Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye—Utsinda imbogamirabiganiro
Impamvu ari iby’ingenzi: Tekereza umenye ko hagiye kuba impanuka kamere. Iyo mpanuka ishobora guhitana abantu bose baramutse badahungiye ahantu hari umutekano. Ugiye gusura umuturanyi ngo umuburire, ariko aguciye mu ijambo avuga ko ahuze. Birumvikana ko utahita wigendera utamuburiye. Mu ifasi yacu, hari abantu benshi batwirukana batazi ko tubashyiriye ubutumwa burokora ubuzima. Hari igihe dushobora kubasura tugasanga koko bahuze (Mat 24:37-39). Hari n’igihe baba badufitiye urwikekwe, wenda barumvise umuntu utuvuga nabi (Mat 11:18, 19). Bashobora kuba bibwira ko nta ho dutandukaniye n’amadini akora ibintu bibi (2 Pet 2:1, 2). Niba dusuye nyir’inzu ku ncuro ya mbere tukabona adashimishijwe, ntitugomba guhita ducika intege.
Icyo wakora muri uku kwezi:
Igihe uhuye n’imbogamirabiganiro, ujye ubaza uwo mwajyanye uko wari kubigenza kugira ngo uyitsinde, ubikore mukimara kuva kuri iyo nzu.