Ibibazo by’abasomyi . . .
Kuki Imana yasabye Aburahamu gutamba umuhungu we?
▪ Nk’uko byanditswe mu gitabo cyo muri Bibiliya cy’Intangiriro, Yehova Imana yasabye Aburahamu gutamba umwana we Isaka ho igitambo (Intangiriro 22:2). Bamwe mu basomyi ba Bibiliya, kubyumva birabagora. Porofeseri Carol yaravuze ati “igihe numvaga iyo nkuru bwa mbere nararakaye cyane. Naribajije nti ‘ubwo koko ni iyihe Mana yatinyuka gusaba ikintu nk’icyo?’” Nubwo nta gitangaje kuba umuntu yarakara, ariko hari ibyo dukwiriye kuzirikana.
Icya mbere, reka dusuzume ikintu Yehova atigeze akora. Ntiyigeze yemera ko Aburahamu atamba umuhungu we, mu gihe Aburahamu we yari yiteguye kumutamba. Nanone kandi, nta n’undi Imana yigeze yongera gusaba gukora ibintu nk’ibyo. Yehova ashaka ko abantu bose bamusenga, hakubiyemo n’abana, bakomeza kubaho kandi bakamara igihe bishimira ubuzima.
Icya kabiri, Bibiliya ivuga ko Yehova yari afite impamvu yihariye yatumye asaba Aburahamu gutamba Isaka. Imana yari izi ko, nyuma y’ibinyejana byinshi byari gukurikiraho, yari kuzemera ko Umwana wayoa Yesu adupfira (Matayo 20:28). Yehova yashakaga kutwumvisha agaciro k’igitambo yatanze. Kuba Imana yarasabye Aburahamu gutamba umwana we, ni urugero rwiza yakoresheje kugira ngo tumenye ibyo yari kuzakora mu gihe kizaza. Mu buhe buryo?
Reka dusuzume amagambo Yehova yabwiye Aburahamu agira ati “fata Isaka umuhungu wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda cyane, . . . umutambeho igitambo gikongorwa n’umuriro” (Intangiriro 22:2). Zirikana ko Yehova yavuze ko Isaka ari umuhungu Aburahamu ‘yakundaga cyane.’ Yehova yari azi ukuntu Aburahamu yakundaga Isaka cyane. Nanone, Yehova yari azi urukundo yari afitiye umwana we Yesu. Yakundaga Yesu cyane ku buryo yavugiye mu ijuru incuro ebyiri zose, avuga ko Yesu ari ‘Umwana we akunda.’—Mariko 1:11; 9:7.
Uzirikane nanone ko igihe Yehova yasabaga Aburahamu gutamba umwana we, yakoresheje imvugo nziza igaragaza ko amwubashye. Hari umuhanga mu gusobanura amagambo yo muri Bibiliya wavuze ko “kuba IMANA yaramubwiye ityo, bigaragaza agaciro k’ibyo yamusabaga.” Nk’uko nawe ushobora kuba ubitekereza, kuba Imana yarasabye Aburahamu gutamba umwana we, bishobora kuba byaramubabaje cyane. Mu buryo nk’ubwo, ntidushobora kwiyumvisha agahinda Yehova yagize igihe yabonaga Umwana we ababara kugeza apfuye. Birashoboka ko icyo gihe ari bwo Yehova yagize agahinda kenshi cyane kandi wenda nta n’ikindi gihe azongera kugira agahinda nk’ako.
Mu by’ukuri nubwo kwemera ibyo Yehova yasabye Aburahamu bishobora kutugora, birakwiriye ko tuzirikana ko Yehova atigeze yemera ko uwo mukurambere w’indahemuka atamba umwana we. Yanze ko Aburahamu ashengurwa n’intimba iruta iyindi yose umubyeyi yagira; yarinze Isaka ntiyapfa. Nyamara Yehova yemeye ‘gutanga Umwana we ku bwacu twese’ (Abaroma 8:32). Kuki Yehova yemeye ko ibintu nk’ibyo bibabaje cyane bimugeraho? Yarabyemeye “kugira ngo tubone ubuzima” (1 Yohana 4:9). Mbega ikintu gikomeye kitwereka urukundo Imana idukunda! Ese ibyo ntibituma natwe twifuza kuyikunda urukundo nk’urwo yadukunze?b
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Bibiliya ntiyigisha ko Imana yabyaye Yesu nyakumubyara. Ahubwo Yehova yaremye ikiremwa cy’umwuka, nyuma kiza kwimurirwa mu nda y’umukobwa w’isugi witwaga Mariya. Uko ni ko Yesu yavutse. Ubwo rero, kuba Imana ari yo yaremye Yesu, ifite uburenganzira bwo kwitwa Se.
b Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’impamvu byari ngombwa ko Yesu adupfira n’uko twagaragaza ko tumushimira, reba igice cya 5 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?