto cyangwa amagare bajya mu materaniro. Hari n’ababikoresha bajya mu murimo wo kubwiriza. Byagombye guhora bisukuye kandi ari bizima. Ingo zacu n’ibinyabiziga byacu byagombye kugaragaza ko turi ubwoko bwa Yehova burangwa n’isuku kandi bwera. Isakoshi tujyana kubwiriza na Bibiliya na byo bigomba kuba bifite isuku.

12 Uko twambara n’uko twirimbisha bigomba kugaragaza ko tugendera ku mahame y’Imana. Mu by’ukuri, ntitwatinyuka kujya imbere y’umutegetsi ukomeye twambaye nabi. Niba ari uko bimeze rero, tugomba kurushaho kwita ku myambarire yacu mu gihe tubwiriza no mu gihe dutanga ibiganiro mu materaniro, kuko tuba duhagarariye Yehova. Imyambarire yacu n’uburyo twirimbisha bishobora gutuma abandi bishimira idini ry’ukuri cyangwa bakaryanga. Uko twambara byagombye kugaragaza ko tutishyira hejuru kandi ko twita ku bandi (Mika 6:8; 1 Kor 10:31-33; 1 Tim 2:9, 10). Bityo rero, mu gihe twitegura kujya kubwiriza, mu materaniro cyangwa mu makoraniro, twagombye kuzirikana icyo Ibyanditswe bivuga ku bihereranye n’isuku no kwirimbisha mu buryo bushyize mu gaciro. Buri gihe tugomba kubaha Yehova no kumuhesha ikuzo.

Twe abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye, tugomba kumuhesha ikuzo mu byo tuvuga no mu byo dukora byose

13 Uko ni na ko twagombye kubigenza mu gihe tugiye gusura ikicaro gikuru cyacu cyangwa ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova. Wibuke ko izina Beteli risobanura “Inzu y’Imana.” Bityo rero, mu gihe tugiyeyo tugomba kwambara nk’uko twambara iyo tugiye mu materaniro ku Nzu y’Ubwami.

14 Mu gihe twidagadura na bwo, tugomba kwita ku myambarire yacu n’uko twirimbisha. Twagombye kwibaza tuti: “Ese uko nambaye byantera isoni zo kubwiriza?”

KWIDAGADURA NO KWIRANGAZA MU BURYO BUKWIRIYE

15 Kuruhuka no kwirangaza ni ngombwa kuko bituma dutuza kandi tukagira ubuzima bwiza. Igihe kimwe Yesu yasabye abigishwa be kujyana na we ahantu hiherereye ‘bakaruhuka ho gato’ (Mar 6:31). Kuruhuka no kwirangaza mu buryo bukwiriye bishobora gushimisha umuntu. Bishobora kutwongerera imbaraga, tugakomeza imirimo yacu isanzwe.

16 Hari uburyo bwinshi bwo kwidagadura. Ni yo mpamvu Abakristo bagomba kumenya guhitamo kandi bakagaragaza ubwenge buturuka ku Mana mu byo bakora. Nubwo kwirangaza ari byiza, si cyo kintu k’ingenzi cyane mu buzima. Bibiliya ivuga ko mu “minsi y’imperuka” abantu bari kuzaba “bakunda ibinezeza aho gukunda Imana” (2 Tim 3:1, 4). Imyinshi mu myidagaduro n’ibyo abantu bakora birangaza muri iki gihe, ni ibintu bikemangwa ku bantu bashaka kugendera ku mahame akiranuka ya Yehova.

17 Abakristo ba mbere bagombaga guhangana n’ibishuko by’abantu babi b’icyo gihe babaga bahugiye mu binezeza. Mu mazu y’Abaroma yaberagamo imikino, ababaga bahari bashimishwaga no kubona abandi bababara. Mu rwego rwo kwidagadura, abantu barebaga urugomo, ibikorwa byo kumena amaraso n’ubusambanyi. Icyakora Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bo barabyirindaga. Imyinshi mu myidagaduro yo muri iki gihe iba irimo ibintu nk’ibyo kandi iba igamije gutuma abantu bahaza irari ryabo. Tugomba ‘kwirinda cyane’ tukagendera kure imyidagaduro idakwiriye (Efe 5:15, 16; Zab 11:5). Nubwo imyidagaduro runaka yaba nta cyo itwaye, uburyo yateguwemo bushobora kuba bubi.—1 Pet 4:1-4.

18 Hari imyidagaduro itagize icyo itwaye ku Bakristo. Abakristo benshi bakurikiza inama ziri mu Byanditswe n’ibitekerezo bishyize mu gaciro biboneka mu bitabo byacu.

19 Rimwe na rimwe imiryango y’Abakristo ishobora gutumirana igasabana. Nanone, abavandimwe na bashiki bacu bashobora gutumirwa mu bukwe cyangwa mu bindi birori (Yoh 2:2). Abateguye ibirori ni bo bagomba kwirengera ibihabera byose. Birumvikana rero ko ari ngombwa kugira amakenga mu gihe abantu benshi bahuriye hamwe. Hari abagiye bajya mu busabane bakirekura, bagatandukira amahame agenga imyifatire ya gikristo, bagakabya kurya no kunywa, ndetse wenda bagakora n’ibyaha bikomeye. Ibyo bituma Abakristo bareba kure babona ko ibyiza ari ugutumira abantu bake kandi ubusabane bukamara igihe gito. Niba bateganyije gutanga inzoga, zigomba kunyobwa mu rugero (Fili 4:5). Iyo abateguye ubusabane bafite intego y’uko buba bwiza kandi bugatuma abantu barushaho kwegera Imana, ibyokurya n’ibyokunywa si byo baha agaciro cyane.

20 Ni byiza kugira umuco wo kwakira abashyitsi (1 Pet 4:9). Mu gihe dutumiye abandi Bakristo mu ngo zacu kugira ngo dusangire amafunguro, twidagadure kandi dusabane, dukwiriye kuzirikana abatishoboye (Luka 14:12-14). Naho mu gihe twatumiwe, twagombye kugira imyifatire ihuje n’inama dusanga muri Mariko 12:31. Ni byiza kugaragaza buri gihe ko dushimira abatugiriye neza.

21 Abakristo bishimira impano nyinshi zituruka ku Mana. Nanone bishimira ko bazi ko bakwiriye ‘kurya no kunywa, kandi bakabonera ibyiza mu mirimo yose bakorana umwete’ (Umubw 3:12, 13). Iyo abashyitsi n’abasangwa ‘bakoze ibintu byose bagamije guhesha Imana ikuzo,’ bishimira ko ubusabane bagize bwatumye barushaho kwegera Imana.

IBIBERA KU MASHURI

22 Amasomo abana b’Abahamya ba Yehova bigishwa mu mashuri y’ibanze abagirira akamaro. Bihatira kumenya gusoma no kwandika neza. Hari andi masomo yigishwa mu mashuri ashobora gufasha abakiri bato kugera ku ntego bishyiriraho zo gukorera Imana. Mu gihe bakiri ku ishuri, bihatira ‘kwibuka Umuremyi wabo Mukuru,’ bashyira mu mwanya wa mbere ibikorwa bifitanye isano n’umurimo w’Imana.—Umubw 12:1.

23 Niba uri Umukristo ukiri muto ukaba ukiga, uge wirinda kwifatanya n’abakiri bato bo hanze aha bitari ngombwa (2 Tim 3:1, 2). Hari ibintu byinshi Yehova yateganyije kugira ngo aturinde amoshya y’iyi si (Zab 23:4; 91:1, 2). Nubikurikiza bizakurinda akaga.—Zab 23:5.

24 Abenshi mu Bahamya bakiri bato birinda kwifatanya mu bikorwa biba nyuma y’amasomo kugira ngo bakomeze kwitandukanya n’isi mu gihe bakiri ku ishuri. Abo mwigana ndetse n’abarimu bashobora kutiyumvisha impamvu mwanga kubyifatanyamo. Ariko burya ik’ingenzi ni ugushimisha Imana. Ibyo bisaba ko ukoresha umutimanama wawe watojwe na Bibiliya, kandi ukiyemeza kutifatanya mu bikorwa byo kurushanwa n’ibindi bigaragaza ko abantu bakunda igihugu birengeje urugero (Gal 5:19, 26). Mwebwe abakiri bato, nimwumvira inama zishingiye ku Byanditswe muhabwa n’ababyeyi banyu bubaha Imana kandi mukifatanya n’inshuti nziza zo mu itorero, bizabafasha kwizirika ku mahame ya Yehova akiranuka.

AKAZI N’ABO TWIFATANYA NA BO

25 Ibyanditswe bisaba abatware b’imiryango gutunga abo mu ngo zabo (1 Tim 5:8). Ariko bibuka ko gushyigikira Ubwami ari byo biza mbere y’akazi, kuko ari abakozi b’Imana (Mat 6:33; Rom 11:13). Iyo bagize imibereho irangwa no kubaha Imana kandi bakanyurwa n’ibyokurya n’imyambaro bafite, bibarinda guhangayika no kugwa mu mutego wo gukunda ubutunzi.—1 Tim 6:6-10.

26 Abakristo bose biyeguriye Imana bafite akazi, bagomba kuzirikana amahame yo mu Byanditswe. Dushaka ibidutunga mu buryo bukwiriye, tukirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko y’Imana cyangwa ay’igihugu dutuyemo (Rom 13:1, 2; 1 Kor 6:9, 10). Nanone kandi, tuzirikana akaga gaterwa no kugira inshuti mbi. Twirinda kwishora mu bikorwa by’ubucuruzi bihabanye n’amahame y’Imana, kubera ko turi abasirikare ba Kristo. Turamutse tubyishoyemo, bishobora gutuma duteshuka tukaba twagira aho tubogamira cyangwa bikadutandukanya na Yehova (Yes 2:4; 2 Tim 2:4). Nanone ntitwifatanya n’umwanzi w’Imana wo mu rwego rw’idini, ari we “Babuloni Ikomeye.”—Ibyah 18:2, 4; 2 Kor 6:14-17.

27 Gukurikiza amahame akiranuka y’Imana bizaturinda gushakira indamu ku bavandimwe na bashiki bacu tugamije guteza imbere ubucuruzi bwacu. Iyo tugiye mu materaniro no mu makoraniro, tuba tugiye gusenga Yehova. Turira ku meza ye kandi ‘tugaterana inkunga’ (Rom 1:11, 12; Heb 10:24, 25). Twagombye kuganira n’abandi ibyubaka ukwizera kwacu gusa.

TUBUNGABUNGE UBUMWE BWA GIKRISTO

28 Amahame akiranuka ya Yehova anasaba ko abagize ubwoko bwe ‘bakomeza ubumwe bw’umwuka mu murunga w’amahoro ubahuza’ (Efe 4:1-3). Aho gushaka kwishimisha, buri wese aharanira icyabera abandi kiza (1 Tes 5:15). Nta gushidikanya ko uwo ari wo mwuka urangwa mu itorero ryanyu. Twese tugengwa n’amahame amwe akiranuka tutitaye ku bwoko bwacu, igihugu dukomokamo, urwego rw’imibereho n’urw’ubukungu cyangwa amashuri twize. Abantu batari Abahamya na bo bibonera icyo kintu kihariye kiranga abagize ubwoko bwa Yehova.—1 Pet 2:12.

29 Intumwa Pawulo yongeye gushimangira ikintu k’ibanze gituma abantu bunga ubumwe. Yaranditse ati: “Hariho umubiri umwe n’umwuka umwe, nk’uko hariho ibyiringiro bimwe, ari na byo mwahamagariwe. Hariho Umwami umwe, ukwizera kumwe n’umubatizo umwe. Hariho Imana imwe, ari na yo Se w’abantu bose, uri hejuru ya bose, ukora binyuze kuri bose kandi agakorera muri bose” (Efe 4:4-6). Ibyo bisaba ko twemera ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, tukumva kimwe inyigisho z’ibanze za Bibiliya n’inyigisho zimbitse zayo. Koko rero, Yehova yahaye abagize ubwoko bwe ururimi rutunganye rw’ukuri, rutuma bashobora gukorana bafatanye urunana.—Zef 3:9.

30 Ubumwe n’amahoro birangwa mu itorero rya gikristo bigarurira imbaraga abantu bose basenga Yehova. Twibonera isohozwa ry’isezerano Yehova yatanze rigira riti: “Nzabashyira hamwe bunge ubumwe nk’umukumbi uri mu kiraro” (Mika 2:12). Tugomba kwizirika ku mahame akiranuka ya Yehova, kugira ngo dukomeze kubungabunga ubwo bumwe n’amahoro.

31 Hahirwa abantu bose bemerewe kuba mu itorero rya Yehova ritanduye. Kwitirirwa izina rya Yehova biruta ibintu byose twaba twarigomwe. Twihatira kwizirika ku mahame ye akiranuka kandi tukayakundisha abandi kugira ngo dukomeze kugirana imishyikirano myiza na Yehova.—2 Kor 3:18.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze