ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 34 p. 202-p. 205 par. 4
  • Ibitekerezo byubaka kandi birangwa n’icyizere

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitekerezo byubaka kandi birangwa n’icyizere
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Uko wakongera ubuhanga bwo kuganira
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ba Umuntu Wubaka
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Inyigisho yubaka kandi itanga icyizere
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Ese ugira uruhare mu gutuma amateraniro ya gikristo yubaka abandi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 34 p. 202-p. 205 par. 4

ISOMO RYA 34

Ibitekerezo byubaka kandi birangwa n’icyizere

Ni iki ugomba gukora?

Aho kumara igihe kirekire ku bintu bica abandi intege, vuga ku bintu bifasha abo ubwira kwihanganira ibibazo bafite cyangwa bibatera kugira icyizere.

Kuki ari iby’ingenzi?

Abantu barambiwe iyi si itarangwa n’urukundo. Hari benshi bahanganye n’ibibazo bibakomereye. Iyo ubutumwa bwa Bibiliya butanzwe uko bikwiriye, butuma abafite imitima itaryarya bagira ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza.

UBUTUMWA twashinzwe kubwiriza ni ubutumwa bwiza. Yesu yagize ati “ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose” (Mar 13:10). Yesu ubwe yaduhaye urugero yamamaza “ubutumwa bwiza bw’Imana” (Luka 4:43). Ubutumwa intumwa zabwirizaga na bwo bwitwa “ubutumwa bwiza bw’Imana” n’“ubutumwa bwiza bwa Kristo” (1 Tes 2:2; 2 Kor 2:12). Ubwo ni ubutumwa bwubaka kandi bugatera abantu kugira icyizere.

Kimwe na ‘marayika uguruka aringanije ijuru’ abwiriza “ubutumwa bwiza bw’iteka ryose,” natwe tugenda tubwira abantu tuti “nimwubahe Imana, muyihimbaze” (Ibyah 14:6, 7). Tubwira abantu aho bari hose ibihereranye n’Imana y’ukuri, izina ryayo, imico yayo ihebuje, imirimo yayo itangaje hamwe n’umugambi wuje urukundo idufitiye. Nanone tubamenyesha ko hari icyo Imana izatubaza, tukababwira n’icyo idusaba. Ubwo butumwa bwiza bukubiyemo no kuba Yehova Imana azarimbura abantu babi bamusuzuguza kandi bakangiza ubuzima bw’abandi. Ariko si twe tugomba guciraho iteka abo tugezaho ubwo butumwa. Icyo twifuza ni uko abantu benshi uko bishoboka kose bakwakira neza ubutumwa bwa Bibiliya, bityo bukababera koko ubutumwa bwiza.—Imig 2:20-22; Yoh 5:22.

Gabanya ibitekerezo bica abandi intege. Birumvikana ko mu buzima habaho ibintu bibi. Ibyo ntitubyirengagiza. Mu gutangiza ikiganiro, ushobora wenda kubaza ikibazo gihangayikishije abantu bo mu ifasi yawe, hanyuma mukakiganiraho mu ncamake. Ariko muri rusange si ngombwa kugitindaho. Uko bwije n’uko bukeye, abantu bumva amakuru ababaje. Ku bw’ibyo, kubazanira inkuru zidashimishije bishobora gutuma bakwirukana cyangwa bakakwima amatwi. Mugitangira ikiganiro cyanyu, ihatire kwerekeza ibitekerezo by’uwo muvugana ku kuri guhumuriza kuboneka mu Ijambo ry’Imana (Ibyah 22:17). Bityo n’iyo yagera aho akanga ko mukomeza ikiganiro, waba wamaze kumugezaho ikintu cyubaka ashobora gusigara atekerezaho. Ibyo bishobora kuzatuma yemera gutega amatwi n’ikindi gihe.

Mu buryo nk’ubwo, niba wasabwe gutanga disikuru, ntugahundagaze ku baguteze amatwi ibintu bishobora kubaca intege ngo ni uko gusa bihari ari byinshi. Uramutse wibanze gusa ku bintu abategetsi b’abantu bananiwe gukora, ukivugira ku bwicanyi, urugomo n’ubwiyandarike bukabije kwiyongera, bishobora kubaca intege. Vuga ku bintu nk’ibyo ari uko gusa hari impamvu ifatika ibiguteye. Urugero, ushobora kuvuga kuri ibyo bintu, na bwo bike, ugira ngo ugaragaze ko disikuru yawe iziye igihe. Ushobora no kubikoresha ugaragaza impamvu z’ikibazo runaka, bityo bikagufasha kugaragaza impamvu umuti Bibiliya igitangaho ari wo ukwiriye koko. Aho bishoboka, vuga icyo kibazo icyo ari cyo, bitabaye ngombwa ko ugitindaho.

Muri rusange, ntibishoboka kandi si na byiza kuvana muri disikuru yawe ibintu byose bishobora guca intege. Ikibazo gikomeye uba ufite ni ukumenya kuvanga ibintu bitera inkunga n’ibica intege ku buryo muri rusange disikuru yose iba yubaka. Kugira ngo ibyo ubigereho, ugomba kumenya ibitekerezo uzavuga n’ibyo utazavuga, ndetse n’aho ugomba gutsindagiriza. Mu Kibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yasabye abari bamuteze amatwi kwirinda ingeso z’ubwikunde z’abanditsi n’Abafarisayo. Kugira ngo abafashe kubyiyumvisha, yabahaye ingero nkeya (Mat 6:1, 2, 5, 16). Icyakora, aho gutinda kuri izo ngero mbi abo bayobozi b’amadini batangaga, Yesu yibanze ku kamaro ko gusobanukirwa inzira z’ukuri z’Imana no kuzigenderamo (Mat 6:3, 4, 6-15, 17-34). Ibyo byagize ingaruka nziza cyane.

Koresha ijwi rirangwa n’icyizere. Niba ugiye gutanga disikuru mu itorero ryawe ku birebana n’umurimo wacu wa Gikristo, ihatire kuvuga ibintu byubaka aho kubanenga. Banza urebe niba nawe ubwawe ukora ibyo ushaka kubateramo inkunga (Rom 2:21, 22; Heb 13:7). Reka urukundo abe ari rwo rugusunikira kuvuga ibyo uvuga, aho kuba uburakari (2 Kor 2:4). Niba ufite icyizere ko bagenzi bawe muhuje ukwizera bashaka gushimisha Yehova, icyo cyizere kizagaragarira mu byo uvuga, kandi ibyo bizagira ingaruka nziza. Reba uko intumwa Pawulo yagaragaje bene icyo cyizere mu nkuru ziboneka mu 1 Abatesalonike 4:1-12; 2 Abatesalonike 3:4, 5; no muri Filemoni 4, 8-14, 21.

Hari igihe biba ngombwa ko abasaza batanga umuburo wo kwirinda imyifatire runaka itarangwa n’ubwenge. Ariko, kwicisha bugufi bizafasha abo basaza gushyikirana n’abavandimwe babo mu mwuka w’ubugwaneza (Gal 6:1). Uburyo bavugamo ibintu bugomba kugaragaza ko bubaha abagize itorero (1 Pet 5:2, 3). Cyane cyane abasore, Bibiliya ibagira inama yo kuzirikana ibyo (1 Tim 4:12; 5:1, 2; 1 Pet 5:5). Igihe bibaye ngombwa ko umuntu runaka ahanwa, acyahwa se, cyangwa hakaba hari ibigomba gusubizwa mu buryo, bigomba gukorwa hakurikijwe uko Bibiliya ubwayo ibivuga (2 Tim 3:16). Utanga disikuru ntagomba na rimwe kuvugisha Bibiliya ibyo itavuga cyangwa ngo agoreke ibyo ivuga ngo ni ukugira ngo ashyigikire ibitekerezo yishakiye. Ndetse n’iyo byaba ngombwa ko ugira abantu inama, ijwi ukoresha muri disikuru yawe rishobora gukomeza kurangwa n’icyizere uramutse wibanze cyane ku kuntu umuntu yakwirinda gukora ibibi, uko yakemura ibibazo, uko yanesha ingorane, uko yareka imyifatire mibi n’ukuntu amategeko ya Yehova aturinda.—Zab 119:1, 9-16.

Mu gihe utegura disikuru yawe, jya utekereza cyane uko uzagenda usoza buri ngingo y’ingenzi hamwe na disikuru yose muri rusange. Amagambo uvuga usoza disikuru yawe ni yo abaguteze amatwi bibuka igihe kirekire. Mbese, azabatera kugira icyizere?

Iyo uganira n’abo muhuje ukwizera. Abagaragu ba Yehova bishimira gushyikirana na bagenzi babo mu materaniro ya Gikristo. Ibyo aba ari ibihe byo guterana inkunga mu buryo bw’umwuka. Bibiliya idusaba kuzirikana ko igihe cyose duteraniye hamwe aho dusengera, tugomba ‘guhugurana [“guterana inkunga,” NW]’ (Heb 10:25). Ibyo ntitubikora gusa iyo dutanga disikuru cyangwa iyo dusubiza mu materaniro, ahubwo tubikora binyuriye no mu biganiro tugirana n’abandi mbere y’amateraniro na nyuma yayo.

Nubwo ari ibisanzwe ko tuganira ku mibereho yacu ya buri munsi, inkunga zikomeye kurusha izindi tuzibonera mu kuganira ku bintu byo mu buryo bw’umwuka, hakubiyemo n’ibintu bishimishije tubona mu murimo wacu wera. Kugaragarizanya ko twitanaho na byo bidutera inkunga.

Kubera ko iyi si turimo itugiraho ingaruka, dusabwa kugira amakenga. Igihe Pawulo yandikiraga Abakristo bo muri Efeso, yagize ati “mwiyambure ibinyoma, umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we” (Ef 4:25). Kuvuga ukuri aho kubeshya bikubiyemo kutamamaza ibintu n’abantu iyi si yagize nk’imana. Yesu na we yaduhaye umuburo wo kwirinda “ibihendo by’ubutunzi” (Mat 13:22). Ku bw’ibyo, mu gihe tuganira na bagenzi bacu, tugomba kwirinda gushyigikira ibyo bihendo binyuriye mu kubazanamo umwuka wo gukunda ubutunzi.—1 Tim 6:9, 10.

Intumwa Pawulo atugira inama yo guterana inkunga, adusaba kudaciraho iteka cyangwa kudasuzugura umuvandimwe ushobora kuba hari ibintu adakora kubera ko ‘adakomeye mu byo yizera,’ cyangwa se mu yandi magambo, kubera ko adasobanukiwe neza aho umudendezo w’Abakristo ugera. Icyakora, kugira ngo ikiganiro cyacu cyubake abandi, tugomba kuzirikana imimerere bakuriyemo n’urugero rw’amajyambere yo mu buryo bw’umwuka bagezeho. Mbega ukuntu byaba bibabaje turamutse ‘dushyize igisitaza cyangwa ikigusha’ imbere y’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu!—Rom 14:1-4, 13, 19.

Umukristo uhanganye n’ibibazo bikaze, urugero nk’indwara yamubayeho akarande, azishimira ko tugirana na we ibiganiro byubaka. Kuza mu materaniro bishobora kuba bimusaba imihati itoroshye. Abazi ikibazo cye bashobora kuba bamubaza bati “urumva umerewe ute?” Nta gushidikanya ko yishimira kubona ko bamwitayeho. Ariko kandi, kumubaza uko amerewe bishobora kuba atari byo bizarushaho kumutera inkunga. Kumubwira amagambo amugaragariza ko afite agaciro no kumushimira ku bw’ibyo akora bishobora kumushimisha kurushaho. Mbese, waba ubona ibihamya bigaragaza urukundo rukomeye afitiye Yehova n’ibigaragaza uko yihanganye mu kibazo gikomeye afite? Iyo ashubije mu materaniro se, ntibigutera inkunga? Mbese, aho ntibyarushaho kumukomeza uramutse uvuze ku mbaraga agaragaza n’ukuntu atera inkunga itorero aho kwibanda ku bintu atabasha gukora?—1 Tes 5:11.

Kugira ngo ibiganiro tugirana n’abandi bibe ibyubaka, tugomba mu buryo bwihariye kuzirikana icyo Yehova atekereza ku ngingo tuganiraho. Muri Isirayeli ya kera, abantu bavuze nabi abari bahagarariye Yehova n’abitotombeye manu, bagezweho n’ingaruka z’uburakari bukaze bw’Imana (Kub 12:1-16; 21:5, 6). Tugaragaza ko twungukiwe n’ibyo bintu byabayeho iyo tugaragariza abasaza icyubahiro kandi tugaha agaciro ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka duhabwa binyuriye ku itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge.—1 Tim 5:17.

Kubona ibintu by’ingirakamaro tuganiraho iyo turi kumwe n’abavandimwe bacu b’Abakristo ntibikunze kutugora. Icyakora niba uwo muvugana akabije kunenga abandi, gira ubutwari bwo kwerekeza ikiganiro ku bintu byubaka.

Twaba twagiye kubwiriza, twaba tuvugira kuri platifomu cyangwa se tuganira na bagenzi bacu duhuje ukwizera, nimucyo tujye tugira amakenga kugira ngo mu byo tubitse mu mutima, tujye tuvanamo ijambo ‘ryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha,’ maze abe ari ryo tuvuga.—Ef 4:29.

UKO WABIGERAHO

  • Zirikana ko inshingano dufite ari iyo kubwiriza ubutumwa bwiza.

  • Aho kunenga abandi, vuga ibibubaka.

  • Itoze kugirira icyizere abo ubwira.

  • Mu gihe uganira n’umuntu, tekereza ku ngaruka ibyo uvuga bishobora kumugiraho.

UMWITOZO: Jya gusura umuntu wamugaye cyangwa waheze mu buriri, hanyuma umuganirize ku bintu byubaka. Garagaza ko uzi kwishyira mu mwanya w’abandi, ariko wibande ku bintu birangwa n’icyizere. Bitekerezeho mbere y’igihe kugira ngo uzagere ku ntego yawe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze