Twitange Tubikunze
1 Dawidi, umwanditsi wa Zaburi yahanuye ko ubwoko bwa Yehova “buzitanga bubikunze”; ni ukuvuga, bumeze nk’“ubwitangiye gukora bubishishikariye” (Zab 110:3, NW ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji). Nta gushidikanya, ibyo birimo birasohorezwa mu muryango wacu mpuzamahanga w’abavandimwe. Muri buri mwaka mu myaka ine y’umurimo ishize, ubwoko bwa Yehova bwamaze amasaha asaga miriyari, bwamamaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Kandi uretse umurimo wo kubwiriza n’uwo guhindura abantu abigishwa, hari uburyo bwinshi dushobora kwitangamo tubikunze kugira ngo dufashe abandi.
2 Uburyo Dushobora Kugaragaza ko Dufite Ubushake: Mu itorero, bamwe bashobora gukenera ubufasha bwo kugezwa ku materaniro. Kuki utakwitanga kugira ngo ubajyane? Abandi bashobora kuba barwaye, baramugaye, cyangwa bari mu bitaro. Mbese, washobora gufata iya mbere ukabasura cyangwa ukabaha ubufasha mu buryo runaka? Birashoboka ko haba hari umuntu ku giti cye cyangwa umuryango ukeneye guterwa inkunga. Mbese, waba waragize igitekerezo cyo gutumira abo bantu mu cyigisho cyanyu cy’umuryango rimwe na rimwe? Umupayiniya cyangwa umubwiriza, ashobora gukenera uwo bajyana mu murimo. Kuki utakwitangira gukorana na we mu murimo? Ubwo ni bumwe mu buryo dushobora gukorera ibyiza abo dufatanije kwizera tubikunze.—Gal 6:10.
3 Abavandimwe bashobora kugaragaza ko bafite ubushake bwo gukoreshwa mu muteguro wa Yehova, bihatira kuzuza ibisabwa kugira ngo babe abasaza n’abakozi b’imirimo (1 Tim 3:2-10, 12, 13; Tito 1:5-9). Uko umubare wacu ugenda wiyongera, hakenerwa abavandimwe bashoboye biteguye kuyobora umurimo wo kubwiriza no kwigisha ndetse n’uwo kuragira umukumbi mu matorero.—1 Tim 3:1.
4 Wenda bamwe muri twe bashobora kuboneka mu murimo wa Yehova mu rugero rwagutse kurushaho, biyandikisha kugira ngo babe abapayiniya b’abafasha. Hanyuma, noneho mu gihe twaba tugize ibyo duhindura bike muri gahunda yacu mu buryo bushyize mu gaciro, dushobora kubikora dutyo buri gihe cyangwa ndetse tugakora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Mbese, imimerere yacu yatuma dushobora kujya mu karere gakeneye ubufasha kurushaho? Mbese, dushobora kuboneka kugira ngo dukore kuri Beteli, bityo tukaba twifatanya mu buryo butaziguye mu guteza imbere umurimo ukorerwa ku isi hose? Nanone kandi, hari byinshi bikorwa mu kubaka Amazu y’Ubwami, Amazu y’Amakoraniro n’ay’ibiro by’amashami hirya no hino ku isi, aho ubushake bwo gukora bukenewe cyane. Abitangiye gukora iyo mirimo myiza barashimirwa cyane, kandi bahawe imigisha ikungahaye cyane!—Luka 6:38.
5 Ibi, ni ibihe bishimishije. Binyuriye ku mwuka we, Yehova arimo arasohoza umurimo utangaje ku isi afatanyije n’ubwoko bwe bubikora bubikunze! Igihe cyose Yehova adutumirira kwifatanya mu murimo w’Ubwami wagutse, binyuriye ku muteguro we, tuba tugize neza mu gihe twibajije tuti ‘mbese, ndacyakomeza kwitanga mbikunze?’ Hanyuma, twagombye gusuzuma umutima wacu n’imimerere turimo binyuriye ku isengesho. Ukwiyegurira Imana kwacu, kuzadusunikira gukora ibyo dushoboye byose mu murimo wera, bityo dushimishe cyane umutima wa Yehova!—Zef 3:17.