ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/7 pp. 12-16
  • Korera Imana itanga umudendezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Korera Imana itanga umudendezo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • YIGARURIYE IMITIMA YABO
  • JYA USENGA USABA UMUTIMA W’UBWENGE KANDI WUMVIRA
  • RWANIRIRA UMUDENDEZO WAWE WA GIKRISTO
  • Reka Yehova akugeze ku mudendezo nyakuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Umudendezo w’Abasenga Yehova
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Umudendezo w’Abasenga Yehova
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Rubyiruko, Umuremyi wanyu yifuza ko mugira ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/7 pp. 12-16

Korera Imana itanga umudendezo

“Gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro.”—1 YOH 5:3.

ESE USHOBORA GUSUBIZA?

Ni mu buhe buryo Satani agerageza kutwereka ko amategeko y’Imana ari umutwaro?

Kuki tugomba guhitamo neza abo twifatanya na bo?

Ni iki kizadufasha gukomeza kuba indahemuka ku Mana itanga umudendezo?

1. Yehova abona ate umudendezo, kandi se ibyo yabigaragaje ate ku birebana n’ibyo yakoreye Adamu na Eva?

YEHOVA ni we wenyine ufite umudendezo usesuye. Ariko kandi, ntajya awukoresha nabi, kandi ntagenzura buri kantu kose abagaragu be bakora. Ahubwo yabahaye umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye utuma bifatira imyanzuro, kandi bagakora ibintu byiza byose bifuza. Urugero, hari ikintu kimwe gusa Imana yari yarabujije Adamu na Eva. Yababujije kurya ku ‘giti kimenyesha icyiza n’ikibi’ (Intang 2:17). Bari kugira umudendezo mwinshi mu gihe bari kuba bakora ibyo Umuremyi wabo yashakaga.

2. Ni iki cyatumye ababyeyi bacu ba mbere batakaza umudendezo Imana yari yarabahaye?

2 Kuki Imana yahaye ababyeyi bacu ba mbere umudendezo mwinshi? Yabaremye mu ishusho yayo ibaha n’umutimanama, yiteze ko urukundo bari kuba bayikunda, yo Muremyi wabo, rwari gutuma bakora ibikwiriye (Intang 1:27; Rom 2:15). Ikibabaje ni uko Adamu na Eva bananiwe gushimira Uwabahaye ubuzima no kwishimira umudendezo yari yarabahaye. Bahisemo umudendezo udakwiriye bari bahawe na Satani wo kujya bihitiramo icyiza n’ikibi. Ariko kandi, aho kugira ngo ababyeyi bacu ba mbere barusheho kugira umudendezo, bishyize mu bubata bw’icyaha bo n’abari kuzabakomokaho, kandi ibyo byagize ingaruka zibabaje.—Rom 5:12.

3, 4. Ku birebana n’amahame ya Yehova, ni mu buhe buryo Satani agerageza kudushuka?

3 Niba Satani yarashoboye gushuka abantu babiri batunganye n’abamarayika benshi ngo bange ubutegetsi bw’Imana, natwe ashobora kudushuka. Amayeri ye ntiyigeze ahinduka. Agerageza gutuma dutekereza ko amahame y’Imana ari umutwaro, kandi ko atubuza ibyishimo (1 Yoh 5:3). Kubera ko abantu b’isi ari uko batekereza, tugiye tumarana na bo igihe twatangira gutekereza nka bo. Hari mushiki wacu ufite imyaka 24 wigeze gukora icyaha cy’ubusambanyi, wavuze ati “incuti mbi zangizeho ingaruka zikomeye, cyane cyane kubera ko nashakaga kwemerwa n’ab’urungano rwanjye.” Nawe ushobora kuba warigeze guhura n’amoshya y’urungano nk’ayo.

4 Ikibabaje ariko ni uko amoshya y’urungano ashobora no guturuka mu itorero rya gikristo. Hari Umuhamya ukiri muto wavuze ati “nagiye mbona bagenzi banjye bakiri bato barambagizanya n’abantu batizera. Amaherezo naje kubona ko uko nakomezaga kwifatanya na bo, ari na ko nagendaga mera nka bo. Natangiye gucika intege mu buryo bw’umwuka. Sinari nkishimira ibyokurya by’umwuka tubonera mu materaniro, kandi sinari ngikunda kujya kubwiriza. Ibyo byanyeretse ko nagombaga kureka kwifatanya na bo, kandi koko narabikoze.” Ese uzi ko abo wifatanya na bo bashobora kukugiraho ingaruka? Reka dusuzume urugero rw’umuntu uvugwa muri Bibiliya rwadufasha muri iki gihe.—Rom 15:4.

YIGARURIYE IMITIMA YABO

5, 6. Ni mu buhe buryo Abusalomu yashutse abantu? Ese hari icyo umugambi we wagezeho?

5 Muri Bibiliya harimo ingero nyinshi z’abantu bagiye bayobya abandi. Umwe muri bo ni Abusalomu, umuhungu w’Umwami Dawidi. Abusalomu yari mwiza mu buryo budasanzwe. Ariko kimwe na Satani, nyuma y’igihe yemeye ko ibyifuzo bibi bishinga imizi mu mutima we, kuko yashatse gusimbura se ku ngoma kandi atari abifitiye uburenganzira.a Kugira ngo Abusalomu yigarurire ingoma ya se, yigiraga nk’aho ashaka gufasha Abisirayeli bagenzi be, akabumvisha abigiranye amayeri ko umwami atari abitayeho. Nk’uko Satani yabigenje mu busitani bwa Edeni, Abusalomu na we yasaga n’aho abitayeho, ari na ko abeshyera se.—2 Sam 15:1-5.

6 Ese uwo mugambi mubisha wa Abusalomu hari icyo wagezeho? Mu rugero runaka wagize icyo ugeraho, kuko inkuru yo muri Bibiliya igira iti “yigaruriye imitima y’Abisirayeli” (2 Sam 15:6). Ariko amaherezo ubwibone bwa Abusalomu bwamuteje akaga. Bwamukururiye urupfu we n’abantu babarirwa mu bihumbi yari yarifatiye.—2 Sam 18:7, 14-17.

7. Inkuru ya Abusalomu itwigisha iki? (Reba ifoto iri ku ipaji ya 14.)

7 Ariko se, ni iki cyatumye abo Bisirayeli bashukwa mu buryo bworoshye? Bashobora kuba barifuzaga ibyo Abusalomu yabasezeranyaga, cyangwa nanone bakaba barakuruwe n’uburanga bwe. Uko byaba byaragenze kose, icyo tutashidikanyaho ni iki: ntibabereye indahemuka Yehova n’umwami yari yarashyizeho. Muri iki gihe, Satani akomeje gukoresha abantu bameze nka Abusalomu kugira ngo yigarurire imitima y’abagaragu ba Yehova. Bashobora kuvuga bati “amahame ya Yehova aragoranye. Itegereze abantu badakorera Yehova. Bafite umudendezo wabo wose!” Ese niwumva ibintu nk’ibyo, uzemera ko ari ibinyoma maze ukomeze kubera Imana indahemuka? Ese uzemera ko ‘amategeko atunganye’ ya Yehova, ni ukuvuga amategeko ya Kristo, ari yo yonyine ashobora gutuma ugira umudendezo nyakuri (Yak 1:25)? Niba ari uko ubibona, ujye uyaha agaciro, kandi ntuzigere ukoresha nabi umudendezo ukesha kuba uri Umukristo.—Soma muri 1 Petero 2:16.

8. Ni izihe ngero zigaragaza ko gusuzugura amahame ya Yehova bidahesha ibyishimo?

8 Abakiri bato ni bo Satani akunze kwibasira. Hari umuvandimwe uri mu kigero cy’imyaka 30 wavuze iby’igihe yari akiri ingimbi agira ati “nabonaga ko amahame ya Yehova ambuza umudendezo, aho kubona ko agamije kundinda.” Ibyo byatumye agwa mu cyaha cy’ubusambanyi. Icyakora ntibyigeze bituma agira ibyishimo. Yaravuze ati “namaze imyaka myinshi nicuza icyatumye mbikora.” Hari mushiki wacu washubije amaso inyuma yibuka igihe yari akiri umwangavu, maze aravuga ati “iyo umaze kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi, wumva ufite intimba kandi ukumva nta gaciro ufite. Nubwo hashize imyaka 19, na n’ubu njya mbyibuka.” Undi mushiki wacu yaravuze ati “kumenya ko imyitwarire yanjye yababaje cyane abo nkunda byarampungabanyije mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Kubaho utemerwa na Yehova ni ibintu bibi cyane.” Satani ntaba yifuza ko utekereza ko nukora icyaha uzahura n’ingaruka nk’izo.

9. (a) Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza ku birebana na Yehova, amategeko ye n’amahame ye? (b) Kuki ari iby’ingenzi kumenya Imana neza?

9 Ikibabaje ni uko abakiri bato benshi bari mu kuri, ndetse n’abakuze, bamenye ko kutumvira Imana bigira ingaruka mbi babanje gukubitika (Gal 6:7, 8). Ku bw’ibyo rero, ukwiriye kwibaza uti “ese ntahura amayeri Satani akoresha kugira ngo anyobye? Ese mbona ko Yehova ari Incuti yanjye magara, ihora ivuga ukuri kandi inyifuriza ibyiza? Ese nemera ntashidikanya ko adashobora kunyima ikintu cyiza cyose cyatuma ngira ibyishimo?” (Soma muri Yesaya 48:17, 18.) Kugira ngo usubize ibyo bibazo wemeza kandi ubivanye ku mutima, bisaba ko umenya Yehova neza. Ukeneye kumenya ko amategeko yo muri Bibiliya n’amahame ayikubiyemo bigaragaza urukundo agukunda aho kukubuza umudendezo.—Zab 25:14.

JYA USENGA USABA UMUTIMA W’UBWENGE KANDI WUMVIRA

10. Kuki twagombye kwigana ibyo Umwami Salomo yakoze akiri muto?

10 Igihe Salomo yari akiri muto, yasenze yicishije bugufi ati “ndi umwana muto. Sindaba inararibonye.” Hanyuma yasabye Yehova kumuha umutima w’ubwenge kandi wumvira (1 Abami 3:7-9, 12). Yehova yashubije iryo sengesho ryari rivuye ku mutima, kandi nawe nusenga uwumusaba, waba ukiri muto cyangwa ukuze, azawuguha. Birumvikana ko Yehova atazatuma ugira ubushishozi n’ubwenge mu buryo bw’igitangaza. Ariko kandi, niwiga Ijambo rye ubigiranye umwete, ugasenga umusaba umwuka wera kandi ugakurikiza ubuyobozi n’inyigisho ubonera mu itorero rya gikristo, azatuma uba umunyabwenge (Yak 1:5). Koko rero, Yehova atuma abagaragu be bose, ndetse n’abakiri bato, baba abanyabwenge kurusha abanga kwemera inama atanga n’abitwa ko ari “abanyabwenge n’abahanga” bo muri iyi si.—Luka 10:21; soma muri Zaburi ya 119:98-100.

11-13. (a) Ni ayahe masomo y’ingirakamaro dushobora kuvana muri Zaburi ya 26:4, mu Migani 13:20 no mu 1 Abakorinto 15:33? (b) Ni mu buhe buryo washyira mu bikorwa ayo mahame yo mu Byanditswe?

11 Reka dusuzume imirongo y’Ibyanditswe iri budufashe kubona akamaro ko kwiga Bibiliya no gutekereza ku byo dusoma, kugira ngo dushobore kumenya Yehova neza. Buri murongo w’Ibyanditswe ukubiyemo ihame ry’ingenzi cyane ku birebana n’abo twifatanya na bo. Iyo mirongo igira iti “sinicaranye n’abanyabinyoma, kandi sinifatanya n’abahisha abo bari bo” (Zab 26:4). “Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi” (Imig 13:20). “Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.”—1 Kor 15:33.

12 Ni ayahe masomo y’ingenzi tuvana muri iyo mirongo y’Ibyanditswe? (1) Yehova yifuza ko duhitamo neza abo twifatanya na bo. Yifuza kuturinda ibintu bishobora kutwangiza mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka. (2) Abantu twifatanya na bo bashobora kutugiraho ingaruka nziza cyangwa mbi; ibyo ni ukuri kudasubirwaho. Imvugo yakoreshejwe muri iyo mirongo igaragaza ko Yehova aba ashaka kutugera ku mutima. Mu buhe buryo? Uzirikane ko muri iyo mirongo hatakoreshejwe imvugo itegeka, wenda ngo “ntugakore iki” cyangwa “ntugakore kiriya.” Ahubwo, hakoreshejwe imvugo igaragaza ukuri kw’ibintu. Ni nk’aho Yehova atubwira ati “dore uko ibintu bimeze. Uzabyifatamo ute? Ni iki kiri mu mutima wawe?”

13 Nanone kandi, kubera ko iyo mirongo y’Ibyanditswe uko ari itatu ivuga ibintu bihora ari ukuri, ibivugwamo ntibijya bita agaciro kandi bishobora gufasha abantu bari mu mimerere itandukanye. Ibaze uti “nakwirinda nte kwifatanya “n’abahisha abo bari bo”? Ni hehe nahurira na bo (Imig 3:32; 6:12)? “Abanyabwenge” Yehova yifuza ko nifatanya na bo ni ba nde? “Abapfapfa” ashaka ko nirinda ni abahe (Zab 111:10; 112:1; Imig 1:7)? Ni iyihe ‘myifatire myiza’ nzonona ninifatanya n’incuti mbi? Ese abantu b’isi ni bo bonyine bashobora kuba incuti mbi (2 Pet 2:1-3)? Ibyo bibazo wabisubiza ute?

14. Ni iki mwakora kugira ngo murusheho kungukirwa n’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango?

14 Ese nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri iyo mirongo y’Ibyanditswe, kuki utasuzuma indi igaragaza icyo Imana itekereza ku bibazo biguhangayikishije cyangwa ibihangayikishije umuryango wawe?b Babyeyi, mushobora gusuzuma ingingo nk’izo ku mugoroba w’iby’umwuka mu muryango. Mu gihe muzaba muzisuzuma, muzazirikane ko intego yanyu ari ugufasha buri wese mu bagize umuryango kugira ngo arusheho kumenya urukundo rwinshi Imana idukunda, rugaragarira mu mategeko n’amahame yaduhaye (Zab 119:72). Koko rero, icyigisho nk’icyo cyagombye gutuma abagize umuryango bose barushaho kwegera Yehova kandi bakunga ubumwe hagati yabo.

15. Wabwirwa n’iki ko ugenda urushaho kugira umutima w’ubwenge kandi wumvira?

15 Ese wabwirwa n’iki ko ugenda urushaho kugira umutima w’ubwenge kandi wumvira? Uburyo bumwe wabimenyamo ni ukureba niba ufite imitekerereze nk’iy’abantu ba kera bari indahemuka, urugero nk’Umwami Dawidi, wanditse ati “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka, kandi amategeko yawe ari mu mutima wanjye” (Zab 40:8). Umwanditsi wa Zaburi ya 119 na we yaravuze ati “mbega ukuntu nkunda amategeko yawe! Ni yo ntekereza umunsi ukira” (Zab 119:97). Kugira ngo ukunde amategeko y’Imana utyo, ugomba gushyiraho imihati. Wabigeraho wiyigisha mu buryo bwimbitse, usenga kandi ugatekereza ku byo wiga. Nanone kandi, utekereje ku migisha myinshi ubona bitewe no gukurikiza amategeko y’Imana, byatuma uyakunda.—Zab 34:8.

RWANIRIRA UMUDENDEZO WAWE WA GIKRISTO

16. Ni iki tugomba kumenya niba twifuza gutsinda intambara turwana kugira ngo tubone umudendezo nyakuri?

16 Buri gihe ibihugu byagiye birwana biharanira kugira umudendezo. Ubwo se wowe ntiwagombye kuba witeguye kurwanirira umudendezo wawe wa gikristo? Uzirikane ko Satani, isi n’umwuka wayo wangiza atari bo banzi bonyine urwana na bo. Nanone ugomba kurwana na kamere yawe yo kudatungana, hakubiyemo n’umutima ushukana (Yer 17:9; Efe 2:3). Icyakora, Yehova ashobora kugufasha ugatsinda iyo ntambara. Ikindi kandi, nutsinda iyo ntambara, haba mu buryo bukomeye cyangwa bworoheje, bizagira akamaro mu buryo bubiri. Mbere na mbere, uzashimisha umutima wa Yehova (Imig 27:11). Nanone kandi, uko uzagenda wibonera uko ‘amategeko atunganye atera umudendezo’ afite imbaraga zo kukubohora, ni na ko uzarushaho kwiyemeza kuguma mu “irembo rifunganye” riganisha ku buzima bw’iteka. Mu gihe kizaza uzagira umudendezo mwinshi kurushaho uzabonwa n’abantu bose babera Yehova indahemuka.—Yak 1:25; Mat 7:13, 14.

17. Kuki tutagombye gucibwa intege no kudatungana kwacu, kandi se Yehova adufasha ate?

17 Birumvikana ko hari igihe dukora amakosa (Umubw 7:20). Mu gihe uyakoze, ntukumve ko nta cyo umaze cyangwa ngo ucike intege bikabije. Nusitara, ujye uhaguruka ukomeze urugendo, nubwo byaba bigusaba gusanga abasaza bo mu itorero ryawe kugira ngo bagufashe. Yakobo yaranditse ati ‘amasengesho [yabo] avuganywe ukwizera azatuma umurwayi akira, kandi Yehova azamuhagurutsa. Niba yaranakoze ibyaha, azabibabarirwa’ (Yak 5:15). Koko rero, ntukibagirwe ko Imana ibabarira by’ukuri, kandi ko yakurehereje mu itorero bitewe n’uko hari icyiza yakubonyeho. (Soma muri Zaburi ya 103:8, 9.) Ku bw’ibyo rero, nukomeza gukorera Yehova n’umutima wuzuye, ntazigera agutererana.—1 Ngoma 28:9.

18. Ni iki twakora kugira ngo Yehova aturinde nk’uko Yesu yasenze abivuga muri Yohana 17:15?

18 Mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu hano ku isi, ubwo yarimo asenga ari hamwe n’intumwa ze 11 zizerwa, yarazisabiye ati “ubarinde umubi” (Yoh 17:15). Yesu ntiyari ahangayikiye intumwa ze gusa, ahubwo yari ahangayikiye abigishwa be bose. Ku bw’ibyo, dushobora kwiringira ko Yehova azasubiza isengesho rya Yesu, akaturinda muri iyi minsi itoroshye. Bibiliya igira iti ‘abagendera mu nzira itunganye [Yehova] ababera ingabo ibakingira. Azarinda inzira z’indahemuka ze’ (Imig 2:7, 8). Mu by’ukuri, abagendera mu nzira itunganye ntibabura guhura n’ibibazo, ariko ni yo nzira yonyine ijyana ku buzima bw’iteka no ku mudendezo nyakuri (Rom 8:21). Ntuzemere ko hagira ukuyobya ngo ayigukuremo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Imana isezeranya Dawidi ko uwari kuzakomoka mu “rubyaro” rwe ari we wari kuzaragwa intebe ye y’ubwami, Abusalomu yari yaramaze kuvuka. Bityo rero, Abusalomu agomba kuba yari azi ko Yehova atigeze amutoranyiriza kuba umuragwa w’intebe y’ubwami ya Dawidi.—2 Sam 3:3; 7:12.

b Imwe mu mirongo mushobora gusuzuma ni 1 Abakorinto 13:4-8 aho Pawulo yasobanuye icyo urukundo ari cyo, na Zaburi ya 19:7-11, hagaragaza imigisha myinshi umuntu aheshwa no kumvira amategeko ya Yehova.

[Amafoto yo ku ipaji ya 14]

Twabwirwa n’iki abantu bo muri iki gihe bameze nka Abusalomu kugira ngo tubirinde?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze