Gukoresha Internet—Jya Uba Maso Kugira ngo Wirinde Akaga Ushobora Guhura na Ko!
1 Abagize ubwoko bwa Yehova bishimira kugirana imishyikirano izira amakemwa. Bishimira kubwirana ingero z’ibyabaye mu murimo wo kubwiriza, kandi bagashishikazwa no kumva ibihereranye n’ibintu bibaho bifitanye isano n’Abahamya ba Yehova, hamwe n’umurimo w’Ubwami ukorwa hirya no hino ku isi. Bishimira kumenyeshwa ibihereranye n’ikintu icyo ari cyose kidasanzwe gishobora kuba ku bavandimwe bacu, wenda nk’imimerere igoranye cyangwa impanuka kamere, kandi bagashaka kumenya niba hari icyo bakora kugira ngo babafashe. Uko kwishimirana byerekana ubumwe bwa kivandimwe, bityo bikagaragaza ko dukundana rwose.—Yoh 13:34, 35.
2 Muri iki gihe, tumenya vuba ibibera hirya no hino ku isi. Radiyo na televiziyo bitangariza mu buryo burambuye abateze amatwi ku isi hose ibintu biba, bikabitangariza igihe kimwe n’icyo biberamo. Nanone kandi, telefoni ituma dushobora guhita dushyikirana n’abantu batuye hirya no hino ku isi. Mu bihereranye n’itumanaho, ikintu giherutse kubaho vuba aha kandi kikaba kirimo kigenda cyitabirwa n’abantu benshi ku isi, ni Internet.—Reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Nyakanga 1997.
3 Kuvumbura telefoni byafunguye inzira yo gushyikirana ku isi hose, mu buryo bwa bwite kandi bwihuse. N’ubwo telefoni ari ingirakamaro cyane, kugira amakenga mu bihereranye n’uburyo bwo kuyikoresha ni ngombwa, kubera ko ishobora kuba uburyo bwo kwifatanya n’incuti mbi cyangwa kwifatanya mu bikorwa bibi, kandi no gukoresha telefoni cyane bikaba bishobora gutwara amafaranga menshi. Televiziyo na radiyo bishobora kugira uruhare runini mu bihereranye no kwigisha. Ikibabaje ariko, ni uko ibyinshi mu bintu bihitishwa muri porogaramu birangwa no kononekara mu byerekeranye n’umuco, kandi kubikurikirana bigatwara igihe. Kugira ubwenge bidusaba kumenya gutoranya neza igihe dukoresha televiziyo cyangwa radiyo.
4 Internet ituma umuntu ashobora gushyikirana n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bari hirya no hino ku isi bitamuhenze, kandi itanga uburyo bwo kubona amakuru menshi cyane. (Reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Mutarama 1998.) Ariko rero, kutagira amakenga mu gukoresha Internet bishobora gushyira umuntu mu kaga gakomeye ko mu buryo bw’umwuka, n’ako mu rwego rw’umuco. Mu buhe buryo?
5 Abantu benshi, usanga bafite impungenge bitewe n’uko amakuru agaragaza uburyo bwo gukora intwaro, hakubiyemo na za bombe, asigaye aboneka mu buryo bworoshye. Abakoresha binubira ibihereranye n’igihe kinini abakozi batakaza bakoresha Internet. Hari byinshi byagiye bivugwa mu bitabo byacu ku bihereranye n’akaga ko mu buryo bw’umwuka gaterwa na Internet. Hari Imiyoboro myinshi yerekana urugomo n’ibintu bigamije kubyutsa irari ry’ibitsina, usanga bidakwiriye rwose ku Bakristo (Zab 119:37). Ikigeretse kuri ibyo, hari akandi kaga gafifitse kurushaho, Abahamya ba Yehova bakaba bagomba kuba maso mu buryo bwihariye kugira ngo bakirinde. Ako kaga ni akahe?
6 Mbese, ushobora gutumira umuntu mutaziranye mu rugo rwawe utabanje kumenya uwo ari we? Byagenda bite se niba nta buryo wabona bwo kumenya uwo ari we? Mbese, umuntu nk’uwo utazi wamureka agasigarana n’abana bawe ari wenyine? Nta wahakana avuga ko ibyo bidashoboka kuri Internet.
7 Ubutumwa bwo mu buryo bwa elegitoroniki bushobora kohererezwa abantu utazi, kimwe n’uko nawe ushobora kubwakira buturutse ku bantu utazi. Ibyo ni na ko bigenda iyo mushyikirana mu buryo bwa elegitoroniki mwungurana ibitekerezo ku bintu runaka cyangwa mwohererezanya ubutumwa. Rimwe na rimwe, abifatanya muri ibyo bashobora kuvuga ko ari Abahamya ba Yehova, ariko akenshi usanga atari bo. Umuntu ashobora kuvuga ko akiri muto kandi atari ko biri. Cyangwa se umuntu akaba yabeshya avuga ko ari uw’igitsina iki n’iki.
8 Amakuru wohererezwa ashobora gutangwa mu buryo bw’ingero z’ibyabaye cyangwa ibisobanuro ku bihereranye n’imyizerere yacu. Ayo makuru yohererezwa abandi bantu, na bo bagakomeza kugenda bayoherereza abandi. Ubusanzwe, ayo makuru ntaba ashobora guhinyuzwa, kandi ashobora kuba atari ay’ukuri. Ibisobanuro bikubiyemo, bishobora kuba ari agakingirizo ko kugira ngo babone uko bakwirakwiza ibitekerezo by’ubuhakanyi.—2 Tes 2:1-3.
9 Mu kuzirikana iby’ako kaga, mu gihe ukoresha Internet, ibaze uti ‘harya ndayikoresha ngamije kugera ku ki? Mbese, birashoboka ko uburyo nyikoreshamo bushobora kunyangiza mu buryo bw’umwuka? Naba se ndimo ngira uruhare mu kwangiza abandi mu buryo bw’umwuka?’
10 Imiyoboro y’“Abahamya ba Yehova”: Urugero, reka turebe imiyoboro imwe n’imwe ya Internet yashyizweho n’abantu bavuga ko ari Abahamya ba Yehova. Bagusaba gufungura imiyoboro yabo kugira ngo usome ingero z’ibyabaye zashyizwemo n’abandi bantu bavuga ko ari Abahamya. Bagutera inkunga yo gutanga ibitekerezo hamwe n’uko ubona ibihereranye n’ibitabo bya Sosayiti. Hari bamwe batanga inama ku bihereranye n’uburyo bwo gutangiza ibiganiro bushobora gukoreshwa mu murimo wo kubwiriza. Iyo miyoboro iha abantu uburyo bwo guhitisha ibitekerezo byabo, bityo bigatuma bashyikirana n’abandi mu buryo bumeze nko kugirana ikiganiro kuri telefoni. Akenshi banakurangira indi miyoboro, aho ushobora guhita ushyikirana n’Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi. Ariko se, ushobora kwemeza udashidikanya ko ubwo buryo bwo gushyikirana bwaba butarashyizweho n’abahakanyi?
11 Kwifatanya n’abandi bantu binyuriye kuri Internet bishobora kuba bidahuje n’inama iboneka mu Befeso 5:15-17. Intumwa Pawulo yaranditse iti “mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete, kuko iminsi ari mibi. Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.”
12 Itorero rya Gikristo ni uburyo bwa gitewokarasi “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” akoresha, kugira ngo atugaburire mu buryo bw’umwuka (Mat 24:45-47). Mu muteguro w’Imana, tuboneramo ubuyobozi n’uburinzi kugira ngo dukomeze kwitandukanya n’isi, kandi tugashishikarizwa guhora duhugiye mu murimo w’Umwami (1 Kor 15:58). Umwanditsi wa Zaburi yagaragaje ko yagiraga ibyishimo kandi akumva afite umutekano igihe yabaga ari mu iteraniro ry’ubwoko bw’Imana. (Zab 27:4, 5; 55:15, umurongo wa 14 muri Biblia Yera; 122:1.) Nanone kandi, itorero riha abantu bifatanya na ryo ubufasha n’inkunga byo mu buryo bw’umwuka. Muri ryo, ushobora kuhabonera itsinda ry’incuti zuje urukundo, ziguhangayikira kandi zikakwitaho—abantu wowe ubwawe uzi, baba biteguye kugufasha babigiranye ubushake, kandi bagahumuriza abandi mu bihe by’amakuba (2 Kor 7:5-7). Abagize itorero babona uburinzi binyuriye ku buryo bushingiye ku Byanditswe bwo guca abantu bakora ibyaha kandi ntibicuze, cyangwa abakwirakwiza ibitekerezo by’ubuhakanyi (1 Kor 5:9-13; Tito 3:10, 11). Mbese, dushobora kwitega ko twabona uburyo nk’ubwo bwuje urukundo, mu gihe twaba twifatanya n’abandi binyuriye kuri Internet?
13 Byaragaragaye ko ibyo binyuranye n’ukuri. Uko bigaragara, Imiyoboro imwe n’imwe ni uburyo bukoreshwa mu gukwirakwiza poropagande z’abahakanyi. Iyo Miyoboro ishobora kubivuga ukundi, kandi abantu bahagarariye umuyoboro nk’uwo, bashobora gutanga ibisobanuro birambuye kugira ngo bemeze rwose ko ari Abahamya ba Yehova. Bashobora ndetse no kugira ibyo bakubaza kugira ngo barebe ko nawe uri umwe mu Bahamya ba Yehova.
14 Yehova ashaka ko wagira amakenga. Kubera iki? Kubera ko azi ko ibyo bizakurinda akaga k’uburyo bunyuranye. Mu Migani 2:10-19 hatangira hagira hati “ubwenge buzinjira mu mutima wawe, kandi kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe: amakenga azakubera umurinzi; kujijuka kuzagukiza.” Kuzagukiza iki? Buzagukura mu “nzira y’ibibi,” bukurinde abantu bareka inzira zitunganye, abiyandarika n’abagendera mu nzira zigoramye mu mibereho yabo muri rusange.
15 Iyo tugiye ku Nzu y’Ubwami, nta mpungenge tugira zadutera kwibaza niba turi hamwe n’abavandimwe bacu. Turabazi. Nta n’umwe uba akeneye igihamya cy’ibyo, kubera ko urukundo rwa kivandimwe tugaragarizanya rubihamya. Ntidusabwa buri muntu ku giti cye gutanga ibya ngombwa kugira ngo tugaragaze ko mu by’ukuri turi Abahamya ba Yehova. Aho ni ho tubonera uburyo nyabwo bwo guterana inkunga yavuzwe na Pawulo mu Baheburayo 10:24, 25. Imiyoboro itera abantu inkunga yo gusabana binyuriye kuri yo, ntishobora kwiringirwa. Kuzirikana amagambo yo muri Zaburi 26:4, 5, byatuma twirinda akaga dushobora guhura na ko mu buryo bworoshye igihe dukoresha Imiyoboro ya Internet.
16 Nta mipaka iriho ku bihereranye n’amakuru ahitishwa kuri Internet agerwaho n’abayikoresha. Muri ibyo, usanga akenshi abana hamwe n’ingimbi n’abangavu ari bo bibasirwa mu buryo bworoshye n’ubwo bugizi bwa nabi hamwe no kugirwa ibikoresho. Abana bapfa kwemera ibintu, bakagira amatsiko kandi bagashishikazwa cyane no kureba igisa n’aho ari isi nshya y’urwo rusobekerane rwo guhererekanya amakuru. Ku bw’ibyo rero, ababyeyi bagomba kugenzura abana babo kandi bakabaha ubuyobozi bwiza bushingiye ku Byanditswe ku bihereranye no gukoresha Internet, kimwe n’uko babaha ubuyobozi ku byerekeranye n’umuzika bumva cyangwa sinema bareba.—1 Kor 15:33.
17 Ikibabaje ariko, ni uko hari bamwe mu bahoze ari abavandimwe bacu na bashiki bacu bagombye gucibwa mu itorero, bitewe n’uko batangiye gucudika n’abantu b’isi bahuriraga ku miyoboro ya Internet, maze amaherezo ibyo bikaza kubaroha mu bwiyandarike. Ikibabaje kandi gitangaje cyane ni uko hari abasaza b’amatorero banditse bavuga ko hari bamwe bataye abagabo babo cyangwa abagore babo, kugira ngo bikomereze imishyikirano batangiye kugirana n’abandi bantu binyuriye kuri Internet (2 Tim 3:6). Hari abandi na bo baretse ukuri bitewe no kwemera ibitekerezo bahabwaga n’abahakanyi (1 Tim 4:1, 2). Mbese, duhereye kuri ako kaga gakomeye, ntibisa n’aho ari iby’ubwenge kugira amakenga ku bihereranye no kuba twakwishora mu biganiro bihitishwa mu miyoboro ya Internet? Muri ibyo, nta gushidikanya ko gukoresha ubwenge, ubumenyi, ubushobozi bwo gutekereza hamwe n’amakenga bivugwa mu Migani 2:10-19, NW, bishobora kuturinda.
18 Tuzirikane ko hariho umubare runaka w’abantu bashinze Imiyoboro bagamije kubwiriza ubutumwa bwiza. Imyinshi muri iyo miyoboro, usanga ihagarariwe n’abavandimwe batagira amakenga. Indi miyoboro yo, ushobora gusanga ihagarariwe n’abahakanyi bashaka gushuka abatari maso (2 Yoh 9-11). Mu kuvuga ibihereranye no kuba umuntu yakwibaza niba ari ngombwa ko abavandimwe bacu bagira imiyoboro nk’iyo, Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Ugushyingo 1997, ku ipaji ya 3, wagize uti “si ngombwa ko hagira umuntu uwo ari we wese utegura amakuru atanga ibisobanuro muri Internet ku bihereranye n’Abahamya ba Yehova, ibyo dukora cyangwa imyizerere yacu. [Umuyoboro wacu wemewe, ari wo www.watchtower.org], utanga amakuru akubiyemo ibisobanuro by’ukuri, ku muntu wese ubyifuza.”
19 Imfashanyigisho Binyuriye Kuri Internet. Hari bamwe bumvaga ko barimo bafasha abavandimwe binyuriye mu gushyira mu muyoboro ibitekerezo byakorewe ubushakashatsi, bifitanye isano n’ibikorwa binyuranye bya gitewokarasi. Urugero, umuntu ashobora gukora ubushakashatsi bushingiye kuri disikuru runaka y’abantu bose, hanyuma akabushyira mu muyoboro, atekereza ko ibyo bizagirira akamaro abantu baba bakeneye gutegura iyo disikuru. Abandi na bo, bashyiramo imirongo yose y’Ibyanditswe y’icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kizakurikiraho, cyangwa bakaba bashyiramo ibitabo bizavanwamo Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi cyangwa Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero. Hari n’abashobora gutanga ibitekerezo ku bihereranye n’uburyo bwo gutangiza ibiganiro mu murimo wo kubwiriza. Mbese koko, ibyo byaba bifite akamaro?
20 Ibitabo bitangwa n’umuteguro wa Yehova, bishishikaza ubwenge bwacu binyuriye ku bitekerezo byubaka, bikanadutoza “gutandukanya ikibi n’icyiza” (Heb 5:14). Mbese, dushobora kuvuga ko ibyo byagerwaho, mu gihe twaba dukorewe ubushakashatsi n’abandi bantu?
21 Abakristo b’i Beroya bavuzweho kuba “bari beza kuruta ab’i Tesalonike.” Kubera iki? Kubera ko “bakīranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose, kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko” (Ibyak 17:11). N’ubwo Pawulo na Sila bababwirije, ntibari gushobora kugira ukuri ukwabo bwite batakwicengejemo mu buryo bwa bwite.
22 Kwifashisha ubushakashatsi bwakozwe n’undi muntu ku bihereranye no gutegura disikuru cyangwa irindi teraniro, biburizamo intego y’icyigisho cya bwite rwose. Mbese, ntiwifuza ko kwizera Ijambo ry’Imana udashidikanya ari wowe ubwawe wabyiyubakamo? Ushingiye ku kwemera kwawe bwite, ushobora kwaturira ukwizera kwawe mu ruhame—binyuriye muri disikuru utanga, mu bitekerezo utanga mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza (Rom 10:10). Gukoresha ubushakashatsi bwakozwe n’undi muntu, bihabanye n’ibivugwa mu Migani 2:4, 5, NW, hatera buri wese ku giti cye inkunga yo ‘gukomeza gushaka no gusesengura ubumenyi ku byerekeye Imana, nk’ugenzura ubutunzi buhishwe.’
23 Urugero, mu gihe ureba imirongo y’Ibyanditswe muri Bibiliya yawe bwite, ushobora gusuzuma mu buryo buhinnye ibikubiye mu magambo akikije buri murongo. Ushobora ‘gukurikiranya ibintu byose neza,’ nk’uko Luka yabigenje igihe yandikaga Ivanjiri ye (Luka 1:3). Nanone kandi, imihati y’inyongera ushyiraho izatuma uba umuhanga mu kureba imirongo y’Ibyanditswe igihe uri mu murimo wo kubwiriza, n’igihe utanga disikuru. hari abantu benshi bavuze ko batangazwa n’Abahamya ba Yehova, bitewe n’uko bazi gukoresha Bibiliya zabo. Uburyo bumwe rukumbi ibyo bishobora kutuvugwaho ni ubwo kuba tubishyira mu bikorwa mu buryo bwa bwite, tureba imirongo y’Ibyanditswe muri Bibiliya zacu bwite.
24 Gukoresha Neza Igihe Cyacu: Ikindi tugomba kuzirikana ku birebana n’ibyo, ni igihe tumara dushakisha amakuru yashyizwe kuri Internet, tuyasoma cyangwa dusubiza ibibazo biyakubiyemo. Muri Zaburi ya 90:12 hadutera inkunga yo gusenga tugira tuti “utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.” Pawulo yavuze ko “igihe kigabanutse” (1 Kor 7:29). Yaranavuze ati “nuko rero, tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera.”—Gal 6:10.
25 Iyo nama itsindagiriza ko tugomba gushyira mu gaciro ku bihereranye n’uburyo dukoresha igihe cyacu. Mbega ukuntu byaba ingirakamaro kurushaho tumaze igihe runaka dusoma Ijambo ry’Imana (Zab 1:1, 2)! Ubwo ni bwo buryo bwiza cyane kuruta ubundi dushobora kubona bwo kwifatanya mu bintu runaka (2 Tim 3:16, 17). Babyeyi, mbese mwigisha abana banyu akamaro ko gukoresha neza igihe cyabo bakurikirana iby’Ubwami (Umubw 12:1)? Igihe gikoreshwa mu cyigisho cya bwite n’icyigisho cy’umuryango gishingiye kuri Bibiliya, kujya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza, ni icy’agaciro cyane kuruta igihe abantu bamara bareba ibihitishwa kuri Internet, biteze kuharonkera inyungu runaka.
26 Mu birebana n’ibyo, ni iby’ubwenge kwerekeza ibitekerezo byacu ku bintu by’umwuka no ku bintu by’ingenzi bifitanye isano n’imibereho yacu yo kuba turi Abakristo. Ibyo bisaba kugira amahitamo yatekerejweho neza ku bihereranye n’amakuru tugomba guharira igihe cyacu kandi tukayatekerezaho. Kubera ko turi Abakristo, ibintu bifitanye isano n’imibereho yacu byavuzwe na Kristo mu magambo ahinnye, agira ati “ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongererwa” (Mat 6:33). Mbese, ntiwishima cyane iyo ukurikirana iby’Ubwami mu mibereho yawe yose, aho gukurikirana undi murimo uwo ari wo wose?
27 Ubutumwa Bwoherezwa mu Buryo bwa Elegitoroniki Kuri Internet: N’ubwo bikwiriye ko abagize umuryango cyangwa incuti za kure bagezanyaho inkuru z’ibyabaye cyangwa amakuru runaka, mbese mu by’ukuri byaba bikwiriye kubigeza ku bandi bantu bashobora kuba batanazi umuryango wawe cyangwa incuti zawe? Cyangwa se ibyo byagombye koko gushyirirwa umuntu uwo ari we wese ku mapaji yo mu Muyoboro kugira ngo abisome? Mbese, ubwo butumwa bw’umuntu ku giti cye bwagombye gukopororwa maze bukohererezwa abantu waba uzi cyangwa utazi nta kurobanura? Mu buryo nk’ubwo se, niba wakiriye ubutumwa bwoherejwe n’abandi bantu, kandi uko bigaragara bukaba atari wowe bwari bugenewe, byaba bikwiriye ko wabwoherereza abandi?
28 Bite se niba ubutumwa wohereje budahuje n’ukuri? Mbese, ibyo ntibyaba ari ukwifatanya mu gukwirakwiza ikinyoma (Imig 12:19; 21:28; 30:8; Kolo 3:9)? Nta gushidikanya, ‘kwirinda cyane uko tugenda, tutagenda nk’abatagira ubwenge,’ byagombye kudusunikira gutekereza cyane kuri ibyo bintu (Ef 5:15). Mbega ukuntu dushimishwa no kuba igitabo Annuaire, Umunara w’Umurinzi hamwe na Réveillez-vous! byuzuyemo inkuru z’ibyabaye zifitiwe gihamya zidutera inkunga kandi zikadusunikira gukomeza kugendera mu “nzira”!—Yes 30:20, 21.
29 Nanone kandi, hari akandi kaga. Ku bihereranye n’abantu bamwe na bamwe, intumwa Pawulo yaravuze iti “biga no kugira ubute, bakagenda imihana; nyamara si abanyabute gusa, ahubwo kandi ni n’abanyamazimwe na ba kazitereyemo, bavuga ibidakwiriye” (1 Tim 5:13). Ayo magambo aramagana ibyo gukoresha igihe n’imihati twoherereza abavandimwe bacu amakuru adafashije.
30 Ngaho tekereza igihe gitakarira mu gukurikirana amakuru menshi cyane yoherezwa mu buryo bwa elegitoroniki. Birashimishije kumenya ko igitabo cyitwa Data Smog cyagize kiti “uko umuntu agenda arushaho kumara igihe kuri Internet, ubutumwa bwoherezwa mu buryo bwa elegitoroniki buhinduka vuba, bukareka kuba amakuru mashya ashishikaje, bugahinduka umuzigo utwara igihe, ugizwe n’ubutumwa bwinshi bugomba gusomwa no gusubiza ibibazo bigendana na bwo buri munsi biturutse ku bo mukorana, ku ncuti, mu muryango, . . . hamwe n’amatangazo utigeze usaba yamamaza ibicuruzwa.” Byongeye kandi, icyo gitabo gikomeza kigira kiti “abasinzi benshi b’amakuru ya elegitoroniki, batoye akamenyero kabi cyane ko gukwirakwiza amakuru yose bakira abashimishije—urugero nk’udukuru dushekeje, utuvuga ibibera mu mujyi, uruhererekane rw’amabaruwa yoherezwa mu buryo bwa elegitoroniki, n’ibindi—babyoherereza buri wese uri mu gitabo cyabo kirimo aderesi zo mu buryo bwa elegitoroniki.”
31 Ibyo byagiye bigaragarira mu butumwa bwa Elegitoroniki bwakwirakwijwe mu bavandimwe benshi—bwarimo udukuru dushekeje cyangwa urwenya ku bihereranye n’umurimo wo kubwiriza; ibisigo byitwa ko bishingiye ku myizerere yacu; ingero zatanzwe muri disikuru zinyuranye bumvise mu makoraniro mato n’amanini cyangwa ku Nzu y’Ubwami; ingero z’ibyabaye mu murimo wo kubwiriza; n’ibindi n’ibindi—ibintu bisa n’aho ari nta cyo bitwaye na mba. Abenshi bagiye bapfa kohereza bene ubwo butumwa bwo mu buryo bwa Elegitoroniki batiriwe bareba aho buturutse, bigatuma kumenya uwabwohereje bigorana rwose, ibyo bikaba bishobora gutuma umuntu yakwibaza niba ayo makuru ari ukuri koko.—Imig 22:20, 21.
32 Bene ubwo butumwa akenshi buba ari ubw’agaciro gake, buhabanye n’amagambo mazima Pawulo yazirikanaga ubwo yandikiraga Timoteyo agira ati “ujye ukomeza ikitegererezo cy’amagambo mazima wanyumvanye, ugikomeresha kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu.” (2 Tim 1:13, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) “Ururimi rutunganye” rw’ukuri gushingiye ku Byanditswe, rukubiyemo “ikitegererezo cy’amagambo mazima” ahanini ashingiye ku mutwe rusange wa Bibiliya, wo kuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova binyuriye ku Bwami (Zef 3:9). Twagombye gushyiraho imihati yose ishoboka kugira ngo dukoreshe igihe cyose dufite hamwe n’imbaraga zacu zose mu gushyigikira icyo gikorwa cyo kuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova.
33 Kubera ko tugeze kure mu gihe cy’imperuka y’iyi gahunda y’ibintu, iki si igihe cyo kurangara. Bibiliya iduha umuburo igira iti “mube maso; kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga, ashaka uwo aconshomera” (1 Pet 5:8). Nanone kandi, igira iti “mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.”—Ef 6:11.
34 Iyo Internet ikoreshejwe nabi, ishobora kuba uburyo Satani akoresha kugira ngo yigarurire abo ayobesha ububasha bwe. N’ubwo ishobora kugira umumaro mu rugero ruciriritse, ishobora guteza akaga mu gihe yaba itarebanywe amakenga. Mu buryo bw’umwihariko, ababyeyi bagomba gukurikiranira hafi uburyo abana babo bakoresha Internet.
35 Gukomeza kubona Internet mu buryo bushyize mu gaciro ni uburinzi. Twishimira ibintu bihuje n’igihe Pawulo yatwibukije agira ati “abakoresha iby’isi bamere nk’abatarenza urugero: kuko ishusho y’iyi si ishira” (1 Kor 7:29-31). Kuzirikana ibyo bintu bizadufasha twe n’imiryango yacu kwirinda kurangazwa n’ibintu byose isi ishobora gutanga, hakubiyemo n’ibiboneka kuri Internet.
36 Ni ngombwa ko dukomeza kwifatanya n’abavandimwe bacu bo mu itorero kandi tugakoresha neza igihe gisigaye, bityo tukaboneka kugira ngo duteze imbere inyungu z’Ubwami. Uko iyi gahunda igenda yegereza iherezo ryayo, nimucyo ‘tureke kugenda nk’uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo,’ ahubwo ‘tumenye icyo Umwami wacu ashaka.’—Ef 4:17; 5:17.