Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere—Igice cya 8
Kuyobora abigishwa ku muteguro
1. Uko tuyoboye icyigisho cya Bibiliya buri cyumweru, kuki byaba ari ingirakamaro kugira icyo tuvuga ku bihereranye n’umuteguro wa Yehova?
1 Iyo tuyobora ibyigisho bya Bibiliya ntituba tugamije kwigisha imyizerere yacu gusa, ahubwo tuba dushaka no gufasha abigishwa kwifatanya n’itorero rya gikristo (Zek 8:23). Agatabo Abahamya ba Yehova—Ni Bantu Ki? Imyizerere Yabo Ni Iyihe? gashobora kugufasha kubigeraho. Ujye ugaha abagishwa ba Bibiliya bashya kandi ubatere inkunga yo kugasoma. Byongeye kandi, buri cyumweru ujye ufata iminota mike mu gihe cy’icyigisho kugira ngo ugire icyo wigisha umwigishwa ku bihereranye n’umuteguro wa Yehova.
2. Ni gute ushobora gutera abigishwa ba Bibiliya inkunga yo kuza mu materaniro y’itorero?
2 Amateraniro y’itorero: Kwifatanya natwe mu materaniro y’itorero ni bwo buryo bw’ingenzi bufasha abigishwa ba Bibiliya kwishimira umuteguro w’Imana (1 Kor 14:24, 25). Ku bw’ibyo, ushobora gutangira kubasobanurira iby’ayo materaniro ubabwira ko tugira amateraniro atanu buri cyumweru, ukajya ubasobanurira rimwe rimwe. Vuga umutwe wa disikuru izatangwa ubutaha. Bereke igice cy’Umunara w’Umurinzi muziga ubutaha hamwe n’ibyo muziga mu cyigisho cy’igitabo cy’itorero. Basobanurire Ishuri ry’umurimo wa gitewokarasi n’iteraniro ry’umurimo. Igihe uri butange inyigisho mu ishuri, wenda ushobora no kuyitegurira hamwe na bo. Jya ubabwira ingingo zishishikaje z’ibyizwe mu materaniro. Jya wifashisha amafoto yo mu bitabo byacu kugira ngo ubafashe gusa n’abareba uko ibintu biba bimeze mu materaniro. Jya ubatumira mu materaniro kuva ugitangira kubayoborera icyigisho.
3. Ni ibihe bintu bihereranye n’umuteguro dushobora gusuzuma?
3 Mu gihe tuba twegereje Urwibutso, amakoraniro hamwe n’uruzinduko rw’umugenzuzi w’akarere, jya ufata iminota mike ubasobanurire ibyo bintu bityo utume babyishimira. Uko igihe kigenda gihita, ujye ubaha ibisubizo by’ibibazo nk’ibi bigira biti “kuki twitwa Abahamya ba Yehova? Kuki aho duteranira tuhita Inzu y’Ubwami? Ni izihe nshingano z’abasaza n’abakozi b’imirimo? Ni gute umurimo wo kubwiriza utegurwa, kandi se amafasi ashyirwaho ate? Ni gute ibitabo byacu byandikwa? Amafaranga umuteguro ukoresha ava he? Ibiro by’ishami hamwe n’Inteko Nyobozi bigira uruhe ruhare mu kugenzura umurimo wo kubwiriza?”
4, 5. Ni gute kaseti videwo zacu zituma abantu barushaho kumenya umuteguro kandi bakawishimira?
4 Kaseti videwo zigisha: Kaseti videwo zacu, na zo ni ubundi buryo bushobora kumenyesha abigishwa ba Bibiliya umuteguro utangaje wa Yehova. Ushobora gukoresha kaseti videwo zikurikira: Jusqu’aux extrémités de la terre, Toute la communauté des frères na Unis grâce à l’enseignement divin. Umugore wari umaze imyaka itanu ahabwa amagazeti n’ibindi bitabo, yararize ubwo yabonaga kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo “Les Témoins de Jéhovah: un nom, une organisation.” N’ubwo yizeraga abo Bahamya bamusuraga, amaze kureba iyo kaseti ni bwo noneho yatangiye kwizera umuteguro. Batangiye kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya, maze mu cyumweru cyakurikiyeho aza mu materaniro ku Nzu y’Ubwami.
5 Nitujya tumarana iminota mike n’abigishwa ba Bibiliya buri cyumweru kandi tukifashisha ibikoresho byatanzwe tuba dufite, dushobora kugenda tubayobora ku muteguro umwe rukumbi Yehova akoresha muri iki gihe.