Ese ukurikira Kristo mu buryo bwuzuye?
‘Nk’uko n’ubundi musanzwe mubigenza, mukomeze kugenza mutyo mu buryo bwuzuye kurushaho.’—1 TES 4:1.
1, 2. (a) Ni ibihe bintu bikomeye abantu babayeho mu gihe cya Yesu biboneye? (b) Kuki igihe turimo na cyo kidasanzwe?
ESE wigeze utekereza uko byari kugushimisha iyo uza kuba warabayeho igihe Yesu yari ku isi? Ushobora gutekereza ukuntu Yesu yari kugukiza indwara bigatuma utongera kubabara. Nanone ushobora gutekereza ku byishimo byinshi wari kugira iyo uza kubona Yesu no kumwumva, ukumva inyigisho ze ndetse ukareba n’uko akora ibitangaza (Mar 4:1, 2; Luka 5:3-9; 9:11). Mbega ukuntu kubona Yesu akora ibyo bintu byose byari kuba bishimishije (Luka 19:37)! Kuva icyo gihe nta bantu bongeye kubona ibitangaza nk’ibyo, kandi igikorwa Yesu yakoreye ku isi “binyuze ku gitambo cy’ubuzima bwe bwite” ntikizongera gusubirwamo.—Heb 9:26; Yoh 14:19.
2 Icyakora, igihe tugezemo na cyo ntigisanzwe. Kubera iki? Ubu turi mu gihe Bibiliya yita “igihe cy’imperuka,” cyangwa ‘iminsi y’imperuka’ (Dan 12:1-4, 9; 2 Tim 3:1). Muri icyo gihe ni bwo Satani yirukanywe mu ijuru. Vuba aha, azabohwa, maze ajugunywe “ikuzimu” (Ibyah 12:7-9, 12; 20:1-3). Nanone kandi, muri iki gihe dufite igikundiro cyo gutangariza abantu ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ ku isi hose, tukababwira ibirebana n’ibyiringiro bya paradizo dutegereje, uwo akaba ari umurimo utazongera gukorwa.—Mat 24:14.
3. Ni uwuhe murimo Yesu yasabye abigishwa be gukora igihe yari agiye kujya mu ijuru, kandi se wari kuba ukubiyemo iki?
3 Igihe Yesu yari agiye kujya mu ijuru, yabwiye abigishwa be ati “muzambera abahamya i Yerusalemu n’i Yudaya n’i Samariya no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8). Uwo murimo bari gukora, wari ukubiyemo kwigisha abantu bo ku isi hose. Intego y’uwo murimo yari iyihe? Yari iyo guhindura abantu abigishwa, ni ukuvuga gushaka abandi bigishwa bashya mbere y’uko imperuka iza (Mat 28:19, 20). Ni iki twakora niba twifuza kugira icyo tugeraho muri uwo murimo Kristo yadushinze?
4. (a) Amagambo Petero yavuze ari muri 2 Petero 3:11, 12, atsindagiriza ko tugomba gukora iki? (b) Kuki dukeneye kuba maso?
4 Zirikana amagambo Petero yavuze agira ati “mbega ukuntu mukwiriye kuba abantu bafite imyifatire irangwa n’ibikorwa byera, no kubaha Imana, mutegereza kandi muhoza mu bwenge bwanyu ukuhaba k’umunsi wa Yehova” (2 Pet 3:11, 12)! Amagambo ya Petero atsindagiriza ko tugomba gukomeza kuba maso muri iyi minsi y’imperuka, kugira ngo turebe niba mu mibereho yacu twibanda ku bikorwa byo kubaha Imana. Ibikorwa nk’ibyo bikubiyemo kubwiriza ubutumwa bwiza. Ku bw’ibyo, iyo tubonye ukuntu abavandimwe bacu bo hirya no hino ku isi bakora umurimo wo kubwiriza Kristo yadushinze babigiranye ishyaka, biradushimisha cyane. Nanone dukeneye kuba maso kugira ngo ibishuko by’isi ya Satani bya buri munsi na kamere ishukana twarazwe, bidatuma tugabanya ishyaka tugira mu gihe dusohoza uwo murimo w’Imana. Ku bw’ibyo rero, reka dusuzume ukuntu dushobora kumenya neza niba dukurikira Kristo.
Jya wemera inshingano uhawe n’Imana
5, 6. (a) Ni iki Pawulo yashimiye bagenzi be b’i Yerusalemu bari bahuje ukwizera, kandi se yabasabye kwirinda iki? (b) Kuki tutagombye gufatana uburemere buke inshingano Imana yaduhaye?
5 Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakristo bagenzi be b’i Yerusalemu, yabashimiye ukuntu bari barabaye indahemuka bakihangana, ndetse no mu gihe cy’ibitotezo. Yagize ati “mukomeze kwibuka iminsi ya kera, igihe mwihanganiraga intambara ikomeye muri mu mibabaro myinshi nyuma y’aho mumariye kumurikirwa.” Yehova yibukaga rwose ubudahemuka bwabo (Heb 6:10; 10:32-34). Ayo magambo asusurutsa Pawulo yavuze ashimira Abakristo b’Abaheburayo, agomba kuba yarabateye inkunga cyane. Icyakora muri urwo rwandiko, Pawulo yanatanze umuburo ku birebana n’ikintu abantu bakunze gukora ku buryo iyo batagikurikiraniye hafi, gishobora gutuma ishyaka bagira mu murimo w’Imana rigabanuka. Yavuze ko Abakristo bagombye kuba maso kugira ngo ‘batanga’ gukurikiza amategeko y’Imana, cyangwa bagatanga impamvu z’urwitwazo zo kutayakurikiza.—Heb 12:25.
6 Uwo muburo wo kwirinda ‘kwanga’ inshingano twahawe n’Imana, ureba n’Abakristo muri iki gihe. Dukeneye kwiyemeza kutazigera dufatana uburemere buke inshingano za gikristo, cyangwa ngo tugabanye ishyaka tugira mu murimo w’Imana (Heb 10:39). N’ubundi kandi, gukora umurimo wera ni ikibazo kirebana no gupfa no gukira.—1 Tim 4:16.
7, 8. (a) Ni iki kizadufasha gukomeza kugira ishyaka mu murimo w’Imana? (b) Niba ishyaka twatangiranye ryaragabanutse, ni iki twagombye kwibuka ku bihereranye na Yehova hamwe na Yesu?
7 Ni iki kizadufasha kwirinda gutanga impamvu z’urwitwazo kugira ngo tudasohoza ibyo Imana yadushinze? Bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo kurwanya iyo mitekerereze, ni ugutekereza buri gihe icyo kuba twariyeguriye Imana bisobanura. Mu by’ukuri, twasezeranyije Yehova ko mu mibereho yacu tuzajya dushyira mu mwanya wa mbere ibyo ashaka, kandi twifuza gukomeza iryo sezerano. (Soma muri Matayo 16:24.) Ku bw’ibyo rero, hari igihe tuba tugomba gufata akanya, maze tukibaza tuti “ese ndacyakomeye ku cyemezo cyo gukomeza kubaho mpuje no kwiyegurira Imana nk’uko nabyiyemeje igihe nabatizwaga? Cyangwa ishyaka nari mfite icyo gihe ryaragabanutse?”
8 Niba twisuzumye tutibereye tugasanga twaracogoye mu murimo wa Yehova, byaba byiza twibutse amagambo atera inkunga yavuzwe n’umuhanuzi Zefaniya. Yaravuze ati “amaboko yawe ye gutentebuka. Uwiteka Imana yawe iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza. Izakwishimana inezerewe” (Zef 3:16, 17). Ayo magambo atanga icyizere, yabwiwe mbere na mbere Abisirayeli bari basubiye i Yerusalemu bavuye mu bunyage i Babuloni. Icyakora, ayo magambo areba n’abagaragu ba Yehova muri iki gihe. Kubera ko umurimo dukora ari uwa Yehova, twagombye kuzirikana ko Yehova n’Umwana we badushyigikiye, kandi ko baduha imbaraga kugira ngo dusohoze mu buryo bwuzuye inshingano twahawe n’Imana (Mat 28:20; Fili 4:13). Nitwihatira gukomeza gukora umurimo w’Imana tubigiranye ishyaka, izaduha imigisha kandi idufashe gukomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.
“Mushake mbere na mbere ubwami” mubigiranye ishyaka
9, 10. Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yacaga umugani uvuga ibihereranye n’umuntu wateguye ibyokurya byinshi bya nimugoroba, kandi se ni irihe somo twavanamo?
9 Igihe Yesu yasangiraga n’abandi ari mu nzu y’umutware w’Abafarisayo, yaciye umugani uvuga ibirebana n’umuntu wari wateguye ibyokurya byinshi bya nimugoroba. Muri uwo mugani, yasobanuye uko abantu batandukanye bahawe uburyo bwo kuba bamwe mu bazategeka mu Bwami bwo mu ijuru. Nanone yasobanuye ibihereranye no ‘kwanga’ inshingano. (Soma muri Luka 14:16-21.) Abashyitsi batumiwe bavugwa mu mugani wa Yesu, batanze impamvu batari kuboneka muri ibyo birori. Umwe yavuze ko yagombaga kujya kureba umurima yari yaguze. Undi yavuze ko yari yaguze ibimasa, kandi ko yifuzaga kujya kubigerageza. Naho undi yaravuze ati “ni bwo nkizana umugore none sinshoboye kuza.” Izo zari impamvu z’urwitwazo. Ubundi iyo umuntu aguze umurima cyangwa ibimasa, abisuzuma mbere y’uko abigura. Ku bw’ibyo rero, ntibiba byihutirwa ko abisuzuma nyuma yaho. Kandi se kuba umuntu yari aherutse kurongora byari gutuma atemera ubutumire nk’ubwo bw’ingenzi? Ntibitangaje rero kuba umuntu wari wabatumiye yararakaye cyane!
10 Ni irihe somo abagaragu b’Imana bose bashobora kuvana ku mugani wa Yesu? Ntitwagombye na rimwe kureka ngo ibibazo byacu, urugero nk’ibyavuzwe mu mugani wa Yesu, bijye mu mwanya wa mbere ku buryo bibangamira umurimo dukorera Imana. Umukristo aramutse adashyize gahunda ze mu mwanya ukwiriye, ishyaka agira mu murimo rishobora kugenda rigabanuka. (Soma muri Luka 8:14.) Kugira ngo twirinde ko ibyo byatubaho, twakumvira umuburo wa Yesu ugira uti “nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo” (Mat 6:33). Mbega ukuntu duterwa inkunga no kubona abagaragu b’Imana, abato n’abakuru, bakurikiza iyo nama y’ingenzi! Mu by’ukuri, hari benshi bafashe ingamba zo koroshya ubuzima, kugira ngo barusheho kumara igihe kinini mu murimo. Biboneye ko ‘gushaka mbere na mbere ubwami’ bashyizeho umwete bihesha ibyishimo nyakuri no kunyurwa.
11. Ni iyihe nkuru yo muri Bibiliya igaragaza akamaro ko gukorana ishyaka umurimo wa Yehova tubigiranye umutima wacu wose?
11 Kugira ngo tubone akamaro ko kugira ishyaka mu murimo w’Imana, nimucyo dusuzume ibyabaye mu mibereho y’Umwami wa Isirayeli witwaga Yehowasi. Kubera ko Yehowasi yari ahangayikishijwe cyane n’uko Abasiriya bashoboraga gutsinda Abisirayeli, yasanze Elisa arira. Uwo muhanuzi yamusabye kurasa umwambi awunyujije mu idirishya, akarasa yerekeje i Siriya, ibyo bikaba byari ikimenyetso cy’uko Yehova yari kubafasha gutsinda icyo gihugu. Nta gushidikanya ko ibyo byakomeje uwo mwami. Nyuma y’ibyo, Elisa yasabye Yehowasi gufata imyambi ye, hanyuma akayikubita hasi. Yehowasi yayikubise hasi incuro eshatu. Ibyo byababaje Elisa, kuko gukubita iyo myambi hasi incuro eshanu cyangwa esheshatu, byari ikimenyetso cyo ‘gutsinda Abasiriya kugeza aho abarimburiye.’ Ubwo rero Yehowasi yari gutsinda incuro eshatu gusa. Kubera ko Yehowasi atabikoranye umwete, yagombaga gutsinda incuro nke (2 Abami 13:14-19). Ni irihe somo twavana muri iyo nkuru? Yehova azaduha imigisha myinshi ari uko gusa dukoze umurimo we n’umutima wacu wose, kandi tubigiranye ishyaka.
12. (a) Ni iki kizadufasha gukomeza kugira ishyaka mu murimo w’Imana mu gihe duhanganye n’ibibazo duhura na byo mu buzima? (b) Vuga ukuntu gukomeza guhugira mu murimo wo kubwiriza bikugirira akamaro.
12 Ibibazo duhura na byo bishobora gutuma ishyaka n’ubwitange tugira mu murimo dukorera Imana bigabanuka. Hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bahanganye n’ibibazo by’ubukungu. Abandi bo bababazwa nuko badashobora gukora byinshi mu murimo bakorera Yehova, bitewe n’uko barwaye indwara ikomeye. Icyakora, buri wese muri twe ashobora gutera intambwe za ngombwa kugira ngo akomeze kurangwa n’ishyaka, kandi akomeze gukurikira Kristo mu buryo bwuzuye. Reba bimwe mu bitekerezo n’imirongo y’Ibyanditswe byatanzwe mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ni iki kizagufasha gukomeza gukurikira Kristo?,” maze usuzume uko wakurikiza mu buryo bwuzuye ibivugwamo. Nubigenza utyo, uzabona imigisha myinshi. Guhugira mu murimo wo kubwiriza bituma dutuza, tukagira imibereho myiza kandi bigatuma tugira amahoro n’ibyishimo byinshi (1 Kor 15:58). Byongeye kandi, gukora umurimo w’Imana tubigiranye ubugingo bwacu bwose, bidufasha ‘guhoza mu bwenge bwacu ukuhaba k’umunsi wa Yehova.’—2 Pet 3:12.
Suzuma imimerere urimo utibereye
13. Ni gute dushobora kumenya niba dukorera Imana tubigiranye ubugingo bwacu bwose?
13 Icyakora, ni byiza kwibuka ko gukora umurimo tubigiranye ubugingo bwacu bwose bidashingiye ku gihe tumara mu murimo. Imimerere abantu babamo iratandukanye. Umuntu umara isaha imwe cyangwa abiri mu murimo wo kubwiriza buri kwezi, azashimisha Yehova cyane, niba koko ubuzima bwe ari ko bubimwemerera. (Gereranya na Mariko 12:41-44.) Ku bw’ibyo rero, niba dushaka kwigenzura kugira ngo tumenye niba dukorera Imana tubigiranye ubugingo bwacu bwose, tugomba gusuzuma imimerere turimo n’ubushobozi bwacu tutibereye. Kubera ko turi abigishwa ba Kristo, natwe twifuza kubona ibintu nk’uko abibona. (Soma mu Baroma 15:5; 1 Kor 2:16.) Ni iki Yesu yashyiraga mu mwanya wa mbere mu mibereho ye? Yabwiye imbaga y’abantu b’i Kaperinawumu ati “ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora” (Luka 4:43; Yoh 18:37). Mu gihe ukizirikana ishyaka Yesu yagiraga mu murimo, suzuma imimerere urimo, urebe niba ushobora kwagura umurimo wawe.—1 Kor 11:1.
14. Ni mu buhe buryo twakwagura umurimo wacu?
14 Gusuzumana ubwitonzi imimerere turimo, bishobora gutuma tubona ko tugomba kongera igihe tumara mu murimo wo kubwiriza (Mat 9:37, 38). Urugero, hari abakiri bato babarirwa mu bihumbi baherutse kurangiza amashuri baguye umurimo wabo, none ubu bafite ibyishimo baterwa no gukora umurimo w’ubupayiniya babigiranye umwete. Ese nawe wifuza kubona ibyo byishimo? Abavandimwe na bashiki bacu bamwe basuzumye imimerere barimo, maze bafata umwanzuro wo kwimukira mu kandi gace cyangwa mu mahanga, ahakenewe ababwiriza b’Ubwami benshi. Hari n’abandi bize urundi rurimi kugira ngo bafashe abavuga indimi z’amahanga. Nubwo kwagura umurimo wacu bishobora kutatworohera, bituzanira imigisha myinshi kandi bigatuma dufasha abantu benshi “bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.”—1 Tim 2:3, 4; 2 Kor 9:6.
Ingero zo muri Bibiliya dukwiriye kwigana
15, 16. Niba dushaka kuba abigishwa ba Kristo barangwa n’ishyaka, ni ba nde twakwigana?
15 Bamwe mu bahindutse intumwa babigenje bate igihe Kristo yabasabaga kuba abigishwa be? Inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibirebana na Matayo ivuga ko ‘yasize byose, agahaguruka akamukurikira’ (Luka 5:27, 28). Naho ku bihereranye na Petero na Andereya bari abarobyi, Bibiliya ivuga ko ‘uwo mwanya basize inshundura zabo bakamukurikira.’ Nyuma yaho Yesu yabonye Yakobo na Yohana basana inshundura zabo bari kumwe na se. Bitabiriye bate itumira rya Yesu? Bibiliya igira iti “ako kanya basiga ubwato na se, baramukurikira.”—Mat 4:18-22.
16 Urundi rugero rwiza ni urwa Sawuli waje guhinduka intumwa Pawulo. Nubwo yatotezaga abigishwa ba Kristo abigiranye ishyaka, yarahindutse maze aba ‘urwabya rwatoranyijwe,’ kugira ngo atangaze izina rya Kristo. Pawulo ‘yahise ajya mu isinagogi atangira kubwiriza ibya Yesu, ko Uwo ari we Mwana w’Imana’ (Ibyak 9:3-22). Nubwo Pawulo yatotejwe kandi agahura n’amakuba, ishyaka rye ntiryigeze rigabanuka.—2 Kor 11:23-29; 12:15.
17. (a) Ni iki wifuza gukora mu birebana no gukurikira Kristo? (b) Ni iyihe migisha tubona iyo dukoreye Yehova n’umutima wacu wose n’imbaraga zacu zose?
17 Nta gushidikanya ko twifuza kwigana ingero nziza z’abo bigishwa, tukabikora tutazuyaje kandi tutizigamye (Heb 6:11, 12). Ni iyihe migisha tubona iyo dukomeje kwihatira gukurikira Kristo mu buryo bwuzuye kandi tubigiranye ishyaka? Iyo dukoze ibyo Imana ishaka tubona ibyishimo nyakuri, kandi iyo twemeye inshingano z’inyongera mu murimo no mu itorero, bituma tunyurwa. (Zab 40:9; soma mu 1 Abatesalonike 4:1.) Koko rero, iyo twihatiye gukurikira Kristo, tubona imigisha myinshi kandi irambye, urugero nk’amahoro yo mu mutima, kunyurwa, kwemerwa n’Imana no kugira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.—1 Tim 4:10.
Ese uribuka?
• Ni uwuhe murimo w’ingenzi twahawe, kandi se twagombye kuwufata dute?
• Ni ikihe kintu abantu bakunze gukora tugomba kwirinda, kandi se kuki?
• Ni gute twagombye kwisuzuma tutibereye?
• Ni iki kizadufasha gukomeza gukurikira Kristo?
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Ni iki kizagufasha gukomeza gukurikira Kristo?
▪ Jya usoma Ijambo ry’Imana buri munsi, kandi utekekereze ku byo usoma.—Zab 1:1-3; 1 Tim 4:15.
▪ Jya usenga Imana kenshi uyisaba ubufasha n’ubuyobozi bw’umwuka wayo.—Zek 4:6; Luka 11:9, 13.
▪ Jya wifatanya n’abakora umurimo babigiranye ishyaka.—Imig 13:20; Heb 10:24, 25.
▪ Jya uzirikana ko ibihe turimo byihutirwa.—Efe 5:15, 16.
▪ Jya uzirikana ingaruka zibabaje zo “kwanga” inshingano.—Luka 9:59-62.
▪ Jya utekereza buri gihe ku muhigo wahize wo kwiyegurira Yehova, kandi utekereze ku migisha myinshi ubona bitewe no kumukorera, hamwe no gukurikira Kristo ubigiranye umutima wawe wose.—Zab 116:12-14; 133:3; Imig 10:22.