ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • kr igi. 17 pp. 182-191
  • Abakozi b’Ubwami bahabwa imyitozo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abakozi b’Ubwami bahabwa imyitozo
  • Ubwami bw’Imana burategeka
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Mbivuga nk’uko Data yabinyigishije”
  • Abakozi batojwe kuba ababwirizabutumwa
  • Abavandimwe batojwe gusohoza inshingano zihariye
  • Amashuri ya gitewokarasi ni ikimenyetso kigaragaza urukundo rwa Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ni gute Abahamya ba Yehova bahabwa imyitozo kugira ngo bakore umurimo wo kubwiriza?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Ese ukora uko ushoboye kose ngo witabire inyigisho Yehova aduteganyiriza?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Abapayiniya bahabwa izihe nyigisho?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
Reba ibindi
Ubwami bw’Imana burategeka
kr igi. 17 pp. 182-191

IGICE CYA 17

Abakozi b’Ubwami bahabwa imyitozo

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Uko amashuri ya gitewokarasi ategurira abakozi b’Ubwami gusohoza inshingano zabo

1-3. Yesu yaguye ate umurimo wo kubwiriza, kandi se ibyo bituma twibaza ibihe bibazo?

YESU yamaze imyaka ibiri abwiriza muri Galilaya hose. (Soma muri Matayo 9:35-38.) Yagiye mu migi myinshi n’imidugudu, yigishiriza mu masinagogi kandi abwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Aho yabwirizaga hose, abantu bazaga kumutega amatwi ari benshi. Yesu yaravuze ati “ibisarurwa ni byinshi,” kandi hari hakenewe abakozi benshi.

2 Yesu yakoze gahunda yo kwagura umurimo wo kubwiriza. Yabikoze ate? Yatumye intumwa ze 12 “kubwiriza ubwami bw’Imana” (Luka 9:1, 2). Izo ntumwa zishobora kuba zari zifite ibibazo zibazaga ku birebana n’uko zari gukora uwo murimo. Mbere y’uko Yesu azohereza, yazihaye abigiranye urukundo ikintu Se wo mu ijuru yari yaramuhaye, ni ukuvuga imyitozo.

3 Ibyo bituma twibaza ibibazo runaka: ni iyihe myitozo Yesu yahawe na Se? Ni iyihe myitozo Yesu yahaye intumwa ze? Byifashe bite se muri iki gihe? Ese Umwami Mesiya yatoje abigishwa be gusohoza umurimo wabo? Niba yarabatoje se, yabatoje ate?

“Mbivuga nk’uko Data yabinyigishije”

4. Se wa Yesu yamwigishije ryari kandi se yamwigishirije he?

4 Yesu ubwe yiyemereye ko yari yarigishijwe na Se. Igihe Yesu yakoraga umurimo we, yaravuze ati “ibyo bintu mbivuga nk’uko Data yabinyigishije” (Yoh 8:28). Yesu yigishijwe ryari kandi se yigishirijwe he? Uko bigaragara, yatangiye gutozwa nyuma gato y’uko aremwe ari Umwana w’Imana w’imfura (Kolo 1:15). Umwana yamaranye na Se mu ijuru imyaka itabarika, atega amatwi ‘Umwigisha Mukuru’ kandi yitegereza ibyo yakoraga (Yes 30:20). Ibyo byatumye Umwana ahabwa inyigisho zitagereranywa, atozwa imico ya Se, imirimo ye n’imigambi ye.

5. Ni izihe nyigisho Umwana yahawe na Se ku byerekeye umurimo yagombaga gukorera hano ku isi?

5 Mu gihe gikwiriye, Yehova yigishije Umwana we ibyerekeye umurimo yari kuzakorera ku isi. Zirikana ubuhanuzi bugaragaza imishyikirano yari hagati y’Umwigisha Mukuru n’Umwana we w’imfura. (Soma muri Yesaya 50:4, 5.) Ubwo buhanuzi buvuga ko Yehova yakanguraga Umwana we “buri gitondo.” Iyo mvugo y’ikigereranyo yumvikanisha igitekerezo cy’umwigisha ukangura umunyeshuri we kare mu gitondo kugira ngo amwigishe. Hari igitabo gisobanura Bibiliya kigira kiti “ni nk’aho Yehova yamujyanaga mu ishuri akamwigisha nk’uko bigisha abanyeshuri, akamwigisha ibyo yari kuzabwiriza n’uburyo yari kuzakoresha abwiriza.” Muri iryo “shuri” ryo mu ijuru, Yehova yigishije Umwana we ‘icyo akwiriye gutangaza n’icyo akwiriye kuvuga’ (Yoh 12:49). Nanone Umwana yigishijwe na Se uburyo yari kuzakoresha yigisha.a Igihe Yesu yari ku isi, yakoresheje neza imyitozo yahawe asohoza umurimo we, kandi atoza abigishwa be uko bari kuzasohoza umurimo wabo.

6, 7. (a) Ni iyihe myitozo Yesu yahaye intumwa ze, kandi se iyo myitozo yatumye zishobora gukora iki? (b) Yesu yatumye abigishwa be bo muri iki gihe babona iyihe myitozo?

6 Ni iyihe myitozo Yesu yahaye intumwa ze nk’uko twabivuze tugitangira? Dukurikije ibivugwa muri Matayo igice cya 10, yabahaye amabwiriza asobanutse neza y’uko bagombaga gukora umurimo, ababwira aho bagombaga kubwiriza (umurongo wa 5, 6), ubutumwa bagombaga gutangaza (umurongo wa  7), ko bagombaga kwiringira Yehova (umurongo wa 9, 10), uko bagombaga kuvugana na ba nyir’urugo (umurongo wa 11-13), uko bagombaga kwitwara ku bantu banze kwakira ubutumwa (umurongo wa 14, 15), n’uko bari kwitwara batotejwe (umurongo 16-23).b Imyitozo isobanutse neza Yesu yahaye intumwa ze, yatumye zigira ibyo zari zikeneye byose kugira ngo ziyobore umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu kinyejana cya mbere.

7 Bite se muri iki gihe? Yesu Umwami w’Ubwami bw’Imana yahaye abigishwa be inshingano iremereye yo kubwiriza “ubu butumwa bwiza bw’ubwami . . . mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya” (Mat 24:14). Ese Umwami yigeze adutoza gusohoza uwo murimo w’ingenzi cyane? Yarabikoze rwose! Umwami wacu uganje mu ijuru yakoze ibikenewe byose kugira ngo abigishwa be bahabwe imyitozo ituma bashobora kubwiriza hanze y’itorero no gusohoza inshingano zihariye mu itorero.

Abakozi batojwe kuba ababwirizabutumwa

8, 9. (a) Intego y’ibanze y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi yari iyihe? (b) Amateraniro yo mu mibyizi yagufashije ate kurushaho gukora neza umurimo wo kubwiriza?

8 Kuva kera umuteguro wa Yehova wakoreshaga amakoraniro n’amateraniro y’itorero, urugero nk’Iteraniro ry’Umurimo, kugira ngo utoze abagize ubwoko bw’Imana umurimo wo kubwiriza. Icyakora guhera mu myaka ya 1940, abavandimwe bari bayoboye umurimo ku cyicaro gikuru batangiye gutegura uburyo bwo gutanga imyitozo binyuze ku mashuri atandukanye.

9 Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, iryo shuri ryatangiye mu mwaka wa 1943. Ese intego y’iryo shuri yari iyo gutoza abanyeshuri gutanga disikuru neza mu materaniro y’itorero gusa? Oya. Iryo shuri ryatozaga abagize ubwoko bw’Imana gukoresha impano yabo yo kuvuga basingiza Yehova mu murimo wo kubwiriza (Zab 150:6). Iryo shuri ryatumaga abavandimwe na bashiki bacu bose baryifatanyamo barushaho kuba abakozi b’Ubwami bashoboye. Ubu iyo myitozo itangirwa mu materaniro yo mu mibyizi.

10, 11. Ubu ni ba nde bashobora kwiga mu Ishuri rya Gileyadi, kandi se intego y’amasomo atangirwa muri iryo shuri ni iyihe?

10 Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi. Iryo shuri ryatangiye kuwa mbere tariki ya 1 Gashyantare 1943. Ryari rigamije gutoza abapayiniya n’abandi bakozi b’igihe cyose kugira ngo boherezwe gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu duce dutandukanye tw’isi. Ariko guhera mu kwezi k’Ukwakira 2011, ryakira gusa abantu basanzwe bari mu murimo w’igihe cyose wihariye, ni ukuvuga abapayiniya ba bwite, abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo, abakozi ba Beteli n’abamisiyonari bo mu ifasi batize iryo shuri.

11 Ni iyihe ntego y’amasomo atangirwa mu Ishuri rya Gileyadi? Umwarimu umaze igihe kinini yigisha muri iryo shuri asubiza agira ati “ni iyo gutuma abanyeshuri bagira ukwizera gukomeye binyuze mu kwiga Ijambo ry’Imana, no kubafasha kugira imico yo mu buryo bw’umwuka bakeneye izatuma bahangana n’ingorane bazahura na zo mu nshingano zabo. Nanone intego y’ibanze y’ayo masomo ni iyo gutuma abanyeshuri barushaho kugira icyifuzo gikomeye cyo gukora umurimo wo kubwiriza.”​—Efe 4:11.

12, 13. Ni iki cyagezweho mu murimo wo kubwiriza ku isi hose bitewe n’Ishuri rya Gileyadi? Tanga urugero.

12 Ni iki cyagezweho mu murimo wo kubwiriza ku isi hose bitewe n’Ishuri rya Gileyadi? Kuva mu mwaka wa 1943, abanyeshuri basaga 8.500 baherewe imyitozo muri iryo shuri,c kandi abamisiyonari bize mu Ishuri rya Gileyadi bakoreye mu bihugu bisaga 170 ku isi hose. Abamisiyonari bakoresheje neza imyitozo bahawe, bagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza kandi batoza n’abandi kubigenza batyo. Incuro nyinshi, wasangaga abamisiyonari ari bo bafataga iya mbere mu murimo wo kubwiriza mu turere twabaga dufite ababwiriza b’Ubwami bake cyangwa ari nta na bo.

13 Reka dufate urugero rw’ibyabaye mu Buyapani, aho umurimo wo kubwiriza mu ruhame wari warahagaze mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Mu mwaka wa 1949, mu Buyapani hose hari ababwiriza b’Abayapani batageze ku icumi. Icyakora mu mpera z’uwo mwaka, mu Buyapani hari abamisiyonari 13 bize Ishuri rya Gileyadi babwirizaga bashyizeho umwete. Nyuma yaho haje abandi bamisiyonari benshi. Abamisiyonari babanje gushyira imbaraga mu migi minini, nyuma baza kwimukira mu migi mito. Abamisiyonari bashishikarizaga cyane abo bigishaga Bibiliya hamwe n’abandi gukora umurimo w’ubupayiniya. Umwete abo bamisiyonari bagiraga wageze kuri byinshi. Ubu mu Buyapani hari ababwiriza b’Ubwami basaga 216.000 kandi abagera hafi kuri 40 ku ijana ni abapayiniya!d

14. Amashuri ya gitewokarasi atanga iyihe gihamya? (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Amashuri atoza abakozi b’Ubwami.”)

14 Andi mashuri ya gitewokarasi. Ishuri ry’Abapayiniya, Ishuri rya Bibiliya ry’Abakristo Bashakanye, n’Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri yafashije abayizemo gukura mu buryo bw’umwuka no gufata iya mbere mu murimo wo kubwiriza babigiranye ishyaka.e Ayo mashuri yose ya gitewokarasi atanga gihamya ikomeye y’uko Umwami wacu yatumye abigishwa be bagira ibikenewe byose kugira ngo basohoze umurimo wabo.​—2 Tim 4:5.

Abavandimwe batojwe gusohoza inshingano zihariye

15. Abagabo bafite inshingano bifuza kwigana Yesu mu buhe buryo?

15 Ibuka ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga ko Yesu yigishijwe n’Imana. Muri iryo “shuri” ryo mu ijuru, Umwana yatojwe ‘kumenya ijambo akwiriye gusubiza unaniwe’ (Yes 50:4). Yesu yashyize mu bikorwa izo nyigisho, kubera ko igihe yari ku isi yahumurizaga ababaga ‘bagoka n’abaremerewe’ (Mat 11:28-30). Abagabo bafite inshingano na bo bigana Yesu bakihatira kubera abavandimwe na bashiki babo isoko y’ihumure. Kugira ngo babigereho, hashyizweho amashuri anyuranye afasha abavandimwe bujuje ibisabwa kugira ngo bakorere bagenzi babo bahuje ukwizera neza kurushaho.

16, 17. Intego y’Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami ni iyihe? (Reba nanone ibisobanuro.)

16 Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami. Iryo shuri ryatangiriye i South Lansing muri New York ku itariki ya 9 Werurwe 1959. Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza b’itorero batumiriwe kuza gukurikirana inyigisho zamaze ukwezi. Nyuma yaho, ayo masomo yavanywe mu cyongereza ahindurwa mu zindi ndimi, kandi buhoro buhoro iryo shuri ryatangiye gutoza abavandimwe bo hirya no hino ku isi.f

Umuvandimwe Lloyd Barry yigisha mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami mu Buyapani, mu wa 1970

Umuvandimwe Lloyd Barry yigisha mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami mu Buyapani, mu wa 1970

17 Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova cyo mu mwaka wa 1962 cyasobanuye intego y’Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami kigira kiti “muri iyi si irimo imihihibikano myinshi, umugenzuzi mu itorero ry’Abahamya ba Yehova agomba kuba ari umugabo ushobora gushyira ubuzima bwe kuri gahunda kugira ngo yite mu buryo bukwiriye ku bagize itorero bose kandi ababere umugisha. Ariko nanone ntashobora kuba umuntu wirengagiza abagize umuryango we ngo abasimbuze itorero, ahubwo agomba kurangwa no gushyira mu gaciro. Ubwo ni uburyo buhebuje rwose abasaza b’amatorero yo hirya no hino ku isi babonye bwo guhurira hamwe mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami, kugira ngo bahabwe imyitozo izabafasha gukora ibyo Bibiliya ivuga ko umugenzuzi yagombye kuba ashobora gukora.”​—1 Tim 3:1-7; Tito 1:5-9.

18. Ni mu buhe buryo abagize ubwoko bw’Imana bose bungukirwa n’Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami?

18 Abagize ubwoko bw’Imana bose bungukiwe n’Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami. Mu buhe buryo? Kimwe na Yesu, iyo abasaza n’abakozi b’itorero bashyize mu bikorwa ibyo bize muri iryo shuri, babera bagenzi babo bahuje ukwizera isoko y’ihumure. Ese ntiwishima iyo umusaza cyangwa umukozi w’itorero akubwiye ijambo ryiza, akagutega amatwi cyangwa akagusura kugira ngo agutere inkunga (1 Tes 5:11)? Abo bagabo bujuje ibisabwa babera amatorero yabo umugisha nyakuri!

19. Ni ayahe mashuri yandi agenzurwa na Komite Ishinzwe Ibyo Kwigisha, kandi se ayo mashuri agamije iki?

19 Andi mashuri ya gitewokarasi. Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ibyo Kwigisha igenzura andi mashuri aha imyitozo abavandimwe bafite inshingano mu muteguro. Ayo mashuri agamije gufasha abavandimwe bafite inshingano, ni ukuvuga abasaza b’itorero, abagenzuzi basura amatorero n’abagize komite y’ibiro by’ishami, kugira ngo barusheho gusohoza inshingano nyinshi bafite. Amasomo ashingiye kuri Bibiliya atera abavandimwe inkunga yo gukomeza kuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka no gushyira mu bikorwa amahame yo mu Byanditswe mu mishyikirano bagirana n’intama z’agaciro Yehova yabashinze.​—1 Pet 5:1-3.

Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami rya mbere ryabaye muri Malawi

Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami rya mbere ryabaye muri Malawi, 2007

20. Kuki Yesu yashoboraga kuvuga ko twese ‘twigishijwe na Yehova,’ kandi se ni iki wiyemeje gukora?

20 Uko bigaragara, Umwami Mesiya yakoze ibikenewe byose kugira ngo abayoboke be batozwe neza. Iyo myitozo yose yahereye hejuru: Yehova yatoje Umwana we, Umwana na we atoza abigishwa be. Ni yo mpamvu Yesu yashoboraga kuvuga ko twese ‘twigishijwe na Yehova’ (Yoh 6:45; Yes 54:13). Nimucyo twiyemeze kungukirwa mu buryo bwuzuye n’imyitozo Umwami wacu yaduhaye. Kandi nimucyo tujye twibuka ko iyo myitozo yose igamije kudufasha gukomeza kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka kugira ngo dusohoze umurimo wacu mu buryo bwuzuye.

a Tubwirwa n’iki ko Umwana yigishijwe na Se uburyo yari kuzakoresha yigisha? Zirikana ibi: kuba Yesu yarakoresheje imigani myinshi igihe yigishaga, byashohoje ubuhanuzi bwanditswe hasigaye ibinyejana byinshi mbere y’uko avuka (Zab 78:2; Mat 13:34, 35). Uko bigaragara, Yehova watanze ubwo buhanuzi, yagaragaje neza mbere y’igihe ko Umwana we yari kuzigisha akoresheje imigani.​—2 Tim 3:16, 17.

b Hashize amezi runaka nyuma yaho, Yesu ‘yatoranyije abandi mirongo irindwi, maze yohereza babiri babiri’ ngo bajye kubwiriza. Nanone yarabatoje.​—Luka 10:1-16.

c Hari abize Ishuri rya Gileyadi incuro irenze imwe.

d Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’ukuntu abamisiyonari bize Ishuri rya Gileyadi bagize uruhare mu murimo ukorerwa ku isi hose, reba igitabo Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana, Igice cya 23.

e Ayo mashuri abiri yasimbuwe n’Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami.

f Ubu abasaza bose bungukirwa n’Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami riba nyuma y’imyaka mike rikamara amasaha atandukanye. Kuva mu mwaka wa 1984, abakozi b’itorero na bo batangiye guherwa imyitozo muri iryo shuri.

Ni mu rugero rungana iki ubona ko Ubwami butegeka?

  • Ni iyihe myitozo Yesu yahawe na Se?

  • Umwami yatoje ate abigishwa be kuba ababwirizabutumwa?

  • Abavandimwe bujuje ibisabwa batojwe bate gusohoza inshingano zabo?

  • Wagaragaza ute ko wishimira imyitozo Umwami yatanze?

AMASHURI ATOZA ABAKOZI B’UBWAMI

ITERANIRO RY’UMURIMO N’IMIBEREHO YA GIKRISTO

Intego: Gutoza ababwiriza kugira ngo barusheho gukora neza umurimo wo kwigisha no kubwiriza ubutumwa bwiza.

Igihe rimara: Rihoraho.

Aho ribera: Mu Nzu y’Ubwami.

Abaryigamo: Abantu bose bifatanya n’itorero, bemera inyigisho za Bibiliya kandi bagakurikiza amahame ya gikristo mu mibereho yabo, bemerewe kuryiyandikishamo. Vugana n’umugenzuzi w’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo kugira ngo wiyandikishe.

Inyungu: Amateraniro yo mu mibyizi atwigisha gukora ubushakashatsi no gukurikiranya neza ibitekerezo. Nanone atwigisha gutega abandi amatwi no kwita ku byo bakeneye mu buryo bw’umwuka aho kwita ku byacu gusa.

Umugenzuzi umaze igihe kirekire asura amatorero witwa Arnie agira ati “naradedemangaga kandi kureba abo tuvugana byarangoraga. Ayo materaniro yamfashije kwigirira icyizere. Yehova yaramfashije, maze binyuze mu myitozo nahawe, nitoza guhumeka no kwerekeza ibitekerezo hamwe. Nishimira cyane ko nshobora gusingiriza Yehova mu itorero no mu murimo wo kubwiriza.”

Umubwiriza ukiri muto  urimo gusoma muri Bibiliya mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi

ISHURI RY’ABASAZA B’ITOREROg

Intego: Gufasha abasaza kurushaho kuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka no kwita ku nshingano bafite mu itorero.

Igihe rimara: Iminsi itanu.

Aho ribera: Hagenwa n’ibiro by’ishami; ubusanzwe rikaba ribera ku Nzu y’Ubwami cyangwa ku Nzu y’Amakoraniro iri hafi.

Abaryigamo: Ibiro by’ishami bitumira abasaza.

Inyungu: Dore bimwe mu byavuzwe n’abavandimwe bize mu ishuri rya 92 i Patterson, New York muri Amerika:

“Iryo shuri ryangiriye akamaro cyane; ryamfashije kwisuzuma no kureba uko nakwita ku ntama za Yehova.”

“Iyi myitozo nzayigenderaho mu buzima bwanjye bwose.”

ISHURI RY’ABAPAYINIYA

Intego: Rifasha abapayiniya ‘gusohoza umurimo wabo mu buryo bwuzuye.’​—2 Tim 4:5.

Igihe rimara: Iminsi itandatu.

Aho ribera: Hagenwa n’ibiro by’ishami; ubusanzwe ribera ku Nzu y’Ubwami iri hafi.

Abaryigamo: Abapayiniya b’igihe cyose bamaze nibura umwaka umwe bahita biga iryo shuri bagatumirwa n’umugenzuzi w’akarere. Abapayiniya bamaze imyaka itanu bize iryo shuri bashobora gutumirwa bakongera kuryiga.

Inyungu: Lily yaravuze ati “iri shuri ryamfashije guhangana n’ibibazo mpura na byo mu murimo wo kubwiriza n’ibyo mpura na byo mu buzima bwanjye. Nanonosoye uburyo bwo kwiyigisha, kwigisha no gukoresha Bibiliya. Niteguye kurushaho gufasha abandi, gushyigikira abasaza no kugira uruhare mu gutuma itorero ryaguka.”

Brenda wize iryo shuri incuro ebyiri agira ati “iryo shuri ryatumye ndushaho gushishikarira ibintu byo mu buryo bw’umwuka, rituma umutimanama wanjye urushaho gukora neza kandi rituma nihatira gufasha abandi. Mvugishije ukuri, Yehova yangiriye ubuntu!”

ISHURI RY’ABASHYA KURI BETELI

Intego: Rigamije gufasha abashya kuri Beteli gusohoza umurimo wabo neza.

Igihe rimara: Iminsi 4, buri munsi bakiga amasaha 4.

Aho ribera: Kuri Beteli.

Abaryigamo: Abagize umuryango wa Beteli bahakora igihe cyose n’abamara igihe gito (umwaka cyangwa urenga).

Inyungu: Demetrius wize iryo shuri mu myaka ya 1980 agira ati “iryo shuri ryatumye nonosora uburyo bwanjye bwo kwiyigisha kandi rimfasha kwitegura kuzamara igihe kirekire mu murimo wo kuri Beteli. Abarimu, amasomo n’inama zifatika byanyemeje ko Yehova anyitaho abigiranye urukundo kandi ko anyifuriza kugira icyo ngeraho mu murimo nkora kuri Beteli.”

ISHURI RY’ABABWIRIZA B’UBWAMIh

Intego: Iryo shuri rigamije guha abari mu murimo w’igihe cyose (baba abashakanye cyangwa abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri) imyitozo yihariye kugira ngo Yehova n’umuteguro we bashobore kubakoresha mu buryo bwuzuye. Abenshi mu barangiza iryo shuri bazajya boherezwa gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe cyane mu gihugu cyabo. Abarangiza iryo shuri batagejeje ku myaka 50 bashobora kuba abapayiniya ba bwite bamara igihe gito kugira ngo batangize umurimo mu turere twitaruye kandi bawagure.

Igihe rimara: Amezi abiri.

Aho ribera: Hagenwa n’ibiro by’ishami; ubusanzwe hakaba ku Nzu y’Ubwami cyangwa ku Nzu y’Amakoraniro.

Mushiki wacu uri kubwiriza

Abavandimwe na bashiki bacu bungukirwa n’imyitozo ya gitewokarasi

Abaryigamo: Abari mu murimo w’igihe cyose bafite amagara mazima, bafite imyaka iri hagati ya 23 na 65, bari mu mimerere ibemerera gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe kurusha ahandi, kandi bakaba bafite umwuka wo kuvuga bati “ndi hano, ba ari jye utuma” (Yes 6:8). Abiga muri iryo shuri bose baba abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri n’abashakanye bagomba kuba bamaze nibura imyaka ibiri bakora umurimo w’ubupayiniya badahagarara. Abashakanye bagomba kuba bamaze nibura imyaka ibiri bashakanye. Abavandimwe bagomba kuba bamaze nibura imyaka ibiri yikurikiranya ari abasaza cyangwa abakozi b’itorero. Niba iryo shuri ribera mu ifasi y’ibiro by’ishami ryanyu, abifuza kuryiga bazahabwa ibisobanuro mu nama iba mu ikoraniro ry’iminsi itatu.

Inyungu: Hari amagambo menshi yo gushimira yavuzwe n’abize mu Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri no mu Ishuri rya Bibiliya ry’Abakristo Bashakanye. Mu mwaka wa 2013, Inteko Nyobozi yemeye ko ayo mashuri yombi yahurizwa hamwe mu ishuri ryitwa Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. None ubu abandi bapayiniya benshi b’indahemuka, hakubiyemo na bashiki bacu b’abaseribateri, bazungukirwa n’iryo shuri.

ISHURI RYA BIBILIYA RYA WATCHTOWER RYA GILEYADI

Intego: Abize muri iryo shuri bashobora kuba abagenzuzi basura amatorero, abamisiyonari bo mu ifasi cyangwa abakozi ba Beteli. Iyo bakoresheje neza imyitozo bahawe, bagira uruhare mu gushyigikira umurimo wo kubwiriza ukarushaho guhama, n’ibiro by’ishami bikarushaho gukora neza.

Igihe rimara: Amezi atanu.

Aho ribera: Mu kigo cya Watchtower gikorerwamo imirimo irebana no kwigisha cy’i Patterson muri New York.

Abarimo kwiga ishuri rya Gileyadi bateze amatwi marimu wabo

Mu ishuri rya Gileyadi​—Patterson, New York

Abaryigamo: Abashakanye, abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri basanzwe bari mu murimo w’igihe cyose wihariye. Abamisiyonari bo mu ifasi batize ishuri rya Gileyadi, abapayiniya ba bwite, abakozi ba Beteli cyangwa abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo bashobora kwiga iryo shuri babisabiwe na Komite y’Ibiro by’Ishami ryabo. Abasaba kwiga muri iryo shuri bagomba kuba bazi kuvuga no kwandika icyongereza.

Inyungu: Lade n’umugore we Monique bo muri Amerika bari bamaze imyaka myinshi basohoza inshingano zabo bavuze amagambo akurikira:

Lade yaravuze ati “Ishuri rya Gileyadi ryaduteguriye kujya aho ari ho hose ku isi, tugakorana umwete dufatanyije n’abavandimwe bacu dukunda.”

Monique yongeraho ati “gushyira mu bikorwa ibyo nize mu Ijambo ry’Imana bituma ngira ibyishimo byinshi mu murimo wanjye. Mbona ko ibyo byishimo bigaragaza ko Yehova ankunda.”

ISHURI RY’UMURIMO W’UBWAMI

Intego: Iryo shuri rigamije gutoza abagenzuzi basura amatorero, abasaza n’abakozi b’itorero kugira ngo bite ku nshingano zabo z’ubugenzuzi mu muteguro (Ibyak 20:28). Hasuzumwa imimerere iriho ndetse n’ibyo itorero rikeneye mu buryo bwihutirwa. Iryo shuri riba nyuma y’imyaka runaka nk’uko biba byagenwe n’Inteko Nyobozi.

Igihe rimara: Mu myaka ishize iryo shuri ryamaraga amasaha atandukanye.

Aho ribera: Ubusanzwe ribera ku Nzu y’Ubwami cyangwa ku Nzu y’Amakoraniro.

Abaryigamo: Umugenzuzi usura amatorero amenyesha abasaza n’abakozi b’itorero. Ibiro by’ishami bitumira abagenzuzi basura amatorero.

Inyungu: “Iryo shuri nubwo ritangirwamo inyigisho zicucitse kandi zigusha ku ngingo, rigarurira abasaza imbaraga, bagakomeza kugira ibyishimo mu murimo wa Yehova kandi bagasohoza inshingano babigiranye ubutwari. Abasaza bashya n’abamaze igihe kirekire, batozwa kuragira umukumbi neza no ‘kugira imyumvire imwe.”​—Quinn.

“Iyo myitozo ishyize mu gaciro. Yadufashije kurushaho gufatana uburemere ibintu byo mu buryo bw’umwuka, iduha umuburo ku bintu bishobora guteza akaga, kandi iduha inama z’ingirakamaro ku birebana n’uko twakwita ku mukumbi.”​—Michael.

ISHURI RY’ABAGENZUZI B’UTURERE N’ABAGORE BABOi

Intego: Rifasha abagenzuzi b’uturere gukorera amatorero neza kurushaho, ‘bagakorana umwete bavuga kandi bigisha,’ kandi bakaragira abo bashinzwe.​—1 Tim 5:17; 1 Pet 5:2, 3.

Igihe rimara: Ukwezi kumwe.

Aho ribera: Hagenwa n’ibiro by’ishami.

Abaryigamo: Ibiro by’ishami bitumira abagenzuzi b’uturere n’abagore babo.

Inyungu: “Twarushijeho gusobanukirwa ko Yesu ari we uyobora umuteguro. Twabonye ko tugomba gutera abavandimwe inkunga yo gukorera itorero no gukomeza umurunga w’ubumwe bwa buri torero. Nanone amasomo y’iryo shuri yatumye dusobanukirwa ko nubwo umugenzuzi usura amatorero atanga inama kandi rimwe na rimwe agakosora, intego ye y’ibanze ni iyo gufasha abavandimwe kubona ko Yehova abakunda.”​—Joel na Connie, bize ishuri rya mbere, 1999.

ISHURI RY’ABAGIZE KOMITE Z’IBIRO BY’ISHAMI N’ABAGORE BABO

Intego: Gufasha abagize komite z’ibiro by’ishami kurushaho kwita ku murimo wo kugenzura za Beteli, kwita ku bibazo by’umurimo bireba amatorero no kugenzura uturere two mu ifasi y’ibiro byabo.​—Luka 12:48b.

Igihe rimara: Amezi abiri.

Aho ribera: Mu kigo cya Watchtower gikorerwamo imirimo irebana no kwigisha cy’i Patterson muri New York.

Abaryigamo: Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Umurimo itumira abagize komite z’ibiro by’amashami cyangwa komite z’ibihugu n’abagore babo.

Inyungu: Lowell na Cara bize mu ishuri rya 25. Ubu bakorera muri Nijeriya.

Lowell agira ati “nibukijwe ko nubwo naba mfite akazi kenshi cyangwa uko kaba kameze kose, kugirana na Yehova imishyikirano myiza ni byo bituma mushimisha.”

Cara yibuka isomo yigiye muri iryo shuri agira ati “iyo ntashobora kuvuga ingingo mu magambo yoroheje, mba ngomba kongera kwiga iyo ngingo neza mbere y’uko nyigisha abandi.”

g Iri shuri ntiriratangira mu bihugu byose.

h Iri shuri ntiriratangira mu bihugu byose.

i Iri shuri ntiriratangira mu bihugu byose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze